Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Duhuze imbaraga mu gukemura ibibazo bibangamiye abana –Jeannette Kagame

Yanditswe na KANAMUGIRE EMMANUEL

Ku ya Jun 17, 2018

Madamu Jeannette Kagame yasabye inzego zitandukanye kurangwa n’ubufatanye mu bikorwa bigamije gushaka umuti w’ibibazo bibangamiye imibereho myiza n’uburenganzira bw’abana.

Madame Jeannette Kagame yasabye abana kwita ku masomo ntibapfushe ubusa amahirwe bahabwa n’ababyeyi n’igihugu

Ubu butumwa yabutanze mu birori byo kwizihiza Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika n’Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana, byabereye mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke, ejo hashize ku wa 16 Kamena 2018.

Uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Twitabire Gahunda Mbonezamikurire y’abana bato, dutegure ejo heza h’u Rwanda”.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abana ari ab’agaciro n’amizero igihugu gitezeho byinshi, asaba inzego zitandukanye kugira ubufatanye mu gukemura ibibazo bikibabangamiye birimo imirimo mibi bakoreshwa.

Yagize ati “Dukwiye gukomeza gushyira hamwe mu gushakira umuti bimwe mu bibazo bikigaragara kandi bikomeye duhora twibukiranya, birimo ikibazo k’igwingira ry’abana; n’isuku nke.

Hari kandi ubumenyi bukiri buke kuri gahunda mbonezamikurire y’abana bato; ababyeyi bagira ubukererwe mu kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere; abana bakoreshwa imirimo ivunanye n’ibindi bibazo bitandukanye namwe mudasiba kwibonera.”

Abana bitabiriye umunsi w’umwana w’umunyafurika wizihirijwe mu murenge wa Nemba mu karere ka Gakenke

Yavuze ko gahunda mbonezamikurire y’abana bato yashyizweho hagamijwe gufasha umwana kugira imikurire myiza, kuva akiri mu nda ya nyina kandi ko kugira ngo itange umusaruro ababyeyi bombi bagomba kuyigiramo uruhare.

Ati: “Nk’uko mubizi iyo umwana yitaweho mu myaka ibanza y’ubuzima bwe kuva agisamwa bimufasha gukura neza afite igikuriro kijyanye n’ikigero ke, imibanire myiza n’abandi, ubumenyi buhagije bujyanye n’ikigero agezemo, kwiga neza no kumenya kugenzura amarangamutima ye bitewe n’ibihe arimo, bityo umwana akitegura neza kuzaba umuntu mukuru uzagirira akamaro umuryango we n’igihugu.

Dukwiye kuzirikana ko kugira gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato atari ukugira urugo rwo kubashyiramo gusa, ahubwo ari serivisi zikomatanyije bahabwa bikagirwamo uruhare n’ababyeyi bombi, umugabo n’umugore”.

Madamu Jeannette Kagame yakebuye abana bahugira mu bibarangaza aho kwita ku masomo, ababwira ko imbaraga ababyeyi n’abarezi bashyira mu kwita ku burere bwabo babashakira ubuzima bwiza zitatanga umusaruro batabigizemo uruhare rukwiye.

Yahamagariye abakoresha, abikorera n’ababyeyi kugira  uruhare  mu kurinda abana imirimo irenze ikigero cyabo, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we hirindwa ko hagira uhishirwa kubera inyungu runaka atezweho.

Minisitri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance, yatangaje ko gahunda mbonezamikurire ikomeje gukwirakwizwa hirya no hino mu gihugu, kugira ngo itange serivisi zifasha abana gukura neza.

Yavuze ko ku rwego rw’igihugu hamaze kubakwa ingo 4100 ariko intego ikaba ari uko zongerwa  zikagera kuri buri kagari na serivisi zose zihatangirwa zikagera ku bana benshi bashoboka.

Madamu Jeannette Kagame yanasuye Urugo Mbonezamikurire y’abana bato ruherereye mu murenge wa Nemba, ahatangirwa serivisi zo kwita ku burere bw’abana bato, kubungabunga isuku yabo, imirire myiza, umutekano n’uburenganzira bwabo.