EALA yiyemeje gukomeza ubuvugizi bworohereza abikorera muri EAC

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 05-02-2019 saa 07:25:29
Hon. Gasinzigwa Odda n'abandi badepite ba EALA mu biganiro na PSF (Foto Twagira W.)

Abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EALA, baravuga ko biteguye korohereza abikorera baba abo mu Rwanda cyangwa abafite ibikorwa by’ubucuruzi mu bihugu 6 bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EAC, mu koroshya ubucuruzi haba mu rwego rw’amategeko mu kuborohereza mu kazi, by’umwihariko mu bijyanye n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Mu biganiro bamwe mu bagize EALA bagiranye n’abayobozi b’Urwego rw’Abikorera mu Rwanda PSF, Odda Gasinzigwa, umwe muri abo badepite, yavuze ko bazakora ubuvugizi mu rwego rwo korohereza abikorera mu karere.

Icyakora Gasinzigwa asanga kugeza ubu hari intambwe yagezweho mu kubafasha mu kazi kabo k’ubucuruzi kuva aho u Rwanda rugiriye mu muryango EAC ahanini birebana no kugabanya imbogamizi zidashingiye ku mahoro NTBS, usanga zarabadindizaga mu mayira.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abunganira abasora Fred Seka, avuga ko nubwo hari ibyo bamaze kugeraho bafashijwe n’ubuyobozi bwa PSF, birimo kuba umucuruzi kuva Mombasa kugera i Kigali byatwaraga iminsi 21 mu muhanda ubu akaba ari iminsi 4 gusa biturutse ku mbogamizi zari zihari nk’iminzani, n’ubundi bugenzuzi butari ngombwa bwavuyeho, ariko hakiri hakiri tumwe mu tubazo tw’uko abacuruzi b’Abanyarwanda bakorera ku cyambu cya Mombasa bakora bihishe, abandi bakananizwa, bitewe n’uko kugeza ubu bataroroherezwa guhabwa impushya z’akazi (work permits) zibemerera gukorera mu kindi gihugu, asaba ko byakemuka.

Seka Fred akaba ashima ko nibura hari ibyamaze gukorwa ku ruhande rw’u Rwanda nubwo asanga hakirimo utubazo duke nk’utwo dukeneye gushakirwa umuti ku bufatanye bwa EALA hamwe n’izindi nzego.

Iyo nama y’Abadepite ba EALA na PSF yarimo n’abahagarariye inzego z’abacuruzi n’abagize ishyirahamwe ry’abunganira abasora bo mu Rwanda n’abandi.

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.