Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Dr. Ngirente yagaragarije OIF ko uburezi bw’umukobwa mu Rwanda bwateye imbere

Yanditswe na Kayira Etienne

Ku ya 22-06-2019 saa 15:04:24
Uhereye ibumoso ni Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente Edouard, Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru wa OIF na Idriss Deby Itno Perezida wa Tchad bari mu nama i N'Djamena (Foto Primature)

Ubwo yitabiraga inama mpuzamahanga y’ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF) yabereye i N’Djamena mu Murwa Mukuru wa Tchad, Dr. Ngirente Edouard, Minisitiri w’Intebe, yabwiye ibihugu bya OIF ko uburezi bw’umwana w’umukobwa mu Rwanda bwateye imbere ku buryo bushimishije.

Muri iyo nama y’ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa yabereye i N’Djamena, yari ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Uburezi bw’Abakobwa no guhugura Abagore mu bihugu bikoresha igifaransa.’

Iyi nama yarimo Idriss Déby Itno, Perezida wa Repubulika ya Tchad, Madamu Louise Mushikiwabo, Umunyabanga Mukuru w’Umuryango OIF. Hari kandi abaminisitiri n’abahagarariye ibihugu byabo.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko ashimishijwe cyane no kuba muri iyi nama mpuzamahanga iganira ku burezi bw’Abakobwa no guhugura abagore bo mu bihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa. Ati « Munyemerere mbanze mbagezeho intashyo ya Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda washakaga cyane kubana namwe muri iyi nama, ariko biza kugorana kubera yahuriranye n’izindi gahunda zatumye ataboneka. Yantumye kubabwira ko abashyigikiye kandi abijeje ubufatanye kugira ngo ibizaganirwaho bizarusheho gutanga umusaruro.»

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yavuze ko ashimira cyane Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Igifaransa na Guverinoma ya Repubulika ya Tchad byateguye inama yo kuganiriramo ibirebana n’uburezi bw’abana b’Abakobwa n’amahugurwa y’Abagore mu bihugu bigize umuryango OIF.

Ati «Ni umwanya mwiza wo gusangira ibitekerezo no gufatira hamwe imyanzuro ifitiye akamaro ibihugu byacu by’umwihariko ndetse n’Isi yose muri rusange. Kugira ngo intego z’iterambere rirambye 2030 zigerweho nta nkomyi, birasaba ko tugira uburezi bufite ireme, uburezi bungana ku bakobwa no ku bahungu ndetse hakanatezwa imbere uburyo bwo guhugura abagore. Byagaragaye ko gahunda y’uburezi bw’abakobwa itanga umusaruro kimwe n’uburezi bw’abahungu, mu itarambere ry’ubukungu bw’ibihugu.»

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente, yamenyesheje abari mu nama ya OIF i N’Djamena ko u Rwanda rufite gihamya ko guha amahirwe angana abana b’abakobwa b’abahungu, ngo bizana impinduka nziza kandi ikenewe mu gihugu.

Ati « Ni muri urwo rwego mu Rwanda hashyizweho ingamba n’uburyo biha abakobwa n’abagore amahirwe n’uburenganzira bingana n’ibihabwa abavandimwe babo b’igitsina gabo. Uyu munsi Igihugu cyacu kirishimira intambwe nziza kigezeho mu buringanire no mu bwigenge bw’abagore. Umuryango Nyarwanda wamenye neza ko guha uburezi abana b’abakobwa atari impuhwe bagiriwe, ahubwo ni uburenganzira bwabo ndakumirwa, bushingiye ku buringanire igihugu kigomba abaturage bacyo bagize sosiyete imwe.»

Dr. Ngirente Edouard yaboneyeho kugeza ku bari mu nama uburyo u Rwanda rwakoresheje kugira ngo rugere ku burezi budaheza, rugamije cyane cyane kuzamura umubare w’abakobwa mu burezi no mu guhugura abagore.

Yagize ati «U Rwanda rubarizwa mu bihugu bishyira mu bikorwa inyigisho mpuzamahanga zigamije guteza imbere uburezi bw’abakobwa. Mu 2008, u Rwanda rwashyizeho politiki y’uburezi bw’abakobwa hagamijwe guca umuco w’ubusumbane bw’ibitsina bwagararagaraga mu rwego rw’uburezi. Twashyizeho politiki yo kwegereza uburezi bw’ibanze ku mwana agera ku myaka 12 yiga ataha mu rugo.»

Yakomeje asobanura ko ibi ngo byatumye abana bose barangije amashuri atandatu abanza, bahita bajya mu yisumbuye kugeza barangije kwiga imyaka itandatu, bari hafi y’aho batuye.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yatangaje ko hubatswe kandi amarerero y’abana b’inshuke arenga 4000 mu midugudu itandukanye y’igihugu. Intego y’ayo marerero ni ukugira ngo ababyeyi bagire uruhare mu mikorere yayo, bityo bikanafasha abo bana kurangiza binjira mu mashuri abanza nta nkomyi. Dr. Ngirente yasangije abari mu nama mpuzamahanga ya OIF ko iyo politiki yorohereza cyane ababyeyi imvune yo kurera abana ugereranyije n’igihe ayo mashuri y’inshuke yari atarabaho mu gihugu.

Mu kuzamura uburezi bw’abakobwa mu Rwanda, Minisitiri w’Intebe yagarutse ku buryo abatsindana amanota yo ku rwego rwo hejuru bahabwa ibihembo by’ishimwe, bityo ngo bituma umubare w’abiga mu myuga y’amasiyansi, tekinoloji, imibare n’indi myuga batinyaga mbere wiyongera cyane.

Ati « Kugira ngo hagabanywe umubare w’abakobwa bataga amashuri batayarangije, mu bigo twashyizemo ibikoresho byihariye by’isuku abakobwa bakenera kubera imiterere yabo, ndetse muri buri shuri hakabamo icyumba kiswe Icyumba cy’umukobwa.»

Yanatangaje ko byabaye ngombwa ko hagenwa amashuri yihariye yigamo abakobwa b’abahanga hirya no hino mu gihugu. Ati «Ubwo buryo bwose tugaragaje, bwafashije cyane mu kugabanya ibibazo byatumaga abakobwa bata ishuri ndetse bubongerera gukunda kwiga imyuga yose batitinya.»

Dr. Ngirente yasoreje mu kubwira abagize OIF uburyo hatangwa buruse ku banyeshuri bagaragaza ubuhanga muri rusange, n’abakobwa by’umwihariko kugira ngo babashe gukomeza kwiga amashuri ya Kaminuza harimo na za Kaminuza z’ibirangirire zo ku rwego mpuzamahanga.

Mu rwego rwo kuzamura Abakobwa n’Abagore mu Rwanda, Minisitiri w’Intebe yamenyesheje ko hashyizweho uburyo bubahuza buhoraho, aho abagore basanga abakobwa mu mashuri bigamo bakaganira ku bibareba byo kwiyubaka no kwiteza imbere mu nzego zose. Yaboneyeho kubwira abari inama ya OIF ko ari muri urwo rwego hashinzwe Inama y’Igihugu y’Abagore CNF (Consiel National des Femmes), aho abagore bahura bakungurana ibitekerezo by’uburyo bwo guteza igihugu cyabo imbere.

Dr. Ngirente Edouard yamenyesheje ko CNF ihagarariwe n’abagore kuva mu mudugudu kugeza ku rwego rw’Igihugu. Yabwiye abagize inama ko izo politiki u Rwanda rwashyizeho mu rwego rwo kuzamura umukobwa n’umugore, ngo zatumye mu myaka ishize ubu bafite abari mu nzego zose za Leta, abari mu mirimo ikomeye mpuzamahanga n’abari mu nzego z’abikorera zibinjiriza amafaranga menshi.

Uhereye ibumoso ni Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru wa OIF na Idriss Deby Itno Perezida wa Tchad bari mu nama i N’Djamena (Foto Primature)

Umwanditsi:

Kayira Etienne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.