Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Drone zafashije Leta mu butabazi bw’indembe n’imbagwa- Dr Ndimubanzi

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Mar 8, 2018

Dr Ndimubanzi Patrick, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuzima rusange, yatangaje ko indege zitagira abaderevu (Drones) zijyana amaraso mu bitaro binyuranye by’igihugu zafashije mu gutabara abayakeneye barembye cyangwa abagore bagiye kubyara  kuko ari bo bayakenera kurusha abandi.

Indege zitagira abaderevu zigemurira ibitaro amaraso zafashije mu butabazi bw’indembe

Yagize ati “Drone zadufashije kwita ku buzima bw’ababyeyi bagiye kubyara n’imbagwa mu bitaro ndetse n’abana bato kuko zihuta kugera aho akenewe, zagabanyije umwanya imodoka yafataga ijyanye amaraso mu bitaro.”

Akomoza kuri ubu buryo bw’ubutabazi bwihuse, Dr Ndimubanzi avuga ko iyi ari imwe muri serivisi z’ubuvuzi u Rwanda rwagezeho rushobora gusangiza ibindi bihugu by’Afurika.

Abaturage ari na bo bagenerwabikorwa b’amaraso atwarwa n’izi ndege kugira ngo abarengere mu gihe barembye cyangwa bagiye kubagwa, bemeza ko nta murwayi ukenera amaraso ngo ayabure kuko hashyizweho uburyo bw’ubutabazi bwihuse mu kugeza amaraso ku barwayi bari mu bitaro.

Mungwarakarama Silas wo mu kagari ka Rugando, Umurenge wa Kimihurura avuga ko uburyo bwo gukoresha ‘drones’ mu kugemurira abarwayi amaraso kwa muganga ari igitego u Rwanda rwatsinze ibindi bihugu by’Afurika.

Ati “Nibwira ko uburyo bwa ‘drones’ zitwara amaraso mu bitaro ari uburyo bw’ubutabazi bwihuse, ntekereza ko n’ubwo n’ahandi muri Afurika zaba zihari zidafitwe n’ibihugu byinshi, gusa iki ni igitego igihugu cyacu cyatsinze ibindi.”

Nyiramariza Epiphaniya we ni umuturage wo mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro, avuga ko Abanyarwanda bambaye ikirezi kandi ko bakwiye kumenya ko kera. Kuba bafite indege za ‘drones’ zigemurira abarwayi amaraso mu bitaro ngo ni uko hari ubushake bwa politiki bwo kuvuza no gushakira ubuzima bwiza abenegihugu.

Ati “Rwose nange nemera ko iyi ari intera yatewe mu buvuzi bw’igihugu cyacu, byatangiye tugira ngo bizahera mu magambo, ariko ntibyatinze indege twahise tuzibona ziguruka mu kirere zitwaye amaraso ziyashyiriye abarwayi.”

Nkundineza Valens wo mu Murenge wa Shyogwe, Akagari ka Ruli ahubatse ikibuga k’indege zitagira umuderevu yavuze ko buri minota 30 abona izo ndege ziguruka mu kirere zigana hirya no hino mu gihugu zigemuriye abarwayi amaraso.

Ati “Iryo ni ishema ku gihugu cyacu kandi dukwiye kumenya ko utabisanga mu gihugu icyo ari cyo cyose, ni ngombwa rero ko twakirana ibyishimo ayo mahirwe twahawe na Leta yacu.”