Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Dukoreshe ubushobozi dufite twigisha Abanyarwanda-Kaboneka

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Apr 14, 2018

Mu muhango wo kwibuka abari abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Kaboneka Francis yasabye itangazamakuru gukoresha ubushobozi rifite mu kwigisha Abanyarwanda

Kaboneka yagize ati: Turashima abemeye guhara amagara yabo bakagira abo barokora mu gihe abari bafite ubushobozi buhagije byabananiye. Twatsinze ikibi tutarabona ubushobozi ariko ubu turabufite bushingiye ku bumenyi, ikoranabuhanga, ubushake ndetse no gushyigikirwa byose turabifite. Dukoreshe ubwo bushobozi twigisha abanyarwanda kandi nabo turabafite”.

Abanyamakuru barasabwa umusanzu ukomeye mu kubaka u Rwanda rwifuzwa( Foto James)

Ashima aho urwego rw’itangazamakuru rugeze ariko akarusaba ubwitange ngo rubashe kuharenga mu kubaka u Rwanda rwiza.

Minisitiri Kaboneka avuga ko insinzi yatumye u Rwanda rwongera kwifuzwa na buri wese rukongera kugendwa ndetse n’abanyamahanga bagahora bifuza ku rugenda.

Nshimiyimana Sam Gody wahoze ari umunyamakuru mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu buhamya bwe yatanze, yibanze mu kugaragariza abari bakiri bato, abavutse nyuma ya Jenoside n’abandi batari mu gihugu muri icyo gihe incamake y’imiterere ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo yakozwemo, n’uruhare itangazamakuru ryagize muri Jenoside.

Asaba itangazamakuru ry’iki gihe kurangwa na gahunda nziza zigamije kwigisha abaturage ibikorwa byiza, abanyamakuru bakirinda kugurisha umutimanama wabo.

Maitre Habimana Theogene uhagarariye imiryango y’abakozi n’abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba abanyarwanda guhora bibuka ngo batazazima, agaragaza ibyifuzo abana basigaye mu miryango yazize Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ku banyamakuru b’iki gihe, babasaba kwirinda kugwa mu mutego nk’uw’ababanjirije kandi babasaba kubakorera ubuvugizi ku bibazo bagifite.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru Mbungiramihigo Peacemaker yashishikarije abanyamakuru gukora bazirikana ko itangazamakuru ari umurimo ugomba guhabwa agaciro ufite, abasaba kuwuha umurongo ukwiriye kandi utandukanye n’uw’iryababanjirije.

Muri rusange itangazamakuru ryasabwe kutabangamira umutekano w’igihugu, kumenya gukora inkuru no kuzisesengura ryirinda guca imanza kuko atari inshingano zaryo.