Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Espoir FC irakirira APR FC kuri Sitade Amahoro mu mukino usoza shampiyona

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jun 27, 2018

Uyu munsi

Gicumbi FC-Etincelles FC (Gicumbi-15h30)
Police FC-Kirehe FC (Kicukiro-15h30)
Espoir FC-APR FC (Amahoro-15h30)
Mukura-Bugesera FC (Huye-15h30)
Sunrise FC-Miroplast FC (Nyagatare-15h30)
Amagaju FC-Kiyovu (Nyagisenyi-15h30)
Marines FC-Rayon Sports (Rubavu-15h30)
Musanze FC-AS Kigali (Musanze-15h30)

Uyu munsi tariki 27 Kamena 2017 ni bwo hasozwa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru hakinwa imikino y’umunsi wa 30.

APR FC yasabye Espoir FC ko umukino bagombaga gukinira i Rusizi bawukinira kuri Sitade Amahoro

Umukino wagombaga guhuza ikipe APR FC iyoboye urutonde na Espoir FC ukabera i Rusizi, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ritangaza ko wimuriwe i Kigali ukaza kubera kuri Sitade Amahoro.

Nk’uko babitangaza ngo Espoir FC ni yo yasabye ko umukino wabera i Kigali nayo ikaba yarabisabwe na APR FC kuko yifuza guhita yerekeza muri Tanzania  kwitabira imikino ya CECAFA Kagame Cup 2018.

APR FC irusha 3   AS Kigali  zihanganiye igikombe kuba igiye kwakirira kuri Sitade Amahoro umukino wagombaga kubera i Rusizi  bigaragaza  imitunganyirize n’imigendekere  itari myiza ya shampiyona y’u Rwanda.

Ikipe ya Espoir FC nyuma yo gukina umukino  w’umunsi wa 29 na Miroplast FC tariki 24 Kamena 2018 yahise iguma i Kigali bikavugwa ko  APR FC yabibasabye ndetse ikanabishyurira  iminsi yose bagombaga kumara  kugeza ku mukino w’uyu munsi. Aha ni ho  umuntu yavuga ko biba bitakibaye  guhatana kuko bigoye ko Espoir FC yakwima amanota ikipe ya APR FC.

Umutoza wa AS Kigali urushwa amanota 3 na APR FC, Nshimiyimana  ari mu batarishimiye  ibi kuko yagize ati Umunsi wa nyuma wa shampiyona wari ugiye kuryoha ariko byabaye ubusabane”.

APR FC irakira uyu mukino iyoboye urutonde n’amanota 63 igakurikirwa na AS Kigali n’amanota 60. Ikipe ya AS Kigali yo irakina na Musanze FC kuri Sitade Ubworoherane.

Indi mikino iteganyijwe

Ikipe ya Gicumbi FC yamaze kumanuka mu kiciro cya kabiri irakira Etincelles FC, Police FC yakire Kirehe FC, Mukura yakire Bugesera FC, Sunrise FC yakire Miroplast FC,  Amagaju FC yakire Kiyovu naho  Marines FC yakire Rayon Sports.

Mbere y’iyi mikino isoza shampiyona, ikipe ya APR FC irayoboye n’amanota 63 ikurikiwe na AS Kigali n’amanota 60 naho ku mwanya wa 3 hakaza Rayon Sports n’amanota 51. Ku mwanya wa 15 hari Gicumbi FC n’amanota 27 naho ku mwanya wa nyuma wa 16 hakaba Miroplast FC n’amanota 18. Izi kipe zombi zikaba zaramaze no kumanuka mu kiciro cya kabiri.

Kugeza ubu, Ndarusanze Jean Claude ukira AS Kigali ni we umaze gutsinda ibitego byinshi (14) akaba akurikiwe na Hakizimana Muhadjiri  ukinira APR FC umaze gutsinda ibitego 12.

N’ubwo shampiyona iza gusozwa uyu munsi, muri FERWAFA batangaza ko bazashaka undi munsi wo gutangiraho igikombe cya shampiyona.