Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Dream Boys ikomeje gutegura Alubumu ya 7

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 02-09-2018 saa 08:00:27
TMC na Platini bagize itsinda rya Dream Boys

Mujyanama Claude uzwi nka TMC ubarizwa mu itsinda rya muzika rya Dream Boys yatangaje ko we na mugenzi we Platini bakomeje gutegura Alubumu yabo ya 7.

TMC na Platini bagize itsinda rya Dream Boys

Aganira n’Imvaho Nshya yavuze ko iyo Alubumu izaba yitwa “Wagiye kare” ikazaba igizwe n’indirimbo 10. Mu ndirimbo zizaba ziyigize yavuze ko hamaze kurangira 6 ngo ariko hari n’izitarasohoka.

Mu 2019 TMC yavuze ko ari bwo iyo Alubumu bazayimurika ngo ariko ubu nta bwo umunsi  cyangwa itariki izamurikirwaho ntibarayimenya. Ati “Umwaka utaha ni bwo Alubumu tuzayimurika izaba yararangiye”. Indirimbo baheruka gukora yitwa “Romeo na Juliet” yavuze ko abantu bayishimiye ngo kandi byarabashimishije. Itsinda rya Dream Boys risanzwe rizwi ku ndirimbo zirimo iyitwa “Bucece”, “Wenda azaza”, “Si inzika”, “Isano” n’izindi.

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.