FAO isaba ko miriyari 140 z’amadorari zashorwa mu buhinzi n’iterambere ry’icyaro

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 18-06-2019 saa 17:06:54
Bamwe mu bitabiriye inama (Foto Twagira W.)

Mu rwego rwo kugera ku ntego zo kurwanya no guca burundu ibibazo by’ubukene ndetse n’inzara nk’uko bikubiye muri gahunda z’iterambere rirambye, SDGs ku rwego rw’Isi, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi, FAO, Gualbert Gbehounou, asanga hakenewe ishoramari rya miriyari 265 z’amadorari buri mwaka mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, kandi igice kinini kingana na miriyari 140 z’amadorari kigashyirwa mu rwego rw’ubuhinzi n’iterambere ry’icyaro.

Umuyobozi muri FAO yabitangarije i Kigali, mu butumwa yahaye abasanzwe bakora mu birebana no gutegura imishinga ijya mu buhinzi n’ubworozi baturutse mu nzego zitandukanye zikorera hirya no hino mu gihugu, mu gikorwa cy’amahugurwa ku mikoreshereze y’igikoresho k’ikoranabuhanga ku byerekeranye no gutegura imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi ryiswe (rural invest).

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Gualbert Gbehounou asanga ishoramari rya miriyari 140 z’amadorari ari yo ashobora gufasha kuzamura no guteza imbere ubuhinzi by’umwihariko iterambere ry’icyaro hagamijwe guca burundu ikibazo k’inzara n’ubukene.

Ati “Miriyari 265 z’amadorari y’Amerika buri mwaka ni yo akenewe hagamijwe gukemura ibibazo by’inzara n’ubukene, igice kinini cya miriyari 140 z’amadorari kigashyirwa mu rwego rw’ubuhinzi n’iterambere ry’icyaro ibyo bizakemurwa no guteza imbere no kuvugurura ubuhinzi harwanywa ikibazo k’ibura ry’ibiribwa, no kubisesagura, bitari ibyo intego zo guca burundu ikibazo k’inzara nkuko zikubiye muri gahunda z’iterambere rirambye ntizagerwaho.”

Mu gihe k’iminsi itanu abagenewe ayo mahugurwa bagera kuri 25 barahabwa ubumenyi n’inzobere ku kunoza no gutegura neza imishinga ijya mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi ku buryo yagezwa ku rwego rwo kuyijyana mu bigo by’imari maze ikagenerwa inguzanyo zifasha guteza imbere ubuhinzi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Patrick Karangwa, avuga ko ikoreshwa ry’icyo gikoresho cy’ikoranabuhanga mu mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi ari bimwe mu bizongera no guha abantu ubushobozi bwo gutegura neza imishinga yagenewe ubuhinzi n’ubworozi, ku buryo bakwakirwa bagahabwa inguzanyo mu bigo by’imari maze abikorera babashe guteza imbere imishinga bakora.

Ati “U Rwanda nka kimwe mu bihugu byageragerejwemo igikoresho k’ikoranabuhanga mu mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi, dufite ikizere cy’uko bizagira uruhare mu kongera ishoramari mu rwego rw’ubuhinzi rikiri hasi kuko kugeza ubu ari 5%. Intego ni uko muri gahunda y’igenamigambi rigamije kuvugurura ubuhinzi kugeza muri 2024 PSTA IV, Strategic Plan For Transformation Of Agriculture ni uko nibura ishoramari mu buhinzi ryaba ryikubye kabiri.”

Bamwe mu bitabiriye inama (Foto Twagira W.)

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.