Dr. Nyamwasa yagaragaje uko harandurwa ihohoterwa ryo mu ngo

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 17-06-2019 saa 08:42:29
CP Dr. Nyamwasa asanga hakwiye ubufatanye bwa buri wese n'ubw'ibihugu mu kurandura ihohoterwa (Foto Samuel M)

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kacyiru, CP Dr. Nyamwasa Daniel, atangaza ko ikibazo k’ihohoterwa ryaba iryo mu rugo cyangwa irishingiye ku gitsina (gufata ku ngufu abagore n’abakobwa), riteye ubwoba ukurikije imibare iboneka buri mwaka n’abahitanwa naryo buri mwaka ku Isi.

Agaragaza uko rishobora kurandurwa nubwo bitoroshye kuko rikorwa n’abantu barikorera abandi kandi bisaba ko hakurwaho impamvu iritera.

Yabigaragaje mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yagaragazaga serivisi ibyo bitaro bitanga zirimo na serivisi ya Isange One Stop Center ifasha abahuye n’ihohoterwa ryaba iryo mu ngo n’irishingiye ku gitsina ribera mu gihugu hose.

CP Dr. Nyamwasa yasobanuye neza ko bigoye kurandura ihohoterwa mu bantu kuko ari bo barikorerana ahubwo ari urugamba rwa buri wese n’ibihugu byose bifatanyije.

Ati “Kubirwanya nta bwo ari ikintu cy’umuntu umwe, si n’ik’ikigo runaka, si n’ik’igihugu, ni ibihugu. Birasaba ko abantu bose bashyira hamwe, ni ho hashoboka kurandura ihohoterwa”.

Yasobanuye ko ubusanzwe ijambo gukuraho, risobanuye ‘Eradication’ mu ndimi z’amahanga, icyo risobanuye kwa muganga ni ugukuraho ikintu runaka. Dufate nk’agakoko gatera igituntu kitwa Bacille de Koch.

Ati “Iyo uvuze ngo tugiye gukuraho igituntu, ni ukuvuga ngo uzakora ku buryo twa dukoko twose udufata ukadukuraho ntihagire akongera kubaho, ubwo nta gituntu kizagaruka kuko tutakiriho.

None ihohoterwa, ryaba irishingiye ku gitsina ari iryo mu ngo riterwa n’umuntu; umuntu rero ntuzamukura ku Isi. Kuko rero tutabikora gutyo icyakorwa ni uko buri wese aho ari hose atari mu Rwanda gusa, ku Isi hose, umuntu ku giti ke yakumva ko akwiriye kurwanya ihohoterwa. Birasaba ngo buri muntu, buri gihugu, abantu bose bafatanye noneho ihohoterwa tubone kurirandura kuko habayeho ubukangurambaga n’ubufatanye.”

kuva mu 2009 hashyirwaho serivisi ya Isange One Stop Center, kugeza tariki 31 Gicurasi 2019, yakiriye abantu 19 047 bahohotewe bakayigana, barimo abahohotewe bishingiye ku gufatwa ku ngufu n’abakorewe ihohoterwa ryo mu ngo. Muri bo abahohotewe mu ngo ni 35% barimo abagabo 18% mu gihe abagore ari 82%.

Ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rihagaze kuri 65% mu 19 047 bagannye Isange, muri bo abibasiwe cyane ni abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 5 na 18 y’amavuko bangana na 73%.

CP Dr. Nyamwasa avuga ko ikiciro kibabaje cyane ari icy’abana bato bari munsi y’imyaka itanu y’amavuko bahohoterwa ku kigero cya 16%, kuko ababahohotera bibanza kwibazwa niba bafite indwara cyangwa ibibazo byo mu mutwe ariko nyuma bagasanga ari bazima. Abahohoterwa gake ni abari hejuru y’imyaka 18 bari ku kigero cya 11%.

Imibare yo mu 2016 igaragaza ko ku Isi abantu bapfa bazize ihohoterwa ryo mu ngo barenga kure abapfa bazize kanseri zitandukanye barenga miriyoni 1.7 cyangwa abazira impanuka ku mwaka, utabariyemo n’abazira ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gufatwa ku ngufu, kuko harimo n’abanigwa bakicwa ngo badatanga amakuru y’uwabahohoteye.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.