Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

ETS NKUBIRI ALFRED&SONS iributsa urubyiruko gusigasira amateka

Yanditswe na Gisubizo Gentil

Ku ya 10-04-2019 saa 13:03:43
Umwe mu bakozi ba ETS Nkubiri Alfred&Sons akoresha imashini ipima ubutaka

Ubuyobozi bwa ETS NKUBIRI ALFRED&SONS buributsa urubyiruko ko rugomba gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi rukamenya ko ari rwo mbaraga z’Igihugu, rukaba rufite inshingano zo kubaka u Rwanda no gusigasira ibimaze kugerwaho.

Ubuyobozi bwa ETS NKUBIRI ALFRED&SONS bushingiye ku nsanganyamatsiko yo Kwibuka 25 igira iti “Twibuke Twiyubaka”, burasaba urubyiruko cyane cyane urwavutse muri Jenoside na nyuma yaho kureba amahirwe ruhabwa n’ubuyobozi, rukiteza imbere.

Nkuko abariho mu gihe cya Jenoside bagenda basaza, bakomeze batange umurage mwiza maze urubyiruko n’abandi bakiri bato bakomeze kwibuka kugira ngo amateka y’igihugu atazacika.

Urubyiruko rw’u Rwanda rugomba kumenya uruhare, urubyiruko rwagize mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kubera ko rwakoreshejwe n’abanyapolitiki rukisenyera Igihugu rukirinda ko byazongera kuba ukundi rugahagurukira kwiyubaka rwubaka u Rwanda.

Hari urugero rwo kwiyubaka urubyiruko rwakwigiraho

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n’Umuyobozi Mukuru wa ETS NKUBIRI ALFRED&SONS, Madamu Niyonagize Madeleine, yavuze ko iki kigo cyatangiye mu 1997 gikora ubucuruzi bw’imyaka, kiyigemura mu mashuri no mu miryango nka Croix Rouge, PAM na Gereza.

Mu mwaka wa 2000 batangiye ubuhinzi bw’ikawa kuri hegitari 50 ku buryo mu 2003 batangiye gushinga inganda zitonora ikawa z’ibitumbwe (Coffee Washing Station).

Batangiriye gushinga uruganda i Nasho, bajya i Ndera muri Gasabo, bajya Muhura muri Gatsibo bakomereza Ngoma, Rwamiko muri Gicumbi, ku Mubuga muri Karongi, Mugonero muri Nyamasheke, Nzige muri Rwamagana na Mbuye muri Ruhango.

Mu mwaka wa 2008 ni bwo ETS NKUBIRI ALFRED&SONS yashinze uruganda rutonora kawa rukayitunganya i Ndera, ikoherezwa hanze y’u Rwanda, mu gihe mbere y’icyo gihe bifashishaga izindi nganda.

Si ibyo gusa bakora kuko mu 2003 batangiye gucuruza ifumbire mvaruganda. Mu 2015 baguze Laboratwari ipima ubutaka, bakamenya intungagihingwa ubutaka bufite ndetse n’izo bubura, ikerekana kandi izikwiye kongerwamo bitewe n’igihingwa nyiri ubutaka yahisemo kubuhingamo ndetse n’ingano z’ibyo yifuza kwezamo.

Kuva mu 2016 ni bwo ETS NKUBIRI ALPHRED&SONS yatangiye kuvanga ifumbire ku buryo ikorana n’abahinzi banyuranye.

Kuri ubu iki kigo gifite ibigega bihunika imyaka nk’ibigori n’ibishyimbo, ndetse n’imashini zo gukora ibiryo by’amatungo mu Ntara y’Iburasirazuba. Ikigo kandi gifite ubworozi bw’inka muri Bugesera n’i Nasho zitanga umukamo n’inyama.

Madamu Niyonagize avuga ko bafite intumbero yo gukomeza gukorana n’abaturage, gutubura imbuto y’ibigori no gufasha abaturage kongera umusaruro no kuwufata neza, bagamije no kubera urubyiruko urugero rwiza mu kwiyubaka.

Ubuyobozi bwa ETS NKUBIRI ALFRED&SONS buboneyeho kwibutsa Abanyarwanda bose kubahiriza neza gahunda y’ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi yashyizweho n’ubuyobozi, no kwirinda ikintu cyose cyabangamira ibyo bikorwa.

Umwe mu bakozi ba ETS Nkubiri Alfred&Sons akoresha imashini ipima ubutaka

Basigaye bakora ifumbire ijyanye n’ubutaka bwo mu Rwanda

Umwanditsi:

Gisubizo Gentil

One Comment on “ETS NKUBIRI ALFRED&SONS iributsa urubyiruko gusigasira amateka”

  1. Tukimara kubona ibyiza byiyi nyongera musaruro turifuza ko twayegerezwa muntara zose zigihugu kuko nkatwe muntara yamagepfo dukunda ubuhinzi ariko kubona iyonyongera musaruro byatuvuna nkumva igitekerezo cyange aruko mwayitwegereza uyikeneye akayibona bitamugoye doreko nibindi bigo bicuruza inyongeramusaruro bifite amashami yabyo muntara yamagepfo kandi ifumbire ya Enas ikaba ariyo igaragara ko idufifitiye akamaro bijyanye nubutaka byacu .Ikindi kandi twanakoze igeregeza ryayo mumuceri tubona nifimbire itanga umusaruro ugaragara.Murakoze mugire amahoro.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.