Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Dushyize hamwe twarwanya ubujura bwifashisha ikoranabuhanga-Ngoboka

Yanditswe na NSENGIYUMVA J. DAMASCENE

Ku ya Jun 22, 2018

Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga n’itumanaho muri Banki Nkuru y’u Rwanda Justin Rurazi Ngoboka yatangaje ko abantu bashyize hamwe harwanywa ubujura  bwifashisha ikoranabuhanga. Ibi yabitangarije mu nama nyunguranabitekerezo ihuza ikigo Swift n’abayobozi ba za banki nkuru aho biga ku kibazo cy’ubujura bwifashisha ikoranabuhanga.

Ngoboka Rurazi Justin asobanura ko habayeho gushyira hamwe ubujura bwifashisha ikoranabuhanga bwacika

Iyi nama imaze iminsi ibiri ibera i Kigali yahuje inzobere zitandukanye ziturutse hirya no hino ku Isi yiga ku buryo za Leta z’ibihugu ndetse n’ibigo by’ikoranabuhanga byafasha amabanki guhangana n’ubujura bwifashisha ikoranabuhanga n’uburyo bwo kubikumira.

Mu butumwa bwatanzwe n’abitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo Justin Rurazi Ngoboka ushinzwe ikoranabuhanga n’itumanaho muri Banki nkuru y’u Rwanda yagize ati “Dushyize hamwe twarwanya ubujura bwifashisha ikoranabuhanga”.

Ngoboka yakomeje avuga ko nka Banki Nkuru y’Igihugu batangiye gahunda y’igenzura rihoraho imbere muri Banki Nkuru ndetse no mu bindi bigo by’imari biri hirya no hino mu gihugu ndetse ngo buri kigo k’imari cyaba igito cyangwa ikinini kigomba kugira ikipe ishinzwe ikoranabuhanga kugira ngo kizere ko gicunze neza imari ya rubanda.

Ngoboka akomeza yerekana ko Leta y’u Rwanda iri maso kugira ngo ihangane n’abajura bifashisha ikoranabuhanga ndetse Leta yanashyizeho itegeko rihana iki cyaha dore ko inakangurira Abanyarwanda gukoresha neza ikoranabuhanga birinda ibyabagusha mu mutego.

Mu kurushaho kugaragaza uruhare rwa Leta y’u Rwanda mu guhangana n’ibyaha byifashisha ikoranabuhanga Ngoboka yavuze ko u Rwanda rwafashe ingamba zitandukanye zo gukumira no guhangana n’ibyaha byifashisha ikoranabuhanga ndetse ngo no mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzachaha (RIB) harimo ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha byifashisha ikoranabuhanga.

Ngoboka yagaragaje imbogamizi amabanki n’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda bihura na zo, avuga ko nta nzobere zihagije mu bijyanye no gukumira ibyaha byifashisha ikoranabuhanga zihari, ariko ngo yizeza abagana amabanki ko n’ubwo ikoranabuhanga ari urugendo rukomeza ariko Leta y’u Rwanda iri maso kandi yiteguye guhangana nabyo.

Zimwe mu ngamba Ngoboka agaragaza harimo kumenyekanisha mu mugi no mu cyaro imiterere y’iki cyaha n’uburyo bwo kukirinda dore ko mu Rwanda hari benshi bataramenya uko ibyaha byifashisha ikoranabuhanga bikorwa n’uburyo byakwirindwa.

Umuyobozi wungirije wa Banki Nkuru ya Ghana, Gilbert Addy yagarutse ku mbogamizi amabanki ahura nazo avuga ko igikomeye kibagora ari ukuba ibikoresho by’ikoranabuhanga bihenze ndetse n’abashinzwe kubikoresha ugasanga badafite ubumenyi buhagije bwo guhangana n’iki kibazo.

Abayobozi bitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo basoje basaba ubuyobozi bwa SWIFT gushyira imbaraga mu guhugura abashinzwe ikoranabuhanga mu mabanki n’ibigo by’imari ndetse no mu nama nyunguranabitekerezo bikazafasha kumva neza imikorere ya porogaramu ishinzwe guhangana n’ibyaha byifashisha ikoranabuhanga.

SWIFT ni ikigo gifasha amabanki kugeza ubutumwa ku bayagana mu buryo bwizewe, kohererezanya amafaranga haba mu gihugu ndetse no ku Isi yose ndetse n’ibijyanye n’ubucuruzi hirya no hino ku Isi. Iki kigo kandi gihuriramo amabanki 11 000 n’ibigo bishinzwe umutekano, ibigo bigenzura amasoko manini n’abaguzi bibumbiye hamwe baturutse mu bihugu 200 bitandukanye.