DRC: SADC yatumije inama y’ikubagahu kubera ubujura buvugwa mu matora

Yanditswe na Nshimyumukiza Janvier Popote

Ku ya 16-01-2019 saa 11:30:08
Abashyigikiye Fayulu basaba ko amajwi yakongera kubarwa

Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo, SADC, watumije inama y’igitaraganya kubera ubujura buvugwa mu matora ya Perezida aheruka kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi nama ya SADC ije mu gihe Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri Congo rwatangiye gusuzuma ikirego cya Martin Fayulu uvuga ko yibwe amajwi.

Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi yaregeye urwo rukiko asaba ko amajwi abarurwa bundi bushya, avuga ko yatsinze n’amajwi 61%, nk’uko tubikesha Aljazeera.

Fayulu yizera ko yatsinze amatora n’amajwi asaga 69%

Komisiyo y’Amatora yatangaje ko Tshisekedi Etienne yatsinze n’amajwi 38%, akurikirwa na Fayulu n’amajwi 34%.

Umujyanama wa Perezida Kabila mu bya dipolomasi, Barnabe Kikaya Bin Karubi, yabwiye Reuters ko azitabira iyo nama yatumijwe na SADC izabera i Addis Ababa muri Ethiopia, kuwa Kane.

Kuwa Kabiri tariki 15 Mutarama 2018, abajyanama mu mategeko ba Fayulu basabye Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga gutegeka ko ibarura ry’amajwi risubirwamo.

Urwo rukiko rugizwe n’abacamanza icyenda, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko rukorera mu kwaha kwa Perezida Kabila, Fayulu akavuga ko atizeye ko ruzashyigikira ubusabe bwe.

Abashyigikiye Fayulu basaba ko amajwi yakongera kubarwa

Perezida Kabila na Tshisekedi bahakanye ko nta bufatanye bafitanye, mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko ibyo gutsinda kwa Tshisekedi ashobora kuba yarabishyigikiwemo na Kabila.

Fayulu avuga ko mu gutuma Tshisekedi atsinda, Kabila ashaka kugumana ububasha muri minisiteri zikomeye no mu nzego z’umutekano.

Aya matora yabaye kuwa 30 Ukuboza 2018, yitezweho kuba impamvu ituma habaho guhererekanya ubutegetsi ku nshuro ya mbere kuva mu myaka 59 ishize muri Congo.

Nubwo Emmanuel Ramazani Shadary wari ushyigikiwe na Kabila yagize amajwi make (24%), urunani rw’amashyaka ashyigikiye ishyaka riri ku butegetsi rwegukanye imyanya isaga 350 muri 500 iri mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ishyaka rya UDPS rya Etienne Tshisekedi ryo ryegukanye imyaka 30 gusa.

Abasesengura ibya politiki bavuga ko kuba UDPS ifite imyanya mike mu Nteko bishobora gutuma Tshisekedi atabasha gushyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage mu kwiyamamaza kwe.

Kiliziya Gatulika ivuga ko amajwi yatangajwe na Komisiyo y’Amatora atandukanye n’ayabaruwe n’indorerezi zayo.

Akanama Gashinzwe Umutekano ka Loni (UNSC), kuri uyu wa Kabiri, kasabye ko abashyamiranye muri Congo kwemera ibyavuye mu matora.

UNSC yasohoye itangazo risaba ko abashyamiranye bubaha uko amatora yagenze n’ibyayavuyemo, isaba kandi ko ibyo bakora byose babikora mu buryo bwa demokarasi ndetse banasigasira amahoro n’ituze mu gihugu.

Inkuru yabanje:

DRC: Hagiye kubaho ihererekanya ry’ubutegetsi bwa mbere mu myaka 59

Umwanditsi:

Nshimyumukiza Janvier Popote

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.