Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

‘Drones’ zigiye kwifashishwa mu gutwara imiti y’ubutabazi bwihuse

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 21-02-2019 saa 13:58:47
Zipline mu Rwanda niho yatangirije bwa mbere ku isi drone zitwara amaraso n'imiti. Ifoto/Umuseke

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba, yatangaje ko muri gahunda yo kubaka uburyo bwo guhanahana amakuru byihuse mu rwego rw’ubuvuzi, indege zitagira abapilote (drones) zamenyekanye ku isi mu gutwara amaraso ku bitaro aho akenewe byihuse mu mu mwanya nk’uwo guhumbya zigiye no kwifashishwa mu gutwara imiti y’ubutabazi bwihuse , irimo n’imiti ivura uwarumwe n’inzoka zo mu gisambu.

Mu kiganiro Dr. Gashumba yahaye abasenateri abasenateri bagize Komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu, yavuze ko gukoresha izo dorone bizafasha mu buvuzi bwihuse.

Ati “Mu gihe cya vuba tugiye gutangira gutanga imiti y’ibyihutirwa; nk’imiti igihe inzoka yakurumye, urukingo rw’imbwa yarumye umuntu, aho kugira ngo bategereze kugira ngo ruzamugereho rutinze tukaba twakoresha uburyi bwa dorone. Ibyo akaba ari ibirimo gukorwa mu buryo bwo kugira ngo serivisi zo gutanga imiti zihute.”

Yasobanuye ko kuva aho u Rwanda rutangiye gukoreshereza dorone mu gutwara amaraso ku bitaro biyakeneye byihutirwa byagabanyije igihe byasabaga kuyabona hakoreshejwe imodoka no kugabanya igihombo cyaturukaga ku maraso yashoboraga kwangirikira mu bitaro adakoreshejwe kuko bayabikaga batazi ingano bazakenera.

Urugendo byasaba rwavuye ku masaha ari hagati y’ane n’atanu ubu dorone ikaba ikoresha iminota igera kuri 25 ikaba igejeje amaraso ku bitaro biri mu ntera ndende.

Mu rwego rwo guhanahana amakuru kandi, minisitiri yasobanuye ko abajyanama b’ubuzima bafite uburyo bwihuse Rapid SMS bakoresha batanga amakuru ku gikorwa cyose bakoreye umuturage mu kuvura, bayatanga ku bigo nderabuzima bakorana nabyo bikihuta kuhera kuri minisiteri y’uhuzima.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.