Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Dr Ngirente yakiriye abayobozi bashya ashima abasimbuwe umusaruro bagaragaje

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Apr 10, 2018

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yifurije ikaze abayobozi bashya bahawe imyanya mu biro bya Minisitiri w’Intebe, anashima abasoje inshingano zabo muri iyo myanya umusaruro bagezeho.

Uwa gatatu uvuye ibumoso ni Dr Ngirente Edouard, ibumoso bwe ni Rugigana Evaritse, uwa mbere ibumoso ni Uwamariya Odette, iburyo ni Kagarama Doreen, akurikiwe na Minisitiri Kayisire Marie Solange na Mirembe Alphonsine

Hari mu muhango w’ihererekanyabubasha ku mwanya w’umuyobozi mukuru mushya mu biro bya Minisitiri w’Intebe, Rugigana Evaritse, n’ucyuye igihe Uwamariya Odette, ndetse no ku mwanya w’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Inama y’Abaminisitiri muri Primature aho Alphonsine Mirembe yasimbuwe na Kagarama Doreen.

Dr Ngirente yashimye Umukuru w’Igihugu washyize mu myanya aba bayobozi nyuma y’ubushobozi yababonyemo, imbaraga n’umurava, ashima abasimbuwe kuri iyo myanya ku gusohoza neza inshingano zabo. Yahaye ikaze anifuriza imirimo myiza Rugigana Evariste na Kagarama Doreen, abahamiriza ko akazi bakoraga kuzuzanya neza n’ako bajemo gashya.

Dr Ngirente yashimye Uwamariya Odette wasimbuwe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru mu biro bya Minisitiri w’Intebe, ubwitange yagaragaje kuko urwo rwego rugira akazi katoroshye. Yanashimye Mirembe Alphonsine, kuko hari byinshi yafashije abahakorera akanabamenyereza imirimo kuko benshi bari bashya.

Uwamariya Odette yashimiye Minisitiri w’Intebe n’abo bakoranaga ku bw’umwanya yise muto ariko mwiza yari amaze ahakorera, ko igihe amaze kuri uwo mwanya yahigiye byinshi bikubiyemo kwicisha bugufi, gukora cyane no kubaha abo bakorana, akabibona nk’impamba izamufasha gukomeza n’ahandi azabasha gukora mu gihugu.

Yifurije imirimo myiza umusimbuye, amugira inama yo guharanira ko inshingano Minisitiri w’Intebe afite kugeraho afashwa kugira ngo zigerweho mu gukurikirana ibikorwa bya Guverinoma.

Rugigana Evaritse wasimbuye Uwamariya avuga ko yishimiye kuba yagiriwe ikizere, yizeza gukora cyane ngo yuzuze neza inshingano, abo agiye kuyobora abizeza gukorana na bo nk’itsinda.

Alphonsine Mirembe na we yahaye ikaze uwamusimbuye amugaragariza ko umwanya ajemo ukomeye cyane kandi umufasha kumenya byinshi bikomeye by’ubuzima bw’igihugu. Kagarama Doreen na we yishimiye umwanya mushya yashyizwemo kandi afite ikizere cy’uko azakorana neza n’abo asanze bakabasha gusohoza ibyo bashinzwe.