Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
20°C
 

Dr Ngirente: Ikigero cy’uko abaturage bishimira serivisi kizaba 90% mu 2024

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 08-01-2019 saa 18:20:47
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente Edouard (ibumoso) na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof Shyaka Anastase, baganira, mu mwiherero

Guverinoma y’u Rwanda iteganya ko ikigero cy’uko abaturage bishimira serivisi bahabwa kizaba kigeza kuri 90% mu mwaka wa 2024, kivuye kuri 69% kiriho nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bw’Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere (RGB) mu 2018.

Byatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, mu ijambo yagejeje ku bayobozi bagize inzego z’ibanze ku rwego rw’Akarere, abayobozi b’Intara n’Umujyi wa Kigali n’abayoboye ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) bifasha inzego z’ibanze kugera ku mihigo uturere tuba twihaye.

Minisitiri w’Intebe yabwiye abo bayobozi ko hari ibintu bagomba kwibandaho mu gutuma imikorere n’imikoranire yabo irushaho kugeza abaturage ku iterambere birimo no kuzamura igipimo cy’uko abaturage bishimira serivisi bahabwa n’Inzego z’ibanze mu bibagenerwa.

Ati “Kwigira hamwe uko abaturage barushaho guhabwa serivisi nziza kandi n’igipimo cy’uko bishimira serivisi bahabwa kikarushaho kuzamuka.”

Yakomeje agira ati “Intego twihaye ni uko mu mwaka wa 2024 umubare w’uko abaturage bishimira serivisi bahabwa uzaba nibura ari 90%, uvuye kuri 69.3% twari dufite mu mwaka wa 2018.”

Mu bindi bagomba kwibandaho birimo gusesengura uko serivisi zigenewe gufasha abaturage kwivana mu bukene no kugira ubuzima bwiza nka VUP, Girinka, ubwishingizi bwo kwivuza bwa mituweli zarushaho kubegerezwa no kuzihabwa neza.

Kuri iyi ngingo, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yaboneyeho kwibutsa abo bayobozi b’Inzego z’Ibanze ko bagira uruhare rukomeye mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta igenera iterambere ry’abaturage ko bagomba gukomeza kwirinda uburiganya ubwo ari bwo bwose mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.

Ati “Abenshi twabyitwayemo neza namwe kandi mwabyitwayemo neza, nkaba ngira ngo mbashimire kandi mbasabe gukomereza aho, kugira ngo dukomeze guteza imbere buri muturage wese w’igihugu cyacu.”

Bamwe mu bayobozi b’uturere, babwiye itangazamakuru ko imikoranire iba hagati y’uturere n’izindi nzego zicamo gahunda za Leta zifite mu nshingano gufasha uturere kwihutisha imihigo hari igihe iba itanoze ugasanga bibaye intandaro zo kutagera 100% ku muhigo runaka bityo bikagira isura mbi ku karere.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, yahamije ko byagaragaye ko hari igihe hategurwa gahunda runaka neza, ariko ishyirwa mu bikorwa ryayo rikazamo ibibazo kandi rikorerwa mu nzego z’ibanze kandi n’izindi nzego zitari iz’imitegekere y’igihugu nazo hari igihe zibigiramo uruhare bityo imikoranire hagati y’izo nzego zombi igomba kunoga kugira ngo serivisi zigenewe umuturage zimugerereho ku gihe kandi zigere ku ntego yazo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye, Nshimiyimana Vedaste, avuga ko bitewe n’uko ikoranabuhanga risigaye ryoroshya imikorere mu kazi, kuri ubu akarere iyo gakeneye amafaranga runaka mu rundi rwego rwa Leta rubishinzwe, bikorerwa ku gihe kuko inzira zose byanyuzemo ziba zigaragarira ababifiteho ubugenzuzi, agashimira kandi ko kuri ubu ingengo y’imari yose akarere uko kayisabye iboneka nubwo rimwe na rimwe habamo gutinda.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard (ibumoso) asuhuzanya na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase

Minisitiri w’Intebe Ngirente Edouard asuhuza abayobozi barimo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Fred Mufulukye (bahanye umukono), Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney n’abandi

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.