Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

DRC: Amahanga arishimana na Tshisekedi, Fayulu ati ‘mwigaragambye’

Yanditswe na Nshimyumukiza Janvier Popote

Ku ya 21-01-2019 saa 09:21:08
Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwashimangiye ko Tshisekedi yegukanye insinzi

Igicu cya politiki kirabuditse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’aho Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rushimangiye insinzi ya Felix Tshisekedi.

Uru rukiko rwari rwaregewe na Martin Fayulu uvuga ko yibwe amajwi, asaba ko ibarurwa ry’amajwi risubirwamo, ibintu byari bishyigikiwe nanone na Kiliziya Gatulika.

Ubusabe bwa Fayulu bwatewe utwansi, urukiko rushimangira insinzi ya Tshisekedi, ibintu byababaje bikomeye Fayulu ahita yitangaza nka Perezida.

Fayulu yahise asaba abamushyigikiye kujya mu mihanda bakigaragambiriza icyo yise ‘Coup d’Etat y’Itegeko Nshinga’, mu gihe amahanga asaba Abanyekongo kwirinda imvururu.

“Ni njye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndasaba Abanyekongo kutemera undi wese washaka kwiha izo nshingano mu buryo butemewe, ndabasaba kutemera amategeko ye”, uku ni ko Fayulu yahise atangaza nyuma y’aho ubusabe bwe buteshejwe agaciro.

Martin Fayulu yitangaje nka Perezida, asaba Abanyekongo kwigaragambiriza insinzi ya Tshisekedi

Tshisekedi kuri iki Cyumweru tariki 20 Mutarama 2019, yatangaje ko kuba urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga rwaramwemeje nk’uwatsinze amatora, ari insinzi ku gihugu cyose.

“Ni Congo yatsinze, si abantu bamwe batsinze abandi, ubu ndi mu bukangurambaga bwo guhuza Abanyekongo bose, Congo tugiye kubaka ni Congo y’abantu bashyize hamwe, bazira inzangano n’irondakarere,” uku ni ko yatangaje nyuma y’umwanzuro wa ruriya rukiko.

Biteganyijwe ko uyu mwana wa Etienne Tshisekedi warwanyije ubutegetsi bwa Mobutu n’ubwa Kabila kugeza apfuye umwaka ushize, azarahira kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Mutarama 2019.

Kubw’umuvugizi wa Tshisekedi, Vidiye Tshimanga, “biteye isoni kuba Fayulu ashaka kwiheza”, cyane ko Felix Tshisekedi na Fayulu bigeze kuba mu runani rwasabaga ko Kabila ava ku butegetsi.

Tshimanga yakomeje abwira Associated Press ati, “Perezida mushya akeneye uruhare rwa buri wese mu kubaka igihugu kuko Abanyekongo barababaye cyane mu bihe byahise.”

Nyuma y’umwanzuro w’urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga, Umuvugizi wa Guverinoma, Lambert Mende Omalanda yahise ashimira Tshisekedi, amutangaza nka Perezida wa Gatanu w’iki gihugu.

Iki gihugu gikize ku mabuye y’agaciro akorwamo telefone zigezweho, gituwe n’abaturage miliyoni zibarirwa muri 80. Ni bwo kigiye kubamo ihererekanya ry’ubutegetsi bwa mbere mu mateka yacyo.

Abantu 34 bamaze kwicwa kuva hatangajwe ibyavuye mu matora mu buryo bw’agateganyo, nk’uko bitangazwa n’Umuryango w’Abibumbye.

Urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga rwashimangiye ko Tshisekedi yatsinze n’amajwi 38% mu gihe Fayulu we ngo yagize 34%.

Gusa Al Jazeera ivuga ko hari indi mibare yagiye hanze inatangazwa na bimwe mu bitangazamakuru yitiriwe Komisiyo y’Amatora, igaragaza ko Fayulu yatsinze n’amajwi 59% mu gihe Tshisekedi ngo yagize amajwi 19%, ayo ngo akaba ari amajwi yakusanyijwe muri 86% y’ibiro by’itora mu gihugu.

Hagati aho Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU) watangaje ko itsinda ryawo ryagombaga kujya muri Congo kumvikanisha abahanganye, ritakigiyeyo, ahubwo ngo Congo izashyikirizwa AU raporo y’uburyo ibibazo birimo gukemurwa.

Ni nyuma y’aho uyu muryango utangaje ko hari impungenge ko imibare y’amajwi y’agateganyo ya komisiyo y’amatora yaba idahura n’ukuri kw’uburyo abaturage batoye, ugasaba ko uwatsinze mu buryo budasubirwaho yaba aretse gutangazwa.

Inkuru yabanje: AU yasabye Congo kuba iretse gutangaza uwatsinze amatora

Abakuru b’ibihugu bitandukanye muri Afurika n’abandi bantu bakomeye kuri uyu mugabane, bakomeje koherereza Tshisekedi ubutumwa bwifatanya na we mu kwishimira insinzi no kumwifuriza imirimo myiza nka Perezida mushya.

Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwashimangiye ko Tshisekedi yegukanye insinzi

Umwanditsi:

Nshimyumukiza Janvier Popote

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.