Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Dutanga ibipimo byizewe, bidashobora kwibeshya-Meteo Rwanda

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Mar 24, 2018

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, Meteo Rwanda, Ntaganda Semafara John, avuga ko abantu batandukanye basobanuriwe iby’iteganyagihe rya nonaha n’iryo mu gihe kizaza uko rizaba rimeze, ndetse banabereka ibipimo bajya bafata nk’iby’ubushyuhe, imvura, n’iby’imiyaga. Akaba avuga ko ibipimo bakoresha byizewe, badashobora kwibeshya.

Umuyobozi wa Meteo Rwanda, Semafara Ntaganda John, uwa 2 uturutse iburyo (Foto Tukamwibonera L)

Semafara avuga ko ibipimo Meteo Rwanda ikoresha byizewe kandi ko bidashobora kwibeshya. Ati “Ibipimo dutanga birizewe, kugira ngo tubikoreshe ni uko tureba ubuziranenge bwabyo, niba hari icyapfuye cyangwa kitagipima neza tukareba icyo twakora, ariko tugatanga amakuru yizewe.”

Akomeza avuga ko u Rwanda rufite Radar ifata ibipimo byo hejuru y’ikirere cy’u Rwanda, ikindi ni uko hari ibyuma bifata ibipimo biri hirya no hino mu gihugu.

Ati “Hari ibyuma dufite bifata ibipimo hirya no hino bikagira ububasha bwo kohereza ibipimo hano buri segonda niba ariko navuga, (Automatic whether station) ibyo ntibisaba ko abantu baba bari aho biherereye, bifata ibipimo bikabyohereza bikajya muri za mudasobwa zacu, iyo ni intera yatewe, dufite na Radar ifata ibipimo mu kirere cyacu.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe gufata ibipimo, kubisesengura no kureba ko byujuje ubuziranenge, Musoni Didas, avuga ko niba mu gitondo ikigo Meteo Rwanda  kivuze ko imvura iribugwe umunsi wose, ukabona umukecuru ahetse umwana agiye kwa muganga atitwaje umutaka kandi wumvise amakuru y’iteganyagihe, wamwibutsa umutaka kuko uba wamenye ko imvura iri bugwe.

Ati “Uge wumva iteganyagihe rya mu gitondo, noneho ubwire mugenzi wawe uti batubwiye uko ikirere kiribwirwe giteye gitya, fata ingamba ziteye zitya, nubikora inshuro eshatu mugenzi wawe azabyubahiriza, ndetse n’abavandimwe.” Musoni avuga ko 89% y’ibyo Meteo Rwanda yatangaje biba ari byo.

Sebushumba Emmanuel utuye mu murenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge, avuga ko ibipimo bisigaye bigaragazwa na Meteo Rwanda abyizera kuko ngo iyo bagaragaje ko imvura iri bugwe, arabikurikirana koko ikagwa, akaba asigaye ategura gahunda ze z’umunsi yabanje kureba ikirere uko kiribwirirwe.

Ati “Nge sinajyaga nita ku byo Meteo yatubwiraga kuko ibyo bavugaga hari ubwo wabonaga ko bibeshye. Bakavuga ko imvura iri bugwe ariko hagashira iminsi itaguye. Kugeza ubu nishimira ko ibipimo bisigaye bitangwa na Meteo biba ari ukuri kuko n’iyo bavuze ko imvura iri bugwe nyuma ya saa sita koko iragwa. Ubu sinshobora gutegura gahunda zange z’akazi umunsi ku munsi ntabanje kureba icyo iteganyagihe ryatangaje ndetse n’uko ikirere kiribwirwe.”

U Rwanda rwifatanyije n’isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ubumenyi bw’ikirere uba tariki 23 Werurwe buri mwaka. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Amakuru y’ubumenyi bw’ikirere aboneye, ishingiro mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe”.