Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Dukwiye gukomeza gufatanya mu kwiteza imbere-Kagame

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Jul 5, 2018

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 24, ejo hashize tariki ya 4 Nyakanga 2018, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batashye ku mugaragaro Umudugudu w’Ikitegererezo wa Horezo uherereye muri Ndiza, mu murenge wa Rongi mu karere ka Muhanga, asaba Abanyarwanda gukomeza gufatanya mu rugamba rw’iterambere.

Perezida Paul Kagame asura ibikorwa remezo byubatswe mu mudugudu wa Horezo ku munsi wo Kwibohora ku nshuro ya 24

Perezida Kagame yagize ati “Uko twafatanyije mu rugamba rutoroshye rwo kwibohora, ni nako dukwiye gukomeza gufatanya mu rugamba rwo kwiteza imbere, urugamba rw’ubukungu, mu guharanira umutekano n’ibindi byubaka igihugu”.

Perezida Paul Kagame yagarutse ku mateka yaranze ako gace, abasaba ko baharanira kubaka amateka mashya kandi meza, atandukanye n’amateka mabi yaranze agace ka Ndiza, bitewe n’ubuyobozi bubi bwariho.

Yagize ati “Aka gace duherereyemo kabereyemo amateka mabi.  Ayo mateka n’ubwo ari mabi ni ayacu, yaduhaye isomo, twakuyemo ko dukwiye kubaka amateka meza, bitubera isomo ryo kubaka igihugu cyacu. Twubake u Rwanda rutubereye, u Rwanda twifuza”.

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yibukije ko ibikorwa byatashywe mu gihe abaturage bifatanya n’ubuyobozi ndetse n’Ingabo z’Igihugu kwizihiza umunsi wo kwibohora, ari nazo ngabo zagize uruhare mu kubaka uwo mudugugu w’ikitegerezo, ibikorwa biganisha ku mutekano n’imibereho myiza yabo.

Ati “Ibyo twubaka uyu munsi nta bwo twifuza ko byasenyuka. Dukwiye kubifata neza. Ibikorwa binyuranye twabonye bikorwa ku bufatanye bwa Leta n’Ingabo ndetse n’abandi, bikwiye kuba intangiriro, aho uhera ngo witeze imbere”.

Yakomeje avuga ko abo ibikorwa by’iterambere bitarageraho kimwe n’abaturiye imipaka bajya gushaka serivisi ahandi, ari inshingano nk’abayobozi yo gukora ibishoboka byose kugira ngo ibyo bajya gushaka ahandi biboneke kandi bibegereye.

Ati “Abajya mu bindi bihugu bashakayo serivise kandi no mu Rwanda zihari, ndetse n’ahatari izo serivise tuzazihashyira. Ni uburenganzira bwanyu abaturage bwo kutwishyuza ko tubagezaho ibikorwa remezo: amazi, amashanyarazi, amashuri, amavuriro n’ibindi. Abo ibyo bikorwa bitarageraho muge mubitubaza”.

Uwo mudugudu w’Ikitegererezo wa Horezo wubakiwe imiryango itishoboye, ufite inzu 25, ishuri ryigisha imyaka 12, irerero ry’abana, ivuriro n’inzu yagenewe kwakira ibirori bitandukanye.

Amwe mu mazu yo muri uyu mudugugu

Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe yijeje ko ingabo zizakomeza gufatanya n’abaturage mu kubegereza ibikorwa bibateza imbere, cyane ko ngo gufatanya n’inzego bituma hakoreshwa bike byinshi bikagerwaho, kandi ku giciro gitoya kandi bigakorwa neza.

Musabyimana Antoinnette, umwe mu baturage bubakiwe inzu ya kijyambere muri uwo mudugudu w’ikitegererezo wa Horezo, yashimye Perezida Kagame kubera ibikorwa by’iterambere yabijeje, kandi igihe cyagera akabishyira mu bikorwa.  Ati “Nari ntuye mu manegeka, aho abana bange bajyanwaga n’inkangu mu bihe by’imvura none ubuyobozi burangobotse mbayeho neza. Ubu twajyaga kwivuriza  ku bitaro bya Shyira mu karere ka Nyabihu, ariko ubu abana babonye aho bivuriza hafi, hamwe n’ishuri ry’inshuke”.

Perezida Kagame yasabye abahawe izo nzu bakegerezwa n’ibikorwa remezo kubifata neza kandi bakarushaho gutera imbere. Ati “Turifuza kubona abahawe amazu uyu munsi batera imbere. Ntimukwiye guhora mutegereje ko Leta ibakorera byose. Intambwe ikwiye gukurikirana ni ugufasha abandi bataratera imbere”.

Yasoje ijambo asaba ko bakomeza urugamba rwo kwibohora batera intambwe mu majyambere. Ati “Dukomeze urugamba rwo kwibohora dutera intambwe mu majyambere, twiyubake, twirinde, turinde n’ibyo twubaka, dukomeze ubumwe no kwihesha agaciro”.