FARG yongereye amafaranga y’inkunga y’ingoboka

Yanditswe na Ntawitonda Jean Claude

Ku ya 08-07-2019 saa 07:47:18
Bagirinka Bellancila

Ikigega gishinzwe gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG) gitangaza ko inkunga y’ingoboka igenerwa abatishoboye mu bagenerwabikorwa bayo agiye kuva ku mafaranga 7.500 agere ku 12.500 kuri buri muntu.

Umuyobozi Mukuru wa FARG, Ruberangeyo Theophile, yatangaje aya makuru mu gihe Abanyarwanda bizihiza Isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 25, ashimangira ko ubwiyongere bubaye nyuma y’imyaka 10 bafata 7,500 bugamije kurushaho kunoza inshingano nyamukuru yo guharanira imibereho myiza y’abarokotse Jenoside.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Bwana Ruberangeyo yagize ati: “Twaratekereje kugira ngo tuyongere (inkunga) igere ku 12.500 by’amafaranga y’ingoboka muri iyi ngengo y’imari ya 2019-2020 kugira ngo ayo mafaranga 500 azabe ayo kubungabunga konti za banki byibura umuntu atware imbumbe y’ibihumbi 12.”

Ikigega FARG cyashyizweho mu mwaka wa 1998 n’Itegeko No 02/98/1998 riza gusubirwamo n’Itegeko No69/2008 ryo ku wa 30/12/2008, ryongera kuvugururwa n’Itegeko No 81/2013 ryo ku wa 11/09/2013.

Mu myaka irenga 20 imaze FARG yafashije abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kwiyubaka binyuze muri gahunda 5 ari zo iy’ubuzima (kubavuza), inkunga y’ingoboka, uburezi, kubashakira imishinga ibyara inyungu no guhabwa amacumbi.

FARG iterwa ishema n’uko yabashije gukurikirana abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, imibare ikaba yerekana ko abamenyekanye bose batanzweho amafaranga y’u Rwanda arenga Miriyari 285 akabagoboka mu buryo butandukanye.

Ibikorwa bitatu by’indashyikirwa FARG yakoze ni ukuvuza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ibikomere birimo n’ihungabana basigiwe na Jenoside, uburezi bwahawe imfubyi za Jenoside n’ababyeyi bakomeretse batishoboye, no gufasha ababyeyi bagizwe inshike na Jenoside.

Abanyeshuri bacikirije barishyurirwa mu mashuri y’imyuga

FARG igaragaza ko mu myaka 20 ishize abanyeshuri barenga 100.000 bamaze kurangiza ayisumbuye n’abarenga 65.000 bakaba bararangije kaminuza bishyurirwa na FARG.

Bwana Ruberangeyo ashimangira ko mu mpera z’umwaka wa 2016/2017 byagaragaye ko abanyeshuri bageze ku 9.000 bacikirije amashuri harimo abarenga 6.000 batarangije segonderi, bityo FARG yiyemeje kubafasha kwiga amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET Schools).

Ati: “Abo banyeshuri bakeneye kwiga TVET kuko ntabwo bakomeza muri za segonderi bamaze gukura, ariko bakwiga umwuga ushobora kubafasha kubona impamyabushobozi, cyane ko ari n’abantu bamaze iminsi hanze, bamaze no gutekereza ku cyo bakoresha ubumenyi ngiro bungutse.”

Guhera mu mwaka wa 2019/2020 abarangije mu myuga bazajya bahabwa ibikoresho (tool kits) bijyanye n’umwuga buri wese yize, bibafasha kwinjira ku isoko ry’umurimo bujuje ibyangombwa byose. FARG igirana amasezerano n’amashuri akabafasha kwiga banakora.

Abarihirwa na FARG mu myuga bishimiye ko FARG yatekereje ku hazaza habo.

Nyiraneza Jeannette wiga ubwubatsi mu ishami ry’ubukanishi n’ikoranabuhanga mu by’amazi (plumbing) muri IPRC-Kigali, yagize ati: “FARG turayishimira cyane, umwuga niga uzangirira akamaro kanini, numva uzamfasha kwibeshaho kandi neza kuko ndimo kwiga ibintu nkunda.”

Nyiraneza Jeannette wiga ibyo gukora amazi yishimira ko yafashijwe kwiga ibizamubeshaho

Musoni Aaron wiga ubukanishi bw’imashini zo mu nganda akaba n’Umuhazikorwa w’Umuryango AERG muri IPRC-Kigali yongeyeho ati: “FARG ni umubyeyi, yatekereje neza kutwigisha imyuga kuko urebye ibikorwa remezo birimo gutera imbere byose bikorwa n’ubumenyi ngiro, ni yo mpamvu tuvuga yuko ejo n’ejo bundi tuzaba turi abantu bifasha kwiteza imbere.”

Abiga muri kaminuza na bo hari gahunda yo kubagurira porogaramu zo gukoresha muri mudasobwa (Logiciels) bahawe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ngo zibafashe mu myigire.

Ubuhamya bw’Intwaza zatujwe mu ngo Impinganzima

Abatishoboye barokotse Jenoside muri rusange bamaze kubakirwa inzu zirenga 40,000 ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye zirimo izirenga icya kabiri zubatswe na FARG.

Bwana Ruberangeyo arashimira by’umwihariko Madamu Jeannette Kagame, akaba Umuyobozi w’Ikirenga wa Unity Club, ku ruhare yagize mu guhindura imibereyo y’Intwaza (abagizwe inshike na Jenoside yakorewe Abatutsi) ubu bakaba batuye mu macumbi y’amasaziro meza, kandi bakitabwaho mu buryo bw’umwihariko.

Impinganzima, zimwe mu nzu z’amasaziro zubakiwe Intwaza mu karere ka Huye

Abatujwe mu rugo Impinganzima y’i Huye

Nyirarushyana Patricia

Nyirarushyana Patricia, ati: “Nubwo nasigaye ngenyine, nta muvomyi w’amazi ngira ntawutora inkwi, nafashijwe na FARG impa amafaranga yo kwirwanaho. Gutuzwa muri uru rugo byaranshimishije kuko sinzongera kugira ubwigunge, nkaba ndyama ngasinzira kubera umutekano. Ndashimira FARG cyane yaramfashije inkura mu buzima bubi mbona icumbi.”

Mukamazimpaka Christine, ati: “FARG turayishimira ko aho Genocide yakorewe Abatutsi irangiriye yatwitayeho irakomeza iradufasha, iduha amafaranga tukajya tubonaho adutunga, ay’umukozi, imyambaro, kandi waba ufite umurima nta tungo ufite ukagura ihene iguha n’ifumbire ugakuramo ibigutunga. FARG yaradufashije itugirira neza ntabwo twaheze mu bwigunge.”

Abatujwe mu rugo Impinganzima i Nyamata

Bagirinka Bellancila, ati :“Imiyoborere myiza yatugize beza, ntabwo tukiri inshike, ndashimira Leta y’Ubumwe yadufashe neza tutagira shinge na rugero, ni nk’aho twageze mu ijuru kubera ubwiza bw’aya mazu. Mu gihe cyashize ntitwari tuzi kwambara inkweto ubu turi abasirimu, hehe no kwiheba, hehe no kwigunga.”

Bagirinka Bellancila

Gasamagera Charles, ati: “Turashima Imana ko ntabapfira gushira twarokowe n’Inkotanyi, none Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yaraduhembuye na n’ubu ikiduhembura, nishimiye ko mbana n’abandi nkava mu bwigunge.”

Gasamagera Charles

Abarokotse Jenoside banatanga ubuhamya bw’uko FARG yababereye umubyeyi, kuko yabitayeho bakongera kugira ikizere cyo kwiyubaka no kubaka Igihugu.

Nyiratebuka Donata uvuka mu muryango wari ugizwe n’abantu 50 ariko akaba asigaye ari umwe rukumbi, arashimira FARG yamuvuje uburwayi bw’impyiko bwari bumaze kumukura mu bucuruzi.

Yagize ati; “Nubwo njyenyine mu muryango w’abantu 50, kubera Imana mbayeho neza kuko ubuntu bwayo bwaciye muri FARG ikambera umubyeyi n’abavandimwe; uretse ko ntabona amagambo mbivugamo ndashima uyu muryango mushya nsaba kutazaturambirwa kuko ufatiye runini ubuzima n’imibereho yacu.”

Ubuyobozi bwa FARG burashimira abafatanyabikorwa batandukanye bayifasha gukora neza inshingano zayo uhereye ku nzego z’ibanze na MINALOC, Unity Club, Ingabo z’u Rwanda, inzego z’ibanze, abarokotse Jenoside n’Abanyarwanda babashyigikira uko bukeye n’uko bwije.

Ruberangeyo ati: “Birumvikana ko ku isonga dushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wayoboye Ingabo zari iza RPA-Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, zirokora abayirokotse bari mu byago bikomeye cyane, baravurwa, babaha icyo kurya no kwambara.”

Ubuyobozi bwa FARG busoza bwifuriza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda isabukuru nziza yo Kwibohora ku nshuro ya 25, bubasaba ko imikoranire myiza n’ubufatanye bafitanye bwahoraho guharanira iterambere no kwihesha agaciro.

Madamu Jeannette Kagame aramukanya n’umwe mu Ntwaza zatujwe mu macumbi Impinganzima i Huye mu 2017

Abatishoboye barokotse Jenoside hafi ya bose borojwe inka

Abanyeshuri biga muri kaminuza bibumbiye mu muryango AERG bagira igihe cyo guhura bagasabana baniga ku ruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu

Abanyeshuri biga ‘Plumbing’ barihirwa na FARG muri IPRC Kicukiro

Umwanditsi:

Ntawitonda Jean Claude

One Comment on “FARG yongereye amafaranga y’inkunga y’ingoboka”

  1. nange nasabaga ubuyobozi ko mwamfasha mukampa ikunga yingobaka kandi ninzu yacu twabagamo yaraguye

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.