Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Etincelles FC izakoresha ingengo y’imari ya miriyoni 150

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 26-07-2019 saa 07:47:30
Ikipe ya Etincelles FC izakoresha ingengo y'imari ya miriyoni 150

Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC buratangaza ko mu mwaka w’imikino wa 2019-2020 uzatangira tariki 13 Nzeri 2019 bazakoresha ingengo y’imari igera kuri miriyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi byatangajwe nyuma y’inama yahuje  Komite nyobozi y’iyi kipe ndetse  n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ari na ko muterankunga mukuru w’iyi kipe.

Iyi nama yabaye tariki 24 Nyakanga 2019 yayobowe n’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert. Intego nyamukuru y’iyi nama  yari ukurebera hamwe uko umwaka  ushize wa 2018-2019 warangiye no gutegura umwaka utaha wa 2019-2020.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert  yavuze ko wari umwanya wo kurebera hamwe uko ikipe yitwaye  umwaka ushize no kwitegura utaha. Yanavuze ko wari n’umwanya mwiza wo kugira inama komite nyobozi y’iyi kipe  kugira ngo ikipe izamuke kandi ikomere.

Habyarimana yavuze ko  basabye abayobozi b’iyi kipe  gutekeza uburyo Etincelles FC  yabona amikoro yisumbuyeho  kandi ko bagomba kwegera abakunzi bayo kugira ngo bayibonemo banabashe kuyitera inkunga.

Perezida w’ikipe ya Etincelles FC, Ruboneza Gedeon   yavuze  intego bihaye ari uko Etincelles FC izasoreza  mu makipe 4 ya mbere mu mwaka w’imikino wa 2019-2020 ndetse no kwegukana kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda.

Yavuze ko muri uyu mwaka ingengo y’imari bateganya gukoresha ari miriyoni 150 zirimo 80 zizatangwa n’akarere naho izindi 70 zikazava mu bafatanyabikorwa n’abaterankunga  batandukanye.

Ruboneza yavuze ko basabye ubuyobozi bw’akarere ko iyi nkunga bemerewe bajya bayihabwa ku gihe kugira ngo babashe gukora neza ibyo bateganya. Yanavuze ko basabye ubu buyobozi kubafasha kubona abandi baterankunga.

Ati : « Burya umutenkunga aje n’akarere kabigizemo uruhare byatanga umusaruro.»

Ruboneza yagarutse kuri gahunda yo kwegereza abaturage ikipe aho  yavuze ko bazamanuka mu mirenge yose banashyireho  amatsinda y’abafana. Mu mwaka wa 2018-2019, Etincelles FC yasoreje ku mwanya 8  n’amanota 37.

Uyu mwaka, Etincelles FC izaba itozwa na Seninga Innocent ikaba kandi yaraniyubatse aho yamaze kugura abakinnyi  batandukanye barimo  Nahimana Kavumbagu Guy (Bujumbura City), Habonimana Jimmy Abdul (Les Lierres FC),  Norman Ogik (Police FC) na  Ategeka Stephen (Soanna FC).

Ikipe ya Etincelles FC izakoresha ingengo y’imari ya miriyoni 150

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.