29°C , Thunderstorms | Kigali-Rwanda

Faki Mahamat yashimye ko Kagame ahoza iterambere ry’ikoranabuhanga ku mutima

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 14-12-2019 saa 16:56:58
Perezida Kagame na Moussa Faki Mahamat uyobora Qatar mu nama ya 2019 Doha Forum yabaye uyu munsi

Perezida Kagame kuri uyu wa Gatandatu yitabiriye inama yiga ku miyoborere y’Isi yabereye muri Qatar, aho yanagiranye ibiganiro n’Umukuru w’icyo gihugu Tamim Bin Hamad.

Muri iyo nama yahuje abayobozi bo mu nzego za Leta n’iz’abikorera, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat yavuze ko Afurika irajwe ishinga no guteza imbere ikoranabuhanga, atanga urugero ku Rwanda nk’igihugu kibirimo neza.

Yavuze ko Perezida Kagame yashyize iterambere ry’ikoranabuhanga mu by’ingenzi,  ati, “U Rwanda ni urugero rwiza mu iterambere ry’ikoranabuhanga”, avuga ko n’abandi bagomba gutera ikirenge mu cy’u Rwanda.

Yakomeje agira ati, “Ikibazo cy’iterambere ry’ikoranabuhanga tugifite ku mutima nk’Abanyafurika, ni byiza ko n’abandi bakigira icyabo, kuko ikoranabuhanga rifasha mu gukemura ibibazo by’ubwiyongere bw’abaturage, ibibazo by’iterambere ry’ubukungu, rigafasha no mu bijyanye n’amahoro arambye.”

Ijwi ry’Afurika rikwiye kumvwa

Yavuze ko kugira ngo Afurika ibashe gutera imbere inagire amahoro, ijwi ryayo mu ruhando mpuzamahanga rigomba kumvwa kuko kuri ubu ivuga ntiyumvwe uko bikwiye, avuga ko itagomba gukomeza gufatwa nk’umugabane abantu bakuramo ibyo bakoresha mu nganda gusa.

Ati, “Imyumvire yo gufata Afurika nk’aho bavoma ibyo bakoresha mu nganda gusa ikwiye gucika, dufitanye imikoranire n’Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi, Amerika, u Bushinwa, u Buyapani, Abarabu, Turukiya n’abandi, twakabaye twubahwa nk’abandi kandi nta n’impamvu ihari yo gusuzugura umugabane uzaba ufite 40% by’abaturage b’Isi mu mwaka wa 2100.”

Ubwinshi bw’abaturage, Faki Mahamat avuga ko bisobanuye ko Afurika ifite abantu benshi bashoboye gukora ikaba n’isoko rinini, ati, “Byaba ari ubwiyahuzi gukomeza politiki yo guheza bamwe no kudaha amahirwe buri umwe, ntidusaba inkunga, turasaba kumvwa.”

Yavuze ko ijwi ry’Afurika yitumvwa n’umuryango mpuzamahanga, mu gihe nyamara uyu mugabane ufite hejuru ya ¼ cy’abanyamuryango b’Umuryango w’Abibumbye.

Mahamat yavuze ko ubwo Loni yashingwaga mu mwaka wa 1945, abantu bari biteze ko izakemura ibibazo by’imiyoborere ku Isi, ariko si ko byagenze.

Ati, “Uko abantu batekerezaga ko imiyoborere izabaho, cyane nyuma y’ishingwa rya Loni, byari byiza icyo gihe, ariko mu myaka 75 ishize turabona ko byose byahindutse. Isi yarahindutse, imiterere y’ibibazo irahinduka, imiterere y’amahirwe yo kubyaza umusaruro irahinduka, Afurika kuri ubu ifite hejuru ya ¼ cy’abanyamuryango ba Loni, yaba mu bijyanye n’amahoro, yaba iterambere ry’ubukungu, imihindagurikire y’ikirere, umwanya w’Afurika ntiwuhabwa neza.”

“Mu bijyanye n’amahoro, hagati ya 60-70% by’ibibazo biri mu kanama k’umutekano ka Loni ni ibireba Afurika, uburyo bwa kera bwo gukemura ibibazo bwagaragaje aho bugarukira, bigaragara muri Congo aho Loni imaze imyaka hejuru ya 60 iriho, tubibona muri Mali, muri Repubulika y’Afurika yo Hagati n’ahandi, imitekere y’ibibazo yarahindutse muri Afurika, ubu Afurika ihanganye n’ibyaha by’iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka…”

Uyu mugabo yashimangiye ko Afurika ifite ingamba zo kwiteza imbere ariko bikagorana kuko amahanga adapfa kwemera gushyigikira gahunda ziteza imbere Abanyafurika, ati, “Dufite ingamba zo kwiteza imbere ariko biragorana ko amahanga azishyigikira, hari ibihugu bitanu bihoraho mu Kanama k’Umutekano ka Loni, igihugu kimwe gishobora gufata icyemezo gihagarika ibyagafashije abaturage basaga Miliyari imwe na Miliyoni 200.”

Yagarutse ku buryo abanyamahanga bivanga mu bibazo by’Afurika bagashaka kubikemura ntibubahe imiryango y’uturere ibibazo biherereyemo, bikarangira ibintu babisubije irudubi, atanga urugero kuri Libiya.

Ati, “Ibyabaye muri Libiya, ingabo z’amahanga zagiyeyo, Otan, imyaka umunani ishize igihugu kiri mu bihe bibi cyane, umuryango Libiya ibereye umunyamuryango ari wo w’Afurika yunze Ubumwe ntiwemererwa gukemura iki kibazo, ibibazo bya Libiya byigirwa i Burayi, muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, icyo ni ikintu gikomeye cyane.”

Mahamat yasabye abayobozi bitabiriye iyi nama yiswe 19 Doha Forum ko bakwiye kuzirikana ko Afurika ituwe n’abasaga Miliyari, ikagira ubuso bwa kilometero kare zisaga Miliyoni 30, ikagira abaturage barimo abari hagati ya 60-70% by’urubyiruko rw’imyaka iri munsi ya 25, ati, “Abo ni abakozi, ni isoko rikomeye.”

Yibukije ko Afurika yashyizeho isoko rusange (Continental Free Trade Area), avuga ko ijwi ryayo rikwiye kumvwa, amahanga akumva ko Abanyafurika bakeneye gutera imbere, ntibayikome mu nkokora.

Ati, “ Afurika ni ryo soko rinini ku Isi, nubwo ifite ayo mahirwe usanga amabwiriza ashyirwaho n’ibihugu bimwe na bimwe, biyashyiraho uko bibyumva bikanayashyira mu bikorwa.”

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.