Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Dr.Ngirente yasabye EAR gukomeza ubufatanye mu mibereho myiza

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Jun 11, 2018

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yasabye Itorero ry’Abangilikani EAR, gukomeza kugirana ubufatanye na Leta mu bikorwa bitandukanye bigamije imibereho myiza y’abayoboke  n’Abanyarwanda muri rusange.

Umwepisikopi Mukuru mushya wa EAR mu Rwanda Musenyeri Dr Mbanda Laurent ashyikiriza Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard impano (Foto James R.)

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yabigarutseho ejo hashize tariki 10 Kamena 2018 ubwo yari yitabiriye umuhango wo kwimika Musenyeri Dr Mbanda Laurent wahawe inkoni y’ubushumba yo kuyobora Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda asimbuye Musenyeri Dr Rwaje Onesphore wahawe ikiruhuko k’izabukuru.

Dr Ngirente atangaza ko Leta y’u Rwanda yifuza gukomeza gufatanya n’amadini n’amatorero gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zigamije guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda. Agira ati Ubukirisitu bwiza bufasha imibereho myiza y’abaturage ndetse Umukirisitu mwiza akaba afite imibereho myiza”.

Yashimye uruhare amatorero n’amadini agira mu iterambere ry’igihugu, by’umwihariko Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda ku bikorwa byiza rikora biteza imbere imibereho myiza y’abaturage cyane cyane biciye mu nyigisho n’amahugurwa ritanga, mu buvuzi nk’ibitaro by’uturere, mu bigo nderabuzima ndetse binaciye mu burezi burimo amashuri y’inshuke kugera kuri za kaminuza.

Dr Ngirente yijeje ubufatanye umushumba wimitswe Musenyeri Dr Mbanda Laurent kugira ngo azabashe kurangiza neza inshingano yahawe kuko zihuye kandi ziganisha ku mibereho y’Abanyarwanda bose.

Yahamagariye amatorero n’amadini kwigisha abayoboke bayo kwitabira gahunda za Leta zitandukanye nko gutura neza kandi heza, gushyira abana mu ishuri, kugira ubwishingizi bwo kwivuza, kurangwa n’isuku, gufata neza ibikorwaremezo Leta yashyizemo amafaranga ndetse n’ibyo amadini n’amatorero yagiye akora.

Ayasaba gufatanya na Leta mu  gushyira mu bikorwa gahunda yayo y’iterambere ryihuse ry’imyaka 7, igamije kwihutisha iterambere rirambye kandi rigera kuri bose, rishingiye ku bufatanye bw’inzego zinyuranye iza Leta, abikorera, imiryango itari iya Leta, sosiyete sivile, amadini n’amatorero hamwe n’abaturage ubwabo.

Minisitiri w’Intebe akaba yifuriza Musenyeri Mbanda kuzagira imirimo myiza, anashimira Musenyeri Dr Onesphore Rwaje ucyuye igihe kuko yabashije kuzuza neza inshingano ze ku buryo bw’intangarugero.

Umwepisikopi Mukuru wa EAR mu Rwanda wahawe ikiruhuko k’izabukuru Musenyeri Dr Rwaje Onesphore yashimye Imana yamufashije kuyikorera mu myaka 33 yamaze akora umurimo w’ubupasitori, imyaka 26 ari umwepisikopi n’imyaka 7 ari umwepisikopi mukuru w’Itorero Angilikani mu Rwanda n’uwa Diyoseze ya Gasabo.

Nyuma y’urugamba rutoroshye rwo kuzahura Itorero nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yashimye abo asize mu mirimo uburyo bamufashije gusohoza imirimo, asezeranya umusimbuye kuzamusengera hamwe na bo bafatanyije kugira ngo bakomeze kuzamura Itorero no kubaka Abanyarwanda.

Umwepisikopi mushya w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda akaba n’umushumba wa Diyoseze ya Gasabo Musenyeri Dr Mbanda Laurent, yashimye impano yahawe na bagenzi be yo kuyobora EAR ashimangira kusa ikivi cy’uwo asimbuye yari agezeho.

Yijeje kurangiza imishinga yari yaratangiye n’indi igomba gutangizwa yari yaratekerejwe irimo kubaka amashuri y’inshuke aho EAR ikorera hose ndetse no kubaka Kaminuza ya EAR, ibitaro, kwigisha ivugabutumwa abakirisitu ndetse no gushyiraho ikoranabuhanga mu gucunga neza umutungo w’itorero kugira ngo ubungabungwe neza.

Avuga ko azaharanira ko abakirisitu bazigishwa kwivana mu bukene bigishwa imishinga ibyara inyungu, gukurikirana abana n’urubyiruko ndetse no gushishikariza itorero kwigira no kwitunga.

Musenyeri Dr Mbanda abaye umwepisikopi wa 4 ku buyobozi bukuru bw’Itorero ry’Abangilikani ndetse n’uwa 2 ku buyobozi bwa Diyoseze ya Gasabo.