Dr. Utumatwishima arishimira imyaka 25 atabona abahunga kubera kubura amahoro

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 24-04-2019 saa 14:10:31
Dr. Utumatwishima Abdallah, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Rwamagana

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Rwamagana, Dr. Utumatwishima Abdallah, avuga ko Abanyarwanda bamaze kwisyunga bishimishije.

Avuga ko yumva bimushimishije kuba mu myaka 25 ishize atabona abantu bahunga u Rwanda kubera kubura amahoro.

Mu buhamya bwe, yavuze ko kuba atabona udusafuriya tw’imbyiro n’uturago cyangwa utugodora dushaje ku mitwe y’abantu bahunga ari ibintu yishimira cyane.

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga mu 1994, Utumatwishima yari umwana w’imyaka 12, akaba yari mu batarahigwaga.

Dr. Utumatwishima avuga ko amahirwe urubyiruko rw’iki gihe rufite ari ntagereranywa mu gihe urwa mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo rwatozwaga ivangura.

Mu buhamya yahaye urubyiruko, Dr. Utumatwishima yavuze ko yavukiye ahantu hitwa mu Kinigi, mu karere ka Musanze. Avuga ko uwari Burugumesitiri witwaga Gasana Tadeyo yagize uruhare mu kwica abantu bose bakekwagaho kuba ari Abatutsi abashinja gufatanya n’Inkotanyi.

Yagize ati “Twe twari dutuye mu Kinigi, uyu munsi iyo bavuze mu Kinigi mwumva ari ahantu hasobanutse, hoteri zihenze, Ingagi, nta bwo ariko byahoze. Twebwe n’aho twigaga mu mashuri yisumbuye nyuma ya Jenoside watinyaga kuvuga ko uvuka mu Kinigi, kuko kuvuga ngo iwanyu ni mu Kinigi byatezaga ipfunwe kuko habaye amateka mabi cyane kubera Burugumesitiri witwaga Gasana ariko na we yaje gupfa na mbere y’uko Jenoside iba. Gusa, yari umugabo w’umugome.”

Akomeza avuga ko nubwo abatuye Kinigi bishe abantu babita ibyitso ariko Kinigi yaje kugira ikindi kibazo cy’abacengezi.

Yagize ati “Kinigi hari ahantu habi cyane, uyu munsi kuba hagendwa, ubu ngubu umuntu wese akaba avuga ati Visit Rwanda, ukaba wakongeraho Visit Kinigi, ni kimwe mu bintu tubona kidasanzwe mu myaka 25 kuko ubu ngubu biranyoroheye kuvuga ko mvuka mu Kinigi, ubundi twavugaga ko tuvuka muri Nkumba cyangwa Burera.”

U Rwanda rushya

Dr. Utumatwishima mu myaka 25 ishize hubatswe avuga u Rwanda rushya, u Rwanda rufite imitekerereze itandukanye n’u Rwanda rwa mbere ya 1994.

Yagize ati “Hari ibyo duhamagarwamo bitandukanye nk’urubyiruko, ugasanga urubyiruko turagenda buhoro, ariko igikorwa nibuka nagizemo uruhare mbere ya Jenoside nk’igikorwa mboneragihugu ni ukwigaragambya. Mu mwaka wa 1992 nigaga mu mashuri abanza, baraduhuruza mu ishuri twese ko tugomba kwigaragambya twamagana Minisitiri w’Uburezi witwaga Uwiringiyimana Agatha. Twaririmbaga indirimbo ivuga ngo ‘Ibyo Agatha adushinja ntibyabayeho’. Sinzi Agatha ashobora kuba yarashinjaga abantu bo mu majyaruguru kuba bakopeye cyangwa kuba bari bibye ibizamini nta bwo tuzi ikintu cyari cyabaye ariko twazengurutse Kinigi yose, tuzenguruka no mu mugi turi abana uwitwa Agatha tutanamuzi.”

guhunga mu myaka 1990 – 1994

Uretse ibyo, Dr. Utumatwishima Abdallah, anavuga ko mu myaka yo kuva mu 1990 kugeza mu 1994, mu Kinigi yabaye imyaka yo kubona abantu bikoreye uturago bahunga.

Yagize ati “Uyu munsi kuba ushobora kuba ntabyo uzi, hashize imyaka 25 utabona abantu bikoreye ibirago biboze, ubumatora bwashaje, isafuriya ziriho imbyiro abantu bazikoreye ku mutwe, kuba utabibona ntitukage dutekereza ko bitabayeho.”

Akomeza agira ati “Mperutse kubona AFP ishyiraho ifoto ya ba bantu bari bahungiye muri Congo, ni Zaire y’icyo gihe, bikoreye ibitebo, bikoreye ibirago n’ibindi. Kuba mu myaka 25 ntabihari, bikaba nta n’ibyo ushobora kuba uzi ufite imyaka 25, ni ibintu utakwifuza kubona mu buzima.”

Dr Utumatwishima asaba urubyiruko kurinda ibyagezweho, no kwicungira umutekano, batanga amakuru ku wo bakeka kuba yawuhungabanya.

Yibutsa urubyiruko ko umuntu ushaka kuzakwica, umuntu ushaka kuzagukoresha nabi akwima ikintu bita imitekerereze.

Aha, Dr. Utumatwishima Abdallah agira ati “Amwe mu mahirwe dufite mu myaka 25 ishize ni ikitwa kwigishwa ibyiza. Twamaze imyaka myinshi kuva mu 1959 integanyanyigisho zigishwaga mu mashuri zigoreka amateka ariko amateka twigaga atandukanye n’amateka twiga none.

Batwigishaga ko igihugu cyari icya Abatwa, babitaga Abasangwabutaka, nyuma Abahutu baturuka mu gihugu cya Tchad na Kameruni baragitema ngo baze kugihinga, hanyuma kimaze gutoha, Abatutsi bazana inka zabo baturutse Etiyopia ndetse baranadutegeka, bategeka Abatwa n’Abahutu, ibyo bintu ukabikoramo ikizamini kandi ukabitondekanya ndetse bakakubwira ko umwami yari mubi ndetse na nyina, ibyo twarabyize mu mateka.”

Ibyo abigereranya no gutegura kuzakora Jenoside kuko abanyeshuri bigishwaga ko Abatutsi ari babi ko baje baturutse ahandi, ko baje bakabategeka kandi bakabategeka nabi ndetse abakuru bakababwira ko hazagera igihe bakihorera.

Akomeza agira “Ibi byoroheye Leta yakoze Jenoside kubyigisha urubyiruko no kubyirukankaho.”

Dr. Utumatwishima yibutsa urubyiruko ko ruramutse rukoze ikosa ry’imyumvire n’imitekerereze, rugakora ikosa ryo kujya mu macakubiri, rwaba rwirengagije kubera ko ubu nk’uko akomeza abivuga ngo urubyiruko rwahawe byinshi birenze n’ibihagije ku bijyanye no gusobanukirwa.

Ibyo abivuga muri aya magambo, ati “Urubyiruko rw’ubu nta bwo rukwiye gukora amakosa. Uyu munsi dufite igihugu, tugomba gusobanuka tukagira imitekerereze yimbitse tukagendera mu murongo mwiza w’igihugu wubaka dushyira mu gaciro.”

Asaba urubyiruko guharanira kurwanya ikibi bakimakaza ikiza, gukunda igihugu no kukitangira igihe bibaye ngombwa, kuko ngo ibi byose bafite aho babikura nk’urugero rwiza bahawe n’Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zabohoye u Rwanda.

Dr. Utumatwishima Abdallah, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Rwamagana

 

 

 

 

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.