Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

FARG: Nta warokotse Jenoside utishoboye ukicwa n’inzara

Yanditswe na Ntawitonda Jean Claude

Ku ya 08-04-2019 saa 14:41:48
Kayitesi Francine yishimira ko FARG yamubereye umuryango, ikaba yita ku buzima bwe bwa buri munsi

Ku nshuro ya 25 Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Ikigega gishinzwe gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG) kishimira ko uruhare kigira mu mibereho myiza y’abarokotse Jenoside, ubu bakaba bafite ikizere cyo kubaho baraga n’ababakomokaho.

Ikigega FARG kigaragaza uko cyafashije imbaga y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye kwiyubaka mu myaka 20 kimaze binyuze muri gahunda 5 ari zo iy’ubuzima (kubavuza), inkunga y’ingoboka, uburezi, kubashakira imishinga ibyara inyungu no guhabwa amacumbi.

Umuyobozi Mukuru wa FARG Ruberangeyo Theophile ashimishwa n’uko izi gahunda zashyizwe mu bikorwa neza zigahindura ubuzima bwa benshi.

Mu byo yishimira ni uko FARG yabashije gukurikirana abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, abamenyekanye bose bakaba nta n’umwe waguye isari.

Ati “Twishimira ko nta warokotse Jenoside utishoboye wicwa n’inzara; nzego z’ibanze n’izindi nzego zifasha abarokotse Jenoside nka IBUKA na AVEGA babatugezaho tukabaha inkunga y’ingoboka. Nubwo ntavuga ngo irahagije, ariko irabaramira hari n’abayikoresha neza ugasanga baguzemo amatungo cyangwa bagasana n’inzu batuyemo.”

Mu bikorwa bya FARG harimo bitatu by’indashyikirwa ari byo kuvuza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ibikomere basigiwe na Jenoside birimo n’ihungabana, uburezi bwahawe imfubyi za Jenoside n’abafite ababyeyi bakomeretse batishoboye, no gufasha ababyeyi bagizwe inshike na Jenoside.

Ruberangeyo avuga ko mu myaka 20 ishize abanyeshuri barenga ibihumbi 100 bamaze kurangiza ayisumbuye n’abarenga ibihumbi 65 bakaba bararangije kaminuza bishyurirwa na FARG.

Abarokotse Jenoside batishoboye bamaze kubakirwa inzu zirenga 40,000 ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye zirimo izirenga icya kabiri zubatswe na FARG.

Nta mugenerwabikorwa warwaye ngo abure kuvuzwa

FARG yizera ko yakoze ibishoboka byose mu kubungabunga ubuzima bw’abasigiwe ibikomere na Jenoside yakorewe Abatutsi, ku bufatanye n’Ingabo z’u Rwanda zabarokoye.

Abarokotse Jenoside batanga ubuhamya bw’uko FARG yababereye umubyeyi, kuko yabitayeho bakongera kugira ikizere cyo kwiyubaka no kubaka Igihugu.

Kayitesi Francine atanga ubuhamya bw’uko yavujwe na FARG ikamusubiza ubuzima nyuma y’ibikomere n’ihungabana rikomeye yasigiwe na Jenoside.

Yavukiye ahahoze ari muri Komini Ndora, arokokera i Kibirizi ahari muri Komini Nyaruhengeri ubu ni mu Karere ka Gisagara. Icyo gihe yari afite imyaka 25 y’amavuko ari hafi gushyingirwa.

Umuryango w’abantu 15 n’uwari umukunzi we bose barishwe, akorerwa iyicarubozo bimuviramo ihungabana rikomeye ryatumye ubu akurikiranwa n’ibitaro by’i Ndera.

Arashimira FARG yamwitayeho akongera kugira ubuzima n’Ingabo zamurokoye ubu akaba ari umutangabuhamya w’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo mu myaka 25 ishize.

Ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi yansize iheruheru, ndashima Inkotanyi na Perezida Paul Kagame wari uziyoboye. Baje basanga najugunywe mu bwiherero, ubumuga nakuyemo nabufashijwe na FARG, iramvuza kandi banyemereye kumbera abavandimwe. Iyo ngeze kuri FARG ndishima kuko yamvuje nkaba ndiho.”

Kayitesi Francine yishimira ko FARG yamubereye umuryango, ikaba yita ku buzima bwe bwa buri munsi

Munyengaju Jean Baptiste uzwi ku izina rya Mussa na we arashimira FARG yamuvurije mu Buhinde, agahabwa impyiko nzima isimbura izari zangiritse.

Yamenye ko arwaye impyiko muri Mata 2018, FARG ikomeza kumwitaho ubwo yajyaga kwivurizwa mu Buhinde mu mpera za 2018 agaruka tariki 19 Gashyantare 2019, akomeza kwitabwaho kugeza ubu aho agomba gukurikiranwa mu buryo buhoraho.

Arashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizeho Ikigega FARG kibishingira mu bikorwa bihenze cyane.

Yagize ati: “Ndashimira cyane Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, iyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, yatekereje gushyiraho iki kigega. Ni igitekerezo kiza cyatumye tuva mu bwigunge, natwe icyo tugomba gukora ni ukuyibera imbuto nziza.”

Ubuyobozi bwa FARG burashimira abafatanyabikorwa batandukanye bayifasha gukora neza inshingano zayo uhereye ku nzego z’ibanze na MINALOC, Unity Club, Ingabo z’u Rwanda, inzego z’abarokotse Jenoside n’Abanyarwanda babashyigikira uko bukeye n’uko bwije.

FARG igaragaza ko itazahwema kwita ku barokotse Jenoside batishoboye cyane ko ikoranabuhanga ryoroheje uburyo bwo kubakurikirana aho bari mu gihugu hose.

Ubuyobozi bwa FARG bwifuza ko ubu bufatanye bwahoraho mu guharanira gukomeza kwiyubaka no kubaka iterambere rirambye y’Igihugu.

Munyengaju Jean Baptiste uzwi ku izina rya Mussa arashimira FARG yamuvurije mu Buhinde

Impinganzima, zimwe mu nzu z’amasaziro zubakiwe Intwaza mu karere ka Huye

Umwanditsi:

Ntawitonda Jean Claude

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.