Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Espoir FC ishobora  kwirukana abatoza bayo

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Mar 6, 2018

Ikipe ya Espoir FC mu karere ka Rusizi ishobora gusezerera abatoza bayo nyuma y’uko batarimo gutanga umusaruro dore ko kugeza ku munsi wa 13 wa shampiyona ya 2017-2018, iyi kipe iri ku mwanya wa nyuma wa 16 n’amanota 10 n’umwenda w’ibitego 8.

Ndayizeye Jimmy (Uri kugira inama abakinnyi) na Kalisa Francois (umuhagaze iruhande) bashobora kwirukanwa muri Espoir FC kubera umusaruro mubi

Ubwo iyi kipe yatsindwaga na Rayon Sports ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 13, umutoza mukuru Ndayizeye Jimmy ni bwo yari yagarutse gutoza nyuma y’ibihano yari yahawe n’ikipe byo gusiba imikino ibiri azira kuba   yarasuzuguye abayobozi ndetse no kutubahiriza ibiri mu masezerano ye.

Ndayizeye nyuma y’uyu mukino yagize ati “Ibihano byararangiye  ubu nasubiye mu kazi kandi turi gufatanya ngo tubashe gufasha iyi kipe ive ku mwanya mubi iriho”.

Amakuru Imvaho Nshya  ikesha  bamwe mu bayobozi ba Espoir FC ni uko uyu mutoza hamwe n’umwungiriza we, Kalisa Francois bashobora kwirukanwa mu minsi ya vuba  bagashaka abandi batoza babafasha kuva kuri uyu mwanya.

N’ubwo uku kwitwara nabi gushyirwa ku mutoza Ndayizeye, we asanga hari byinshi byabiteye birimo kuba iyi kipe yaratakaje abakinnyi bakomeye barimo  Mbogo Ally wagiye muri Kiyovu, Nyandwi Saddam wagiye muri Rayon Sports  na Hatungimana Basile wagiye muri Mukura.

Umwaka ushize wa 2016-2017, Espoir FC yitwaye neza kuko yasoreje ku mwanya wa 7 ndetse ikanagera ku mukino wa nyuma w’igikombe isezereye Rayon Sports igatsindwa na APR FC igitego 1-0.