Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

EALA irusheho kwegera abaturage– Makuza

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya 24-02-2018 saa 08:02:49
Perezida wa Sena Bernard Makuza

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza, yasabye abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba  kurushaho kwegera abaturage bakava mu biro, kuko aribwo batanga umusanzu mu gukurikirana ibibazo bibera mu bihugu bigize umuryango byaba ngombwa bagakora ubuvugizi. 

Perezida wa Sena Bernard Makuza

Hon Makuza yabivuze nyuma yo kwakira abagize Inteko ya EALA nyuma yo gusoza ingendo bakoreye mu bihugu bigize Umuhora wo Hagati n’uwa Ruguru mu rwego rwo gusura imishinga itandukanye ibihugu bihuriyeho.

Muri urwo ruzinduko basuye umupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania n’urugomero rw’amashanyarazi ibi bihugu bihuriyeho n’u Burundi. Basuye kandi umupaka uhuza u Burundi n’u Rwanda kuri Ruhwa n’uwa Gatuna mu Muhora wa Ruguru.

Perezida wa Sena, Bernard Makuza yashimye iyi ntambwe y’abagize Inteko ya kane ya EALA avuga ko gusura no kugenzura ibibera mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ari ingirakamaro  kuko bibonera ibyagezweho n’ibibazo bihari bakabona uko bashyiraho akabo mu kubikemura binyuze mu gukora ubuvugizi.

Yakomeje agira ati “Mukore ibishoboka mwegere abaturage muhagarariye. Ni byiza kuva mu biro mukajya kureba ibibera hirya no hino mu bihugu bigize EAC. U Rwanda rwishimiye iyi ntambwe yatewe na EALA  murasabwa guhozaho.’’

Mu butumwa bwe  yasabye ibihugu  bya EAC  guhuza imbaraga n’umuco wo kubakira ku bumwe kugira ngo gutemberera no gutura muri buri gihugu bishoboke kandi bikorwe mu bwizerane n’umutekano hari ikizere cy’uko  ubugenzuzi bwakozwe ku bw’inyungu rusange z’Umuryango wa EAC n’abaturage bawo hari icyo bizahindura’’.

Uwari uyoboye itsinda ryakoreye ingendo mu bihugu bigize Umuryango Umuhora wa Ruguru, Mathias Kasamba, yavuze ko urwo ruzinduko barwigiyemo byinshi ariko ko basanze hakiri byinshi byo gukora.

Ati “Twungutse byinshi muri uru urugendoshuri; twabonanye n’abaturage n’abayobozi b’ibanze. Twasuye ibikorwaremezo Leta ziri gushyiraho ariko haracyari byinshi byo gukora”.

 

 

Umwanditsi:

TWAGIRA WILSON

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.