Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
23°C
 

Espoir FC yahaye amasezerano mashya umutoza

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya Jul 25, 2018

Mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2018-2019, ikipe ya Espoir FC yasoje ku mwanya wa 8 n’amanota 37 muri shampiyona ya 2017-2018 yamaze guha umutoza amasezerano mashya ndetse  na bamwe mu bakinnyi .

Okoko wamaze guhabwa amasezerano mashya y’imyaka ibiri muri Espoir FC

Mu rwego rwo kwiyubaka hakiri kare, Espoir FC yashimye umusaruro wa Okoko  imuha amasezerano mashya y’imyaka ibiri nk’uko Rukesha Emmanuel, umunyamabanga mukuru wa Espoir FC yabibwiye Imvaho Nshya mu kiganiro kihariye.

Gusa nta  byinshi yatangaje ku bikubiye muri aya masezerano usibye ko uyu murundi agomba kuzaza imbere  y’umwanya yasojeho.

Abarangije amasezerano na bo bagiye guhabwa andi

Amakuru dukesha Rukesha avuga ko abakinnyi 12 aribo barangije amasezerano. Abo ni Ntagungira Masoud, Renzaho Hussein ”Yongo”, Hakundukize Adolphe, Dushimumugenzi Jean, Harelimana Jean Damascene, Isingizwe Patrick, Sozera Anselme, Sonila Fausta Bao, Uwimana Emmanuel, Bugingo Samson, Nshuti Fidele na Twagizimana Regis.

Umunyamabanga wa Espoir FC avuga ko muri iki cyumweru bazatangira kuganira n’abasoje amasezerano abo bazabasha  kumvikana bahabwe andi. Ati «Hari igihe ujya kuganira n’umukinnyi akakunaniza bikaba ngombwa ko umureka kandi wari umukeneye. Gusa abakinnyi bari bamenyereye ikipe kandi ni umubare munini nta bwo twabareka bose. Uwo twazarekura ni uzatunaniza. Twe tuzabaganiriza bose kuko tukibakeneye ».

Iyi kipe   nk’ibisanzwe izazamura bamwe mu bana b’i Rusizi ariko binitezwe ko igura abandi bakinnyi bashya mu makipe ya hano mu Rwanda mu gihe amikoro azaba abonetse binajyanye na  politike yo kugabanya ingengo y’imari y’amafaranga yavaga mu turere ajya mu makipe y’umupira w’amaguru.

Rukesha ati : «Urebye politike ihari ku makipe y’uturere ni ugukinisha abana bahavuka cyangwa  mu turere duturanye. Tuzazamura abana ariko byanze bikunze hari amaraso mashya tugomba kongeramo atari abana, gusa ingengo y’imari  yo ni ikibazo ».

 Bazanashyiraho Perezida mushya

Abayobozi ba Espoir FC  baracyavugana n’ab’akarere mu rwego rwo gushaka itariki izaberaho inama y’inteko rusange izanatorerwamo Perezida mushya uzasimbura Habyarimana Marcel wabaye Visi Perezida wa FERWAFA.