EUCL yasobanuye iby’ibura rya hato na hato ry’amashanyarazi n’igihe bizakemukira

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 27-05-2019 saa 09:56:10
Ibura rya hato na hato ry'amashanyarazi mu 2024 rizaba ryakemutse (Archive Imvaho Nshya)

Isosiyete itunganya ikanatanga serivisi z’ingufu z’amashanyarazi EUCL, yatangarije Imvaho Nshya igituma habaho ibura ry’amashanyarazi n’igikorwa kugira ngo muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 inshuro amashanayarazi abura zizabe zagabanutse.

Gakwavu Claver, umuyobozi w’ishami rishinzwe igenamigambi muri EUCL, asobanura ko kuba umuriro wavaho ukongera ukagaruka ibyo biterwa n’impamvu nyinshi.

Yagize ati “Icya mbere ni uko hari abakiriya bandi bashya bashobora kuba bagiye kongerwa ku miyoboro isanzwe ifite ibice iha umuriro cyangwa hari igikorwa remezo cyarangiye kigiye gushyirwa ku miyoboro cyangwa hari abafatanyabikorwa bafite ibyo bakora cyane cyane hano mu mugi, bakaba bagira imiyoboro yacu bakomeretsa bigatuma muri icyo gihe cyo kuyivugurura umuriro ubura bitunguranye.”

Avuga ko mu gihe umuriro ubuze muri ubwo buryo ko bitatangirwa amatangazo, ariko mu gihe ari ibikorwa bizwi nk’ibyo kubaka imiyoboro mishya, sitasiyo z’amashanyarazi n’ibindi icyo gihe ibyo ngo bitangirwa amatangazo, abaturage bakamenyeshwa ko umuriro uri bubure mu gace runaka ku isaha iyi n’iyi.

Gakwavu avuga ko mu gihe sitasiyo y’amashanyarazi ya Birembo, Ndera, Gahanga igihe cyose EUCL yashakaga kugira umuyoboro umwe ikora, byasabaga ko abakiriya bari muri icyo gice bagirwaho ingaruka zo kubura umuriro. Ariko kuko ngo bahabwaga umuriro na Gikondo, Mont Kigali na Jabana byatumaga habaho icyo kibazo k’ibura ry’umuriro.

Akomeza avuga ko ikindi kimaze kugenda kigabanuka bitewe n’ubufatanye bw’inzego z’umutekano, ngo ni igihe wasangaga hari ibikorwa bya muntu, aho avuga ko ari abagizi ba nabi wasangaga bangiza ibikorwa byabo bigatuma abakiriya ba EUCL babura umuriro ariko ku bufatanye n’izindi nzego ngo bimaze kugabanuka cyane.

2024 ikibazo k’ibura ry’amashanayarazi kizaba cyarakemutse

Gakwavu agaragaza ko hari ibimaze gukorwa kugira ngo ikibazo k’ibura ry’amashanyarazi mu 2024 kizabe kitakiriho.

Ati “Ikibazo kizaba cyarakemutse cyane, kandi ikindi umuntu yavuga, urebye uko imiyoboro yari yubatse, aho yavaga n’aho yajyaga byari bigoye kugira ngo ube wakora ahantu hamwe bitagize ingaruka ku bandi bakiriya. Nk’uko igihugu kigenda cyaguka mu mikorere, uko imiyoboro yacu igenda igera hirya no hino, no kwagura iyo miyoboro bigira ingaruka ku bakiriya.”

Avuga kandi ko uko ibyo bikorwa remezo bigenda biba byinshi, uko hagenda hatunganywa imiturire, uko hagenda hanozwa igishushanyombonera mu Mujyi wa Kigali, ni ko n’ibyo bikorwa remezo bindi bigenda byiyongeraho noneho hakiyongera umutekano w’itangwa ry’umuriro, ibyo bigatuma ibura rya hato na hato ry’umuriro rigabanuka.

Gakwavu ati “Ikindi ni uko ibikorwa byacu bimaze kwiyongera mu Mujyi wa Kigali ku buryo 2024 izajya kugera bya bipimo badupimiraho inshuro umuturage ashobora kuba yaburiyeho umuriro, igihe bishobora kuba byafasha kugira ngo umuriro umuturage yabuze ube wagarutse, ibyo bizabasha kugenda bijya hasi cyane.”

EUCL isaba abaturage bakora ibikorwa byo gushaka kwangiza amashanayarazi kubera izindi nyungu rukana babifitemo, ko babireka kubera ko ngo nibatanafatwa uyu munsi bazafatwa n’ejo kuko inzego zose zarabihagurukiye.

Gakwavu yagize ati “Nta bwo ari twe gusa kuko ni igikorwa kimunga ubukungu bw’igihugu, ni igikorwa cyafatwa nk’ubugizi bwa nabi kuko amashanyarazi ni yo moteri y’ubukungu bw’igihugu, abaturage rero bakwiye kwirinda kwangiza ibikorwa remezo birimo amashanyarazi.”

EUCL isaba abaturage kugira ibikorwa remezo ibyabo, aho babonye amakuru nk’ayo bakayatanga kugira ngo abantu bakurikiranwe.

Ibura rya hato na hato ry’amashanyarazi mu 2024 rizaba ryakemutse (Archive Imvaho Nshya)

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.