Falmata yanze kwiturikirizaho igisasu yahawe na Boko Haram

Yanditswe na Kayira Etienne

Ku ya 05-11-2019 saa 09:53:40
Falmata wanze guheranwa n'agahinda k'ihohoterwa yakorewe n'ibyihebe bya Boko Haram (Foto RFI)

Falmata Bunu ni umwe mu bana b’abakobwa bashimuswe n’abarwanyi b’umutwe w’ibyihebe wa Boko Haram, mu mwaka wa 2015 imusanze muri komini ya Dikwa mu majyaruguru ya Nijeriya ari hamwe n’abandi bakobwa bagenzi be.

Nyuma y’ubuzima bushaririye yabayemo n’ihohoterwa ndengakamere yakorewe mu ishyamba byageze n’aho ategekwa kujya mu nkambi y’abasirikare akiturikirizaho igisasu, akemera kukijyana ariko akanga gukora ayo mahano, Falmata yahisemo kurenga ibyo byose ahubwo ngo ahitamo kuzafasha abagore bahuye n’ibibazo nk’ibyo bo mu gihugu ke.

Umunyamakuru wa Radio Mpuzamahanga y’u Bufaransa RFI, Moïse Gomis Hamzat Suleiman yagiranye ikiganiro kirambuye na Falmata Bunu, umukobwa washimuswe na Boko Haram afite imyaka 15 y’amavuko, akaza kugira amahirwe akavayo ahawe misiyo yo kwica abasirikare ba Leta ya Nijeriya yiturikirijeho igisasu ariko nyuma yo kuva imbere y’ibyo byihebe akabasha kukivanaho abifashijwemo n’umukecuru wamugiriye impuhwe.

Muri icyo kiganiro Falmata yagize ati “Nakorewe ibintu bibi byinshi ntabasha gusobanura mu magambo. Ariko ikibi kirengeje ibindi byose ni umunsi Boko Haram yanyambitse igisasu ikantegeka kukiturikirizaho ngeze mu nkambi y’abasirikare ba Leta. Ariko kubera ko numvaga ntashaka gupfa nkiri muto, nemeye kucyambara ngira ngo mbone uburyo nabava imbere bityo nkabona gushakisha ko nakivanaho n’ubwo ntari nzi uko bikorwa. Ubwo banyambikaga igisasu, narebye uko bazirika umukanda mu gihe nari ngitegereje amabwiriza ya nyuma yo kuva aho nari ndi, umukecuru umwe yaranyegereye arambwira ati witegereza genda bataragaruka. Koko naratinyutse nsohoka mu nkambi yo mu ishyamba rya Sambisa aho twari ducungiwe mu gihe cy’umwaka n’amezi atanu.”

Falmata yakomeje agira ati “Koko navuye aho abo bicanyi bari bansize, ngenda ntongeye kubategereza nk’uko uwo mukecuru yabingiriyemo inama. Iyo nakageraga, nafashe ikemezo cyo kwivanaho wa mukandara wari usobetseho igisasu ntitaye ko bankurikirana bakamfata ntaragera kure.

Nagenze amajoro n’amanywa menshi nta cyo kurya nta n’icyo kunywa mbona. Ngeze ahantu kure cyane, mbona umusirikare wa Guverinoma antunze imbunda agiye kundasa kuko yibwiye ko ndi umwiyahuzi. Atari yarekura isasu, mugenzi we yantegetse guhagarara asa n’ungiriye ikizere aranyegera ansatse asanga nta kintu kibi nibitseho, nkira ntyo Boko Haram ndetse n’ingabo z’Igihugu.»

Falmata ubu ugize hafi imyaka 20 y’amavuko, yatangarije RFI ko muri iryo hohoterwa yakorewe na Boko Haram, ngo asanga yaragize amahirwe akomeye yo kudatwita kandi yarashatswe ku ngufu n’abagabo 3 bose. Ati « Abakobwa bagenzi bange twashimuswe hamwe n’abandi benshi twasanze muri iryo shyamba rya Sambisa, bahise batwita mu mezi make ya mbere ndetse abenshi bandura na SIDA.»

Mu buhamya bwa Falmata Bunu, yamenyesheje ko abo bagabo uko ari batatu bamushatse bose ngo barapfuye. Uwa mbere yaragiye ngo atinda kugaruka, haza undi amugira umugore atamubwiye aho mwene wabo ari. Uwo na we yaragiye ntiyagaruka, abona haje undi wa gatatu amubwira ko amugize umugore we.

Ikiciro cya kabiri kibabaje cya Falmata ngo ni uburyo amaze gusanga ababyeyi be mu nkambi ya Bakkassi i Maiduguri, Bunu yatotejwe n’abantu bo muri iyo nkambi bamuvugaga yumva ngo dore wa mugore wa Boko Haram, kandi abenshi mu bakobwa n’abagore babimubwiraga nabo bari baramaze imyaka myinshi baragizwe abagore n’ibyo byihebe.

Ati «Ariko kubera uburere nari narahawe na Mama bwo kutihutira gusubiza ijambo ryose mbwiwe, nahisemo guceceka kandi mfata ikemezo cyo gukora kugira ngo nzagire ubukire buzamfasha kwita ku bagore bo mu gihugu cyange bahohotewe nkange.» Uyu warokotse inkota ya Boko Haram ngo akora umwuga wo kododa imyenda mu nkambi, umusaruro abonyemo akawufashisha abagize ibibazo byo guhohoterwa n’ibyihebe byayogoje Nijeriya.

Umwanditsi:

Kayira Etienne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.