Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Faith Victory Association: Ibyagaragajwe n’Ikarita nsuzumamikorere ku burenganzira n’ubuzima bw’imyororokere

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 09-07-2019 saa 17:43:31
Umuryango wa FVA washyize hanze ubushakashatsi wakoreye mu turere dutatu tw'u Rwanda (Foto Gisubizo G.)

Ku bufatanye na ACTIONAID-RWANDA, Umuryango FVA (Faith Victory Association) uri gushyira mu bikorwa umushinga “Amplify Change” (Ongera Impinduka) ugamije gukorera ubuvugizi imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore mu guteza imbere uburenganzira n’ubuzima bw’imyororokere no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Uyu mushinga “Amplify Change”/Ongera Impinduka ukorera mu turere 3 (Musanze, Karongi na Gisagara) . Kugira ngo ugere ku ntego zawo wakoresheje ikarita nsuzumamikorere nk’igikoresho cyo kubaka ubushobozi bw’imiryango y’abagore ngo babashe kongera imikoranire n’abatanga serivisi ziganjemo izirebana n’uburenganzira n’ubuzima bw’imyororokere.

Iyi karita nsuzumamikorere yatekerejweho nk`urubuga rwisanzuye rwahuza abaturage n’abatanga serivisi, abafata ibyemezo ndetse n’abayobozi, kugira ngo baganirire ku bibazo by’ingenzi byugarije imibereho yabo. Abakoresha iyi karita nsuzumamikorere batoranya ibibazo bibabangamiye ku ruhande rwabo bagakora ibipimo ngenderwaho ari na byo buri umwe muri bo ashyiraho amanota agaragaza uko abibona.

Mu gihe k`ikoreshwa ry’iyi karita, abatanga serivisi bagira umwanya wo kwisuzuma na bo bagakurikiza bwa buryo bwo gushyiraho amanota abahabwa serivisi bakoresheje.

Muri iyi gahunda, ibikorwa byihutirwa kuruta ibindi byagaragajwe mu ruhame n’abatanga ndetse n’abahabwa serivisi bikorera gahunda y’ibikorwa igaragaza uko bizakemurwa.

Abaturage 509 (abagore, abagabo, urubyiruko) bagize uruhare mu ikoreshwa ry’iyi karita nsuzumamikorere muri Karongi (116), Musanze (321) na Gisagara (162) bagaragaza ibibazo bahura na byo mu bijyanye n’uburenganzira, ubuzima bw’imyororokere n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Hifashishijwe ibi bibazo bivuzwe haruguru, hakozwe ibipimo ndetse n’ibipimo-nyunganizi, bishyirwaho amanota:

Inshamake y’amanota abaturage batanze hakurikijwe ibipimo byakozwe hashingiwe ku bibazo by’ingenzi

(Amanota yegeranyijwe duhereye ku makarita nsuzumamikorere yakorewe mu turere twa Musanze, Karongi na Gisagara).

Iyi karita nsuzumamikorere yagaragaje ko 55.9% by`ababajijwe batari basobanukiwe n’iby’uburenganzira n’ubuzima bw’imyororokere, 58% badafite ubumenyi buhagije bwo kwigisha abana babo ibyerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Abaturage bangana na 0.9% ni bo gusa bemeye ko bashobora kwigisha abana babo, 52.5% by’abitabiriye iki gikorwa bagaragaza ko bibagora kwerekana ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubuzima bw’imyororokere, mu gihe 39.1% bahamije ko batanga aya makuru nta kibazo.

Ku bijyanye n`itangwa rya serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ku bigo nderabuzima bibegereye, 52.5% by`ababajijwe bagaragaje ko batazibona, ubumenyi buke n’uburyo bikorwamo ngo bikaba ari byo bituma Abajyanama b’Ubuzima batabasha kugeza ku baturage serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Abangana na 79% bagaragaje ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abafite ubumuga ritajya ripfa kugaragazwa, hakiyongeraho ko abatanga serivisi z’ubuzima badafite ubumenyi bwihariye ku gukemura ibibazo byihariye bijyanye n’uburenganzira n’ubuzima bw’imyororokere n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abafite ubumuga.

Ibipimo kuri iyi karita nsuzumamikorere kandi byerekanye ko ibijyanye n`uburinganire, gucunga umutungo w’urugo, ihohoterwa rikorerwa mu rugo no kwita ku bana, muri rusange biri mu kigero cya 67.6%.

Muri rusange amanota yakusanyijwe yagaragaje ko ibibazo bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, gufata ku ngufu hagati y’abashakanye, guhatirwa gukora imibonano mpuzabitsina, gufata abana ku ngufu no guhozwa ku nkeke bitavugwa ku kigero cya 52%.

Ku bijyanye no gukurikirana ibyaha by`ihohoterwa rishingiye ku gitsina 8.4% gusa by`ababajijwe ni bo bishimira ko bikurikiranwa bikanahanwa, 39.1% bishimira ko ubutabera bukemura ibibazo by`ihohotera biringaniye.

Umuryango wa FVA washyize hanze ubushakashatsi wakoreye mu turere dutatu tw’u Rwanda (Foto Gisubizo G.)

Inama ihuza abatanga serivisi n’abaturage (ku kagari)

Inama ihuza abatanga serivisi n’abaturage (ku kagari)

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.