Emir wa Qatar yakiriwe na Kagame, hasinywa n’amasezerano y’ubufatanye

Yanditswe na Mugabo Lambert

Ku ya 22-04-2019 saa 07:13:28
Perezida Paul Kagame (iburyo), ubwo yakiraga ku Kibuga mpuzamahanga k'indege Emir wa Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani

Umukuru w’Ikirenga w’Igihugu cya Qatar (Emir) Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu rugamije guteza imbere ubutwererane buri hagati y’Igihugu ke n’u Rwanda.

Akigera mu Rwanda ku Cyumweru tariki 21 Mata 2019, yakiriwe na Perezida Paul Kagame, habaho no gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Paul Kagame yamwakiriye mu biro bye, Village Urugwiro, aho bagiranye na none ikiganiro mu muhezo, nyuma abakuru b’Ibihugu byombi bakurikira umuhango wo gusinya amasezerano.

Amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati y’u Rwanda na Qatar, harimo ajyanye n’ubufatanye mu rwego rw’umuco na siporo, ubukerarugendo, ikorwa ry’ubucuruzi n’arebana n’ubwikorezi bwo mu ndege.

Ni mu gihe mu mpera z’umwaka ushize, mu Gushyingo, Perezida Paul Kagame yari yasuye Qatar mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, na bwo habaho gusinya amaserano.

Amasezerano yasinywe icyo gihe, ni ajyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, guteza imbere ishoramari no kurirengera, ubufatanye mu bya tekiniki n’ubucuruzi, n’ubufatanye mu mushinga wa Gabiro Agribusiness Hub.

Icyo gihe Perezida Paul Kagame na Emir wa Qatar baganiriye ku ngingo zo kunoza umubano w’ibihugu byombi mu nzego z’ubukungu.

Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani asuye u Rwanda mu gihe ku wa 22 Werurwe uyu mwaka, Minisitiri w’Intebe wungirije wa Qatar akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa kiriya gihugu, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al Thani n’intumwa ayoboye basuye u Rwanda. Muri urwo ruzinduko, uyu muyobozi yemeje ko igihugu ke kizashora imari mu mushinga wo kubaka ikibuga mpuzamahanga k’indege cya Bugesera.

Qatar ni igihugu giherereye ku mugabane wa Asia, gikungahaye kuri gaze na peterori, dore ko kihariye 13% bya gaze iboneka ku Isi, kikaba icya kane ku Isi mu gucukura gaze nyinshi. Ni igihugu kibarirwa mu muryango w’ibihugu bicukura peterori, kikaba igihugu gikize, dore ko umuturage wa Qatar yinjiza ku mwaka amadolari ibihumbi 63.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame (iburyo) ubwo yakiraga Emir wa Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani, bakagirana ikiganiro

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame (iburyo) na Emir wa Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani, bakurikira umuhango wo gusinya amasezerano

Perezida Paul Kagame (iburyo), ubwo yakiraga ku Kibuga mpuzamahanga k’indege Emir wa Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani

Umwanditsi:

Mugabo Lambert

One Comment on “Emir wa Qatar yakiriwe na Kagame, hasinywa n’amasezerano y’ubufatanye”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.