Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

Dukwiye guterwa ishema no kuvuga neza ururimi rwacu-Munyantwari

Yanditswe na IYAREMYE YVES

Ku ya Feb 22, 2018

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse, yasabye Abanyarwanda kwirinda kugoreka ururimi rw’Ikinyarwanda, ahubwo bagaterwa ishema no kuruvuga neza, kuko ari rwo shingiro ry’iterambere.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyantwari Alphonse (Foto Iyaremye Y)

Ni ubutumwa yagarutseho mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ururimi gakondo, ku rwego rw’igihugu wizihirijwe mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, ku wa 21 Gashyantare 2018.

Guverineri Munyantwari yavuze ko umunsi nk’uyu ari uwo kwitekerezaho, abantu bakisuzuma bakareba aho bageze mu guha agaciro ururimi gakondo, birinda kuruvangavanga n’izindi ndetse no kurugoreka, kuko kuruvuga neza bikwiye gutera ishema buri wese.

Yagize ati “Buri munyarwanda akwiye kutagoreka ururimi, yibwira ko naruvanga n’izindi ari bwo biri bwumvikane.

Dusabwe guterwa ishema no kuvuga neza ururimi rwacu kuko kurumenya bizadufasha no kumenya n’ibindi byose bihera kuri gakondo, kandi natwe tuzakomeza tuzamure ireme ry’ururimi rwacu kandi rukaturanga mu buzima bwacu bwa buri munsi, rukwiye kutubera imbarutso ya byose birimo iterambere, imibereho myiza n’ibindi bitandukanye.”

Dr Niyomugabo Cyprien, Intebe y’Inteko y’Ururimi n’Umuco, akaba impuguke n’umushakashatsi mu ndimi gakondo nyafurika, yasobanuye ko uyu munsi washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye kubera agaciro k’ururimi gakondo.

Yasabye Abanyarwanda ndetse n’urubyiruko by’umwihariko gukunda Ikinyarwanda, bakakivuga batakigoreka, kuko ururimi gakondo ari ingenzi cyane mu buzima bwa buri munsi bw’umuntu.

Yagize ati “Ururimi rwacu rufite agaciro nk’ako umubyeyi aha umwana atwite mu nda, urwo rurimi umubyeyi abwira umwana atwite ni rwo rutuma avukana imbaraga, akanyamuneza ndetse rumufasha kuzakura neza, kandi uko akura bifitanye isano n’uko yafashwe n’umubyeyi we mu nda.”

Yakomeje avuga ko ubushakashatsi bwagaragaje ko ubwenge bw’ibanze buzatuma umuntu aba uwo ari we butangirira ku rurimi gakondo, ari nayo mpamvu Abanyarwanda basabwa gukomera ku kinyarwanda kuko ubwenge bw’ibanze ariho bushamikiye.

Yunzemo ati “Ababyeyi, abihayimana, abahanzi, abanyamakuru bose kuri ubu bafite inshingano zo kurengera ubusugire bw’ururimi nyarwanda, bakaruvuga neza bakarunoza, urubyiruko rufite inyota yo kuvuga mu kinyarwanda no kukisangamo cyane, igisigaye ni twebwe, ababyeyi dusabwe gufasha abana ni inshingano zacu, kuko ururimi ni umutungo w’Isi.”

Dr Niyomugabo kandi yakanguriye abayobozi mu nzego z’ibanze gukoresha neza ururimi rw’Ikinyarwanda, kugira ngo bahe urugero rwiza abo bayobora.

Yagize ati “Tugomba gukoresha ururimi abaturage bumva, kuko byihutira abaturage bigatuma bashyira mu bikorwa ibyo bumva, ndasaba abayobozi gutanga ubutumwa mu rurimi rwumvwa neza, n’ubinaniwe akavuga icyongereza kitavangiye bakamusemurira, aho kuvangavanga, gusa bizagenda bihinduka.”