Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Expo ya “Made in Rwanda” yabaye ishuri ku rubyiruko rufite inganda nto

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 08-11-2018 saa 12:55:23
Imurikagurisha ry'ibikorerwa mu Rwanda riteganyijwe tariki ya 28 Ugushyingo kugeza tariki ya 4 Ukuboza 2018 rikazitabirwa n'abantu 400 bazaza kumurika ibyo bakora (Foto James R)

Bamwe mu rubyiruko rufite inganda nto bibumbiye mu Ihuriro ry’Urubyiruko rukora mu by’Ubuhinzi (RYAF), batangaza ko bishimira gahunda Guverinoma yashyizeho yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda binyuze mu imurikagurisha “Made in Rwanda Expo”

Bavuga ko iryo murikagurisha ryababereye nk’ishuri ryo kwigiramo uko bongera umusarrro w’ibikenewe ku isoko no kongera ubwiza bw’ibyo bakora babisabwe n’abaguzi imbonankubone.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Mukagahima Ange, ufite uruganda ruto rutunganya umusaruro w’inzuzi ziva mu myungu, avuga ko ari kwitegura neza imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda Expo) riteganyijwe gutangira tariki ya 28 Ugushyingo kugeza tariki ya 4 Ukuboza 2018.

Kuri we, ngo imurikagurisha rya “Made in Rwanda” Leta yashyizeho rimufasha kwamamaza ibikorwa bye, ikirutaho kikaba guhura n’abaguzi imbonankubone bakamubwira ibyo yashyiramo imbaraga n’ibyo yanoza kurushaho, rikamubera nk’ishuri.

Ati “Hari icyo bidufashaho, kuko nka twe b’abanyenganda nto birushaho kudufasha kwamamaza ibikorwa byacu, ikindi twigira ku bandi badukuriye. Nta bwo tuba tugiye gucuruza gusa burya, ahubwo na twe hagati yacu nk’abanyenganda twigiranaho, ukareba abandi icyo bakurusha.

Abakiriya na bo buriya ni isomo ryiza, umenya uko bagusubiza; burya watanga itangazo kuri radiyo urimo kwamamaza ariko ntumenya icyo abakiriya bagusubije, uko babyakiriye. Iyo ugiye hariya mu imurikagurisha noneho ukabonana na bo amaso ku maso, ukabasobanurira byimbitse, ukumva n’ibyifuzo byabo ndetse bakanakubaza ibibazo bashaka, ni bwo umenya ibyo urimo neza.”

Mukagahima avuga ko kuva yatangira gutunganya umusaruro w’inzuzi z’imyungu akazikoramo ibintu bitandukanye hari n’abanyamahanga basigaye bamwigiraho, bakajya gutunganya umusaruro w’iwabo bikongera ubunararibonye mu gukora kimwe no kumufasha kumenyekanisha aho u Rwanda rugeze mu iterambere ry’inganda nto.

Imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda riteganyijwe tariki ya 28 Ugushyingo kugeza tariki ya 4 Ukuboza 2018 rikazitabirwa n’abantu 400 bazaza kumurika ibyo bakora (Foto James R)

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’inganda ziciriritse mu ihuriro RYAF, Umugiraneza Regis, na we yashimangiye ko gahunda ya “Made In Rwanda Expo” icyo ifasha cyane urubyiruko ari ukumva icyo abaguzi batekereza ku bicuruzwa byabo.

Ati “Imurikagurisha icyo ribafasha ni ukumva ibyo abakiriya batekereza (Feedback), nk’urugero hari uruganda rwenga inzoga ya vino (Wine) rw’umuntu w’urubyiruko, urebye icupa mbere yacururizagamo inzoga ye mu imurikagurisha ryo mu 2017 mu kwa gatatu ukareba n’icupa uyu munsi apfunyikamo inzoga ye uko rimeze n’uko risa bigaragara ko hari ibyo yavuguruye byinshi; ibyo kandi bikajyana n’ubuziranenge.

Ab’urubyiruko bamurika ibicuruzwa muri gahunda ya ‘Made in Rwanda Expo’, kuva byatangira ubona ko bagenda biyongera cyane cyane kuko ihuriro ryacu ryanagiyeho tubigiramo uruhare. Nka mbere, mu 2016 ‘Made in Rwanda’ itangiye ndibuka ko yari nge gusa mu bitabiriye iryo murikagurisha, undi mwaka wakurikiyeho mu 2017, icyo gihe kuko Ihuriro RYAF twari twarabayeho hagiyemo abantu benshi, n’ubu imibare igenda yiyongera ugereranyije n’abo twari dufite ubushize.”

Umwaka ushize, 2017, inganda nto 8 z’urubyiruko zitabiriye imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda, muri iri murikagurisha rigiye kuba abagera kuri 15 bashaka kumurika ibicuruzwa byabo abenshi muri bo ni bashya mu imurikagurisha.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.