Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Emma Claudine yasabye abagore b’abanyamakuru kuba intangarugero mu mwuga

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 18-05-2019 saa 16:31:24
Emma Claudine Ntirenganya

Emma Claudine Ntirenganya wamenyekanye cyane mu itangazamakuru mu makuru y’ubuzima bw’imyororokere, arakangurira abagore bakora umwuga w’itangazamakuru kuba intangarugero no kugaragaza ko bashoboye.

Mu kiganiro kihariye n’Imvaho Nshya, yavuze ko Igihugu cyasubije agaciro umugore ndetse akaba ageze ahashimishije mu gutanga umusanzu we mu iterambere ry’igihugu bityo, abanyamakuru b’abagore badakwiye gusigara inyuma.

Abasaba kurushaho kwigirira ikizere biteza imbere ndetse banateza imbere umwuga wabo, barushaho kuwuhesha isura nziza.

Yagize ati: “Navuga ngo nta kabuza hari ikizagerwaho abanyamakuru b’abagore niduhagurukira tukubaka uyu mwuga tukawihesherezamo agaciro, kuko n’ubusanzwe ngo ukurusha umugore aba akurusha urugo”.

Akomeza agira ati: “Uyu mwuga nituwubaka neza twubahiriza amahame yose awugenga tukongeraho indangagaciro z’ Umunyarwanda bizaba ari umusingi ukomeye wo kubaka igihugu dutanze.”

Umugore ahabwe umwanya ukwiye mu iterambere ry’itangazamakuru

Emma Claudine Ntirenganya asanga abagore bakiri bake cyane mu myanya y’ubuyobozi bwo mu bitangazamakuru, akifuza ko umugore yahabwa umwanya ukwiye muri uru rwego kugira ngo atange umusanzu we mu iterambere ry’igihugu.

Emma Claudine Ntirenganya

Ntirenganya ashima abanyamakuru umusanzu batanga mu gihugu ariko avuga ko hari icyuho mu bagore bakora mu itangazamakuru kuko bakiri bake cyane ugereranyije n’abagabo mu buyobozi bw’ibitangazamakuru.

Amateka y’u Rwanda yagize uruhare mu cyuho kigaragara mu ihame ry’uburinganire mu itangazamakuru kuko agaragaza ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wasangaga abagabo n’abagore badafite uburenganzira bungana, haba mu bibakorerwa haba mu gufatanya mu guteza imbere igihugu, haba no mu gufatanya guteza imbere umuryango muri rusange.

Mu myaka ya 1960, amateka agaragaza ko n’inyandiko zitandukanye zishingiye ku mateka y’iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye abagore batagiraga uburenganzira bungana n’ubw’abagabo ndetse n’Itegeko Nshinga ry’icyo gihe ryari rifite ingingo iteganya y’uko nta mugore wemerewe kwiyamamaza ku mwanya wo kuyobora igihugu.

Uko imyaka yagiye iza indi igataha nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, haje kugaragara y’uko impamvu nyamukuru yatuma iterambere rigerwaho uko byifuzwa ari uko abagabo n’abagore bagira uburenganzira bungana bakanafatanya mu guteza imbere igihugu ndetse ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rigenda ritezwa imbere cyane uko imyaka yagiye ishira indi igataha aho muri 2007 hashyizweho urwego rwihariye rushinzwe iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Kuri ubu hari intambwe imaze guterwa mu Rwanda mu bijyanye n’ihame ry’iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye aho raporo y’ihuriro mpuzamahanga y’ubukungu World Economic Forum ya 2018 igaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 6 ku Isi no ku mwanya wa mbere muri Afurika mu kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Ibyo ni intambwe nini imaze guterwa ariko wagaruka mu itangazamakuru, urwego rwifashishwa mu gutanga amakuru, mu kumenyekanisha ndetse no gufasha abaturage gusobanukirwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ugasanga hakirimo icyuho.

Ishusho rusange y’uko iri hame ryubahirizwa mu rwego rw’itangazamakuru

Mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Abagore bakora umwuga w’Itangazamakuru ARFEM ku bufatanye n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC), Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa MHC Mbungiramihigo Peacemaker yavuze ko hakiri urugendo rwo guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’Igihugu muri rusange harimo iterambere ry’itangazamakuru.

Yagize ati: “Turacyafite urugendo rurerure kugira ngo tugere aho twifuza ku buryo abagore bagira umwanya ukwiye mu guteza imbere umwuga w’itangazamakuru, ku buryo na bo bagira imyanya y’ubuyobozi kugira ngo batange umusanzu wabo mu kubaka igihugu ndetse n’itangazamakuru by’umwihariko”.

Akomeza yerekana ishusho rusange y’uko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rihagaze mu Rwanda, yagize ati: “Iyo tuvuze itangazamakuru mu Rwanda uko riteye, ku maradiyo ari mu Rwanda 34, abayayobora, abayashinze ni abagabo. Wareba abafite uruhare mu buyobozi bw’amaradiyo, mu buyobozi bwa gahunda zayo usanga abagore babiri gusa ari bo bayobora amaradiyo. Turacyafite umurimo ukomeye”.

Yungamo ati: “Iyo tureba za tereviziyo dufite mu gihugu cyacu hari 14 zose zashinzwe n’abagabo, mu buyobozi bwazo cyangwa mu mashami y’ubuyobozi nta mugore n’umwe urimo. Iyo urebye ibitangazamakuru byandika bigera kuri 36, muri byo 6 gusa ni byo byashinzwe n’abagore. Wareba ibitangazamakuru bikoresha murandasi cyangwa ikoranabuhanga dufite bigera hafi 84 muri byo 12 byonyine ni byo biyoborwa kandi byashinzwe n’abagore.”

Gusa, avuga ko ntawacika intege kuko mu myaka 10 cyangwa munsi yayo nta mugore wari ufite igitangazamakuru mu gihugu., ati: “Na byo twabyishimira ko ari intambwe ikomeye imaze guterwa.”

Ibijyanye n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu itangazamakuru, umubare w’abakora umwuga w’itangazamakuru, muri 989 bahawe ibyangombwa bibemerera gukora umwuga w’itangazamakuru 749 ni abagabo, 240 ni abagore.

Ati: “Biragaragara y’uko hakiri intambwe igomba guterwa twese tubigizemo uruhare kugira ngo tubashe guha umwanya ukwiye umugore mu iterambere ry’itangazamakuru”.

Imyumvire ku isonga mu bibangamiye ihame ry’uburinganire mu itangazamakuru

Mu bushakashatsi bwakozwe n’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru mu mwaka wa 2013, busesengura impamvu zitanga isura y’uburyo ubusumbane bukigaragara mu iterambere ry’itangazamakuru, mu buyobozi bwaryo n’abakora uyu mwuga, bwagaragaje ko hari impamvu y’imyumvire ishingiye ku muco n’amateka u Rwanda rwaciyemo aho wasangaga umugore batamuha umwanya ukwiye mu buzima bw’igihugu bakumva ko umugabo muri rusange ari we urebwa n’iterambere ry’igihugu.

Nubwo bimeze bityo, Mbungiramihigo avuga ko ubwo bushakashatsi bwagaragaje bimwe mu byashingirwaho birimo ubukangurambaga ku buryo kuri ubu iyo myumvire itangiye kugenda ihinduka haba ku ruhande rw’abayobozi b’ibitangazamakuru ndetse no ku bagore ubwabo aho bamwe muri bo bahoranye ikibazo cyo kwitinya bumva ko badashoboye kubera umuco n’amateka n’uburere bahawe.

Gusa, nkuko akomeza abishimangira, ngo kubera politiki nziza y’Igihugu iha umwanya ukwiye ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo ngo haragenda hagaragara impinduka.

Emma Claudine Ntirenganya avuga ko iyo urebye ubushakashatsi ku Isi yose muri rusange iki kibazo kitihariwe n’u Rwanda rwonyine ahubwo ko ari ikibazo kiri rusange aho usanga imyanya y’ubuyobozi mu itangazamakuru yihariwe n’abagabo kurusha abagore.

Ati: “Biracyari urugamba tukirwana rwo kwerekana ko umugore ashobora kuba umuyobozi, ariko mu Rwanda dufite ukuntu twateye intambwe yo kuba abagore ari benshi mu Nteko Ishinga Amategeko ariko urugamba rugihari ni ukuvuga ngo bizagera ahandi ryari.”

Akomeza agira ati: “Nishimira ko abanyamakuru b’abagore batangiye kuba benshi. Ikintu nshima ni uko abanyamakuru b’abagore batangiye kugenda biyongera si kimwe nuko byahoze, uko bagenda baba benshi kandi babifitemo ubumenyi, twizera ko buhoro buhoro muri uko kurwana intambara, na bo bazagera aho ngaho bakaboneka muri iyo myanya kuko mu gihe cyose bataraboneka muri iyo myanya, kugira ngo tubone inkuru zivuga ku bagore kandi zibaha agaciro bizagorana”.

Byongeye kandi abagabo ngo bakwiye kumva ko abagore bazikeneye kurusha uko bakeneye izindi zihabwa agaciro na bo.

Avuga ko kugira ngo ziboneke bizasaba ko abagore na bo bajya mu myanya ifata ibyemezo mu buyobozi bw’itangazamakuru.

Atanga urugero ku biganiro by’umupira. Yagize ati: “ Ibiganiro by’umupira hari abagore babikunda ariko abenshi babikunda ni abagabo, bigahabwa umwanya munini mu itangazamakuru kubera ko abayobozi mu bitangazamakuru hafi ya bose ari abagabo kubera ko babikunda. Dukeneye ko habaho n’ibyo natwe abagore dukunda byiyongera ariko bizaza ari uko abo bagore bageze mu myanya y’ubuyobozi”.

Avuga ko abagore bagomba kubiharanira bakora cyane kugira ngo berekane ko bashoboye ariko noneho n’abakora ubuvugizi bagakomeza kubishyiramo ingufu kugira ngo ibyo ngibyo bigende bigerwaho.

Emma Claudine Ntirenganya ku giti ke yishimira urwego yagezeho mu itangazamakuru, aho avuga ko yagize amahirwe yo guhabwa amahugurwa mu itangazamakuru ngo bituma afunguka cyane, abasha gukorana n’abakobwa binjira mu itangazamakuru.

Ati : “Nishimira umusanzu wange wo kuba igihe kinini naragiye ngira inama abakobwa binjira mu itangazamakuru kandi nyuma nkabona hari icyo zabagejejeho mu mwuga wabo. Icyo kiri muri bimwe nishimira kuko ari byo bituma kuri ubu ntumirwa mu gutanga ibiganiro ku bijyanye n’abagore mu itangazamakuru.”

Yishimira ko yashyizeho umurongo we kuri ‘Youtube’ kuko ngo yarebaga akabona harimo kujyaho bamwe mu bantu batabigize umwuga ari yo mpamvu yiyemeje gutanga umusanzu we mu bitekerezo kuri uwo murongo.

Avuga ko umugore wo mu Rwanda yahawe amahirwe bityo ko atagomba kuyapfusha ubusa, aho ahatana n’amahirwe aboneka ku bantu bose harimo n’abagabo ariko by’umwihariko akanahabwa amahirwe ku bireba abagore gusa.

Ni yo mpamvu abasaba gufunguka bagakoresha ikoranabuhanga, bagakora ubushakashatsi ari na ko bitabira gutyaza ubwenge mu mahugurwa atangirwa imbere mu gihugu cyangwa hanze kuko bazarushaho guhumuka bakagira aho bava n’aho bagera.

Yibutsa ko hari bamwe mu bantu bagifite imyumvire yo gufata abagore n’abakobwa nk’abanebwe mu mwuga w’itangazamakuru, bakabafata nk’abantu badashobora kujya kuzana inkuru ya kure mu giturage bakwiye kuzibukira ubunebwe bakaba intangarugero kugira ngo bagaragaze ubushobozi, bakore inkuru zose neza zaba iza politiki n’izindi.

Depite Nyirabera Eutalie asaba ko abafite ibitangazamakuru baha amahirwe abagore bakagira ijambo mu buyobozi, umugore agahabwa agaciro kubera ko abagore bari mu buyobozi mu itangazamakuru bakiri bake cyane kandi bakaba bagira umusanzu bashyira muri iyi segiteri kuko asanga byagira akamaro gakomeye mu kubaka sosiyete nyarwanda kuko iterambere ari urunana abantu bafatana kugira ngo bagere kuri byinshi.

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.