Duhere ku bumwe dukize Afurika ubukene-Kagame

Yanditswe na MUGABO LAMBERT

Ku ya 29-01-2018 saa 07:17:26
Perezida Paul Kagame ubwo yarimo guhererekanya ububasha na Perezida Alpha Condé yasimbuye ku buyobozi bwa AU

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yasabye Abanyafurika by’umwihariko abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma guhera ku bumwe nk’amahirwe Abanyafurika bafite, bakubaka iterambere ry’uyu mugabane, bagakiza ubukene Afurika, kuko abaturage bakeneye ejo hazaza heza.

Perezida Paul Kagame ubwo yarimo guhererekanya ububasha na Perezida Alpha Condé yasimbuye ku buyobozi bwa AU

Ibi Perezida Paul Kagame yabivuze ejo hashize ku wa 28 Mutarama 2018 ari ku kicaro gikuru cy’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) Addis Ababa muri Ethiopia, nyuma y’aho yemereye guhabwa ku mugaragaro inshingano zo kuyobora uyu muryango wa AU mu gihe cy’umwaka.

Perezida Kagame yabwiye abari bateraniye aho ko kugaragaza inzitizi z’Afurika ari uburyo bwo gushyiraho inzira yageza ku mibereho myiza y’abaturage, cyane cyane abakiri bato. Akaba yaravuze ko n’ahandi ibi byagezweho binyuze mu guteza imbere inganda.  Ati “Igihe kirimo kuducika ariko tugomba kugira icyo dukora ubu tugakiza Afurika ubukene bw’akarande. Tugomba gushyiraho isoko rimwe ku mugabane, tugahuza ibikorwa remezo byacu, kandi tugakoresha ikoranabuhanga mu bukungu bwacu.”

Yavuze ko Afurika ifite amahirwe menshi yaheraho n’imbaraga yakubakiraho, haherewe kuri Afurika Yunze Ubumwe n’ibifatika yiyemeje mu bumwe. Ati “Aya ni amahirwe adafitwe n’akandi karere ku isi mu buryo bungana gutya [….] Ubumwe bugomba kuba aho duhera uko dukora, uko twongera gusubiramo gahunda n’intego. Izi mpinduka zigomba kubaho […] Nta gihugu cyangwa se akarere cyabaho cyonyine. Tugomba kugira ibikorwa, kandi tugomba gukomeza kunga ubumwe.”

Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku bitabiriye inama ya 30 y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, nyuma yo kwakira inshingano zo kuwuyobora mu gihe cy’umwaka

Yabwiye abari aho ko nta gihugu na kimwe cy’Afurika kidashaka kugaragara kifitiye ikizere ndetse no kubona Afurika igaragara. Bityo, ngo gahunda, politiki ndetse n’ibyihutirwa by’Afurika Yunze Ubumwe ni byo bizageza kuri ibyo.

Kagame akaba yarakomeje agira ati “Abaturage bacu bakeneye ejo hazaza heza. Ubwitange bwabo no gukora cyane bigomba guhembwa ubuzima bwiza mu miryango yabo n’aho batuye.” Aha, akaba ari ho yashimiye abakuru b’ibihugu bakora ibishoboka mu kugaragaza ibiganirwaho n’ibyihutirwa muri buri nama ibahuza. Ati “Ndasaba ko hitabwaho cyane ibyegeranyo byabo, kandi hakagira igikorwa ku byifuzo baba bagaragaje.” Yashimiye abakozi ba AU ku bw’akazi bakora, ababwira ko akazi kabo n’impano byabo bihabwa agaciro, abasaba kubikomeza birushijeho.

Kagame yavuze ko mu gihe gito hagiye gutangira gutera inkunga ibikorwa bya gahunda z’iterambere za AU, aho amafaranga yagenwe kuvanwa ku bitumizwa hanze byatangiye gushyirwa mu bikorwa. Ati “Twakunze gutuma habaho imvugo ko Afurika ari umuzigo. Ubu buryo bw’imitekerereze bwabayeho imyaka myinshi ishize.” Akaba ari ho yahereye asaba ko uburyo bwagenwe bwo gutera inkunga ibikorwa bya AU bwakwihutishwa.

Avuga ko nta n’umwe waba abaze nabi kubabazwa n’igihe ndetse n’amahirwe yo gutera imbere Afurika yatakaje. Gusa, aho ubu ibintu bigeze, avuga ko hagombye kubaho guhitamo imyitwarire myiza ndetse n’ibikorwa bigaragara mu rwego rwo kongera gushingira ku bumuntu Abanyafurika bahuje.

Kagame yashimye abayoboye AU ndetse n’abahoze ari abayobozi b’ibihugu by’Afurika ku bwo gutegura inzira y’ahazaza. Ati “Kubera kureba kure kwabo, turi mu gutora amasezerano atatu akomeye, afite akamaro cyane mu kubaka ubukungu bw’Afurika. Uyu munsi turatangiza isoko rimwe ryo gutwara abantu mu kirere muri Afurika, ikaba ari intambwe ikomeye itewe mu bwikorezi. Turitegura bya hafi kandi gutora ubucuruzi ku mugabane butagira umupaka. Bigomba gukorwa uyu mwaka.”

Avuga ku wo asimbuye kuri uyu murimo wo kuyobora Afurika Yunze Ubumwe, ari we Perezida wa Guinea Alpha Condé, Kagame yagize ati “Alpha Condé ni umwarimu, navuga ntategwa ko namwigiyeho. Namubonanye kandi umutima ukunda Afurika. Mumfashe tumushimire akazi katoroshye yakoreye Afurika Yunze Ubumwe.”

Kuri izi nshingano yatangiye ku munsi w’ejo, Perezida Kagame yazivuzeho, agira ati “Ni iby’agaciro cyane kwemera gukora nk’Umuyobozi w’ubufatanye bwacu. Murakoze ku bwo kunyizera ubugira kabiri. Mbere na mbere nk’umuyobozi wa gahunda y’amavugurura, none ubu nk’umuyobozi w’ubufatanye bwacu. Mbasezeranyije gukora akazi uko ngashoboye kose. Ariko, nzakenera ubufasha bwanyu busesuye.”

Perezida Paul Kagame agiye kuyobora uyu muryango mu gihe cy’umwaka, aho ibizitabwaho cyane muri iki gihe ari ugushyira mu bikorwa amavugurura y’uyu muryango aganisha ku kwihaza, amavugurura asanzwe ayobowe na Perezida Kagame, inshingano yahawe na none n’abakuru b’ibihugu by’Afurika. Hari kandi kwita ku mahoro n’umutekano mu bihugu, ubuhahirane mu bucuruzi muri Afurika bijyanye no korohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa muri Afurika, n’ibindi.

Umwanditsi:

MUGABO LAMBERT

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.