Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Dutware dutunganye ni bwo tugerayo amahoro – SSP Ndushabandi

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 19-06-2019 saa 08:15:18
Umuvugizi w'Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri Polisi SSP Ndushabandi JM Vianney akangurira abatwara ibinyabiziga kwirinda gutwara banyweye ibisindisha mu kazi kabo (Foto Gentil).

Umuvugizi w’’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Ndushabandi J. M. Vianney, arashishikariza abatwara abagenzi mu modoka nto (Taxi Voiture) kwirinda gutwara banyweye ibisindisha kuko bituma intego yashyizweho ijyanye n’ibyumweru 52 ya ‘Gerayo Mahoro’ itagerwaho.

SSP Ndushabandi ati: “Amagara araseseka ntayorwa. Ntabwo umuntu akwiye kwishima ku buryo bimuviramo gutakaza ubuzima cyangwa guhitana ibya mugenzi we no kwangiza ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho bitatse igihugu abitewe n’ubusinzi. Ntabwo bikwiye kuva mu rugo umuryango wawe ukwifurije umunsi mwiza ngo mu kanya bahamagarwe ko uri mu bitaro kubera impanuka zikomotse ku businzi.”

SSP Ndushabandi abibutsa ko gutwara ibinyabiziga umuntu atanyweye ibiyobyabwenge n’ibindi bisindisha bitanga amahoro, bigatuma habaho gushyira mu gaciro no gutwara mu buryo biha ukora uwo mwuga gutaha amahoro, iyo ikaba iri muri gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’.

Avuga ko mu gihe ibyo byabayeho umuntu ahamagarirwa gushaka undi muti cyangwa ibisubizo mu gutaha ateze Moto, Taxi Voiture n’ubundi buryo, akaba ari muri urwo rwego hakomeje ibiganiro n’abakora uwo mwuga by’umwihariko abatwara imodoka nto kuko ari bo bakenerwa mu masaha akuze.

SSP Ndushabandi ashishikariza abatwara izo modoka kumenya gufata ikemezo igihe hari abashaka kubashuka babanywesha inzoga bakiri mu kazi kuko haba harimo n’ababafiteho inyungu. Abagaragariza ko gutwara nabi bigira ingaruka mu kwangiza ibidukikije, bikangiza ubuzima bw’abantu n’ibindi bitandukanye.

Agira ati: “Abakora aka kazi ni mwe ndorerwamo ya gahunda z’igihugu, mugomba gukora umwuga wanyu neza mukeye imbere n’inyuma mwirinda kunywa inzoga mu masaha y’akazi kuko zishobora kubateza kwica amategeko. Muzazire impanuka itewe na mugenzi wanyu, muyiterwe se n’uko icyapa kikuyobeje ariko muzirinde kuyiterwa n’inzoga”

Uhagarariye abatwara abantu mu modoka nto (Taxi Voiture) mu turere twa Kicukiro na Gasabo bakorera mu Mujyi wa Kigali, Kabanda J. Claude, yibukije bagenzi be ko gahunda ya Gerayo Amahoro yatangijwe basabwa kugenda neza, bakirinda gutwara ibinyabiziga basinze ndetse banirinda kuvugira ku materefone igihe batwaye imodoka mu muhanda.

Agira ati: “Abatwara Taxi Voiture twashinjwe kenshi kuvugira ku materefone, umutekano uratureba, twihangane tubihagarike burya iyo umuntu avuye mu rugo uba ugeze mu muhanda kandi amasaha ndetse agera kuri 12 tuyamara turi mu muhanda, bityo rero nimureke twirinde amakosa kugira ngo intego ya Gerayo Amahoro twihaye ibashe kugerwaho.”

Kabanda asaba bagenzi be kugira ubutwari bwo gukumira ibyaha bitaraba kandi bakabifashanyamo buri wese aburira mugenzi we ndetse bakanatanga amakuru kuri Polisi y’Igihugu ishami ryo mu muhanda igihe byananiranye.

Uruganda rwenga ibinyobwa rwa BRALIRWA hamwe na Sosiyete ishinzwe gukora no gushyira imashini za Mubazi ku binyabiziga, ni bamwe mu bafatanyabikorwa ba Polisi y’igihugu mu bukangurambaga bugamije ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda yiswe Gerayo Amahoro.

Ushinzwe ibikorwa by’itumanaho muri BRALIRWA Nsabigaba Felix, na we asaba abo bakoresha izo modoka nto kubahiriza amategeko, birinda ibisindisha mu kazi bakora kandi bakajya bibuka ko n’igihe banyweye hari imodoka iba ibategereje ngo bayitware kandi ari bibi.

Agira ati: “Ntabwo twanze ko munywa ariko burya iyo utwaye abagenzi batanu wanyweye ukabakoresha impanuka ukabica ari abakiriya ba BRALIRWA uba kandi uduhombeje”. Ibyo kandi byanashimangiwe na Uwamahoro Aline witabiriye icyo gikorwa ahagarariye kampani ya Yego Cabs.

Ubukangurambaga bwa gahunda ya Gerayo Amahoro buzamara ibyumweru 52 bukaba bugeze ku cyumweru cya 5 kandi bukomeje kugenda neza.

Umuvugizi w’Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri Polisi SSP Ndushabandi JM Vianney akangurira abatwara ibinyabiziga kwirinda gutwara banyweye ibisindisha mu kazi kabo (Foto Gentil).

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.