Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Dr Ngirente yasabye abashinjacyaha gukurikirana ibyaha bibangamiye igihugu

Yanditswe na admin

Ku ya Dec 27, 2017

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yasabye abashinjacyaha bagiriye indahiro imbere ye gukurikirana by’umwihariko ibyaha birimo ruswa n’ibiyobyabwenge mu bibangamiye umutekano w’igihugu.

Yabibasabye ejo hashize tariki ya 22 Ukuboza 2017, mu muhango wo kwakira indahiro z’abashinjacyaha batatu bo ku rwego rw’ibanze ari bo Igena Marie Louise, Uwimana Angelique na Twagirayezu Ildephonse baherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.

Minisitiri w’Intebe yagize ati “Ndabasaba by’umwihariko mu rwego rw’ubushinjacyaha guha uburemere amadosiye arebana na ruswa, kunyereza umutungo w’igihugu, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’ibindi byaha byose bibangamiye umutekano w’igihugu cyacu n’isi muri rusange.

Tugomba gukurikirana byihariye ibyo byaha ndetse tukanabihana twihanukiriye kugira ngo ababikora batane nabyo kuko bitaberanye na gato n’indangagaciro z’Umunyarwanda.”

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yabwiye abo bashinjacyaha guhora iteka bazirikana uburemere bw’amagambo akomeye akubiye mu ndahiro bagiranye n’igihugu, bikazatuma akomeza kubabera umusingi wo kudatatira na rimwe igihango bagiranye n’Abanyarwanda bose.

Abarahiye bagarutse ku ntandaro y’ibyo byaha basabwe guha umwihariko, bagaragarije itangazamakuru ko mu kazi kabo bazihutisha amadosiye y’abakurikiranyweho bene ibyo byaha, bityo kubirandura byihute.

Igena Marie Louise yagize ati “Tuzashyira umwihariko kuri ibyo byaha, mu gukora amadosiye yabyo no kubikurikirana tubishyizemo imbaraga cyane. Izo mbaraga ni ugushaka ibimenyetso byabyo mu buryo bwihariye, gukora dosiye ubishyizemo ingufu cyane; nko ku biyobyabwenge usanga akenshi biba intandaro y’ibindi byaha byinshi, ni nayo mpamvu mu kubikurikirana tugomba kureba cyane cyane ikibitera n’uburyo bwo kubirwanya.”

Twagirayezu umaze imyaka itanu akora nk’umwanditsi mu rukiko rwisumbuye, yavuze ko umwihariko azanye ari ugushyira ingufu mu gutegura amadosiye areba n’ibyaha bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibiyobyabwenge bibangamiye urubyiruko.

Ati “Ahari imbaraga nke mu kurwanya ibiyobyabwenge ngo bibe byacika ni uko kugeza kuri uyu munota iyo ukurikiranye amadosiye yinjira mu rukiko usanga bazana umuntu babifatanye ariko ntagaragaze neza mu by’ukuri ahantu ibiyobyabwenge yabikuye.”

Uwimana Angelique we yavuze ko kugira ngo ibyaha nk’ibyo basabwe kugira umwihariko bicike bisaba kubanza kugira ubufatanye buzira ruswa.

Ati “Icya mbere ni ukwirinda ruswa, kuko iyo hari ruswa n’ubutabera ntibubasha kuboneka, ikindi ni ugukorana umurava, kugira ubushishozi, cyane cyane ko turi amaraso mashya aje mu bushinjacyaha kugira ngo tubashe gutanga ubwo butabera.”

MUTUNGIREHE SAMUEL