Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Dubai mu gufasha ba rwiyemezamirimo bagitangira barimo Abanyarwanda

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 14-02-2019 saa 13:01:49
Mbabazi Yvette, umwe mu banyarwanda bari mu bikorera bakiri bato bitabiriye iyi nama

Ba rwiyemezamirimo bagitangira baturutse hirya no hino muri Afurika bahuriye mu nama igamije gushyigikira no guhitamo imishinga izafashwa n’inararibonye z’i Dubai.

Dubai, imwe mu maleta agize Igihugu cya Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), ifatwa nk’igicumbi mpuzamahanga cy’ubucuruzi, ikaba yiyemeje gufasha ba rwiyemezamirimo bato.

Iyi nama yateraniye i Kigali, yitabiriwe na ba rwiyemezamirimo baturutse hirya no hino muri Afurika harimo n’Abanyarwanda, no muri UAE nk’igihugu gikomokamo abashaka gufasha.

Ubufasha buzatangwa buri mu rwego rw’ubuvugizi, amahugurwa ndetse no gufasha aba ba rwiyemezamirimo kubona amasoko mu buryo bworoshye.

Ba rwiyemezamirimo bahuriye muri iyi nama, bakora mu nzego z’ubuhinzi n’ubworozi, ubuzima, ibidukikije n’ikoranabuhanga.

Bijejwe gufashwa gutera imbere bakabasha gukora ubucuruzi bubungukira ndetse ku rwego mpuzamahanga, aho bazajya bakurikiranwa, bafashwe mu bibazo bahura na byo (mentorship).

Itsinda ry’abikorera bakiri bato bo mu Rwanda, Dubai, n’Afurika (foto/JAMES)

Avugana nabanyamakuru, umuvugizi w’Urugaga rw’Abacuruzi rwa UAE, Nataliya Sychevera, avuga ko itsinda rya ba rwiyemezamirimo bamaze gutoranywa kuzahabwa amahugurwa arebana n’uburyo bwo kunoza ubucuruzi bwabo bizagira akamaro afurika ndetse na Dubai ubwayo.

Akomeza agira ati, “Aya matsinda mato ya barwiyemezamirimo bari mu nzego z’abikorera bo mu Rwanda, Afurika na Dbai ni ingirakamaro kuko ari igitekerezo gishya kije guteza imbere ibikorwa byabo birimo no guhanga udushya, kuko biri no mu bizatuma ibikorwa by’ubucuruzi byabo byaguka birenga imipaka, ndetse bikabateza imbere. Bazafatanya mu rwego rwubukungu, maze bamenye ahari amahirwe ho bakorera ubucuruzi n’amasoko y’umusaruro w’ibyo bakora, ku buryo bazunguka n’ubumenyi nk’igikoresho cyatuma bateza imbere ubucuruzi bwabo mu ruhando mpuzamahanga.”

Madamu Isazubiza Sandra, Umunyarwanda wikorera akaba n’umwe mu bahanze agashya karebana n’umushinga ITEC ugamije gufasha kuba nk’igisubizo ku mihindagurikire y’igihe no kurengera ibidukikije, asanga ubumenyi biteze buzagira akamaro mu guteza imbere umushinga we, ariko by’umwihariko akazunguka n’ibindi bitekerezo byatuma yagura umushinga, dore ko harimo abafite ubunararibonye bo mu bindi bihugu bagiye guherekanya ubumenyi buzatuma atera iyindi ntambwe.

Urwego rushinzwe Ubucuruzi muri Dubai rwateguye iyo nama, rwatangiye gukora mu mwaka wa 1965, ifite intego yo gushyigikira no gufasha ba rwiyemezamirimo bakiri bato bari mu rwego rw’abikorera basanzwe bakora ubucuruzi mpuzamahanga.

Mbabazi Yvette, umwe mu banyarwanda bari mu bikorera bakiri bato bitabiriye iyi nama

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.