Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

EIB yahaye u Rwanda miliyari 33frw z’inguzanyo yo kuzahura ishoramari

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 23-11-2021 saa 14:12:02
Thomas Östros, Visi Perezida wa EIB na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Ndagijimana Uzziel basinya amasezerano y'inguzanyo

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije  muri Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD) yasinyanye na Banki y’Ishoramari y’ u Burayi (EIB) amasezerano y’inguzanyo y’igihe kirekire ya  miliyoni 30 z’amayero ( asaga  miliyari 33 frw) izafasha mu kuzamura ishoramari ry’ibigo by’ubucuruzi mu Rwanda ryazahajwe n’icyorezo cya COVID-19.

Aya masezerano  ari muri gahunda ya EIB yo kuzahura ubukungu bwazahajwe n’iki cyorezo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ubwo hasinywaga aya masezerano uyu munsi ku wa 23 Ugushyingo 2021, i Kigali,  Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Ndagijimana Uzziel yavuze ko kuzahura ubukungu  bw’Igihugu bishingiye ahanini ku kunganira abikorera.

 Yagize ati: “ Icyorezo cya COVID- 19 cyazahaje ku buryo bugaragara ibigo by’ubucuruzi mu Rwanda, ni ngombwa ko habaho ishoramari rishya mu rwego rwo guhangana n’izo ngaruka haba mu rwego rw’ubuzima, mu mishinga inyuranye, mu bucuruzi. Ubufatanye bwa EIB na BRD buzatuma havuka ishoramari rishya ry’ingenzi”.

Yakomeje ashima uruhare rwa EIB mu gushyigikira Urwego rw’abikorera, gushyigikira ishoramari mu bikorwa byo gukwirakwiza amazi meza n’iby’ubuvuzi mu Rwanda.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Ndagijimana Uzziel, Thomas Östros Visi Perezida wa EIB n’Umuyobozi Mukuru wa BRD Kampeta Sayinzoga

Umuyobozi Mukuru wa BRD Kampeta Sayinzoga na we yagaragaje ko ari iby’agaciro kubona iri shoramari rya EIB rigiye gufasha ibigo bito n’ibiciriritse, ibi bikaba bigaragaza icyizere BRD ifitiwe n’ibigo mpuzamahanga by’imari.

Ati: “By’umwihariko, ishoramari rizafasha BRD gutanga inguzanyo z’igihe kirekire ku masosiyete yiteguye gushora imari mu rugendo rwo kuzahura ubukungu bw’ u Rwanda. Twese hamwe, tuzafatanya mu ishoramari rigamije  guhanga imirimo”.

Thomas Östros, Visi Perezida wa EIB yagaragaje ko kuva icyorezo cya COVID-19 cyatangira, iyi banki yakoranye n’amabanki akomeye n’ibigo by’imari mu Rwanda ndetse no muri Afurika kugira ngo ibigo bishobore gukomeza gushora imari, gukumira ikibazo cy’ibura ry’ imirimo no kubyaza umusaruro amahirwe mashya ari mu bucuruzi.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.