Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Dr Mutimura: Abana bata ishuri bari hagati ya 2% na 6%

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 26-10-2018 saa 13:56:18
Dr. Mutimura Eugene, Minisitiri w'uburezi (iburyo) na Dr. Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y'inshuke, abanza n'ayisumbuye

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Mutimura Eugène, ahamya ko abana bataye ishuri babarirwa hagati ya 2% na 6% mu gihugu cyose.

Umubare w’abata ishuri ngo ugenda ugabanuka ariko gahunda ya Leta ni uko nta mwana n’umwe wava mu ishuri ngo age gukora ibindi.

Minisiteri y’Uburezi imaze iminsi ikora ubukangurambaga bwo kubashakisha no kubasubiza mu mashuri abana bayavuyemo.

Minisitiri Mutimura yavuze ko ku bufatanye bw’inzego zinyuranye harimo n’ababyeyi, abana bari baratanye ishuri bashakishijwe bayasubizwamo.

Avuga ko haje kugaragara nanone ikibazo cy’ubucucike bw’abamana mu mashuri, kuri ubu kirimo kubonerwa umuti mu kongera ibyumba by’amashuri.

Ati “Abana bigeze guta amashuri ari benshi bigira mu yindi mirimo, bamwe mu birombe by’amatafari, abandi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu mirima y’ibyayi, mu burobyi ku begereye imigezi n’ibiyaga, ariko ku bufatanye bw’inzego zinyuranye twabagaruye mu ishuri, kuri ubu ijanisha ry’abata amashuri riri hagati ya 2% na 6%.”

Dr. Mutimura Eugene, Minisitiri w’uburezi (iburyo) na Dr. Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye

Yavuze ko hari ingamba zafatiwe abantu bakoresha abana imirimo ivunanye aho kujya kwiga, kuko ari bo nyirabayazana yo guta ishuri kw’abana.

Minisitiri w’Uburezi avuga kandi abana baturiye inzuzi, imigezi n’ibiyaga bajya bata ishuri mu gihe kiza cy’uburobyi, atanga urugero rw’Akarere ka Nyamasheke.

Abaturiye imirima y’ibyayi, mu gihe k’isarurwa ryacyo na bwo hari abata ishuri, Minisitiri w’Uburezi avuga ko hari n’abana bata icumbi bakajya mu birombe by’amabuye y’agaciro.

Dr. Mutimura yashimye Akarere ka Kamonyi kakoze ibishoboka ku bufatanye bw’Inzego z’ibanze n’ababyeyi, kagabanya cyane umubare w’abana bata ishuri, agasaba n’utundi kukigiraho ngo icyo kibazo gikemuke.

Dr. Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye avuga ko mu gukemura cy’ubucucike “uyu mwaka hari miliyari zigera kuri 13 zikoreshwa mu kubaka ibyumba by’amashuri”

Yunzemo ati, “Buri mwaka ingengo y’imari ya minisiteri yikuba inshuro ebyiri, ahanini ku mpamvu zo kubaka amashuri, ibi byose ni bimwe mu bisubizo Leta irimo gushakira igisubizo k’ikibazo cy’ubucucike bw’abanyeshuri.”

Avuga ko Leta itarebera ubucucuke mu mashuri, kuko mu gihe abanyeshuri bafite umubare munini mu ishuri, kubigisha nta cyo byaba bimaze kuko batashobora gukurikira bangana gutyo.

Munyakazi avuga ko kuba abana baragarutse ari benshi mu ishuri ari ikintu kiza, bituma Minisiteri y’Uburezi na yo ikora ibiyireba nko kubashakira aho bigira.

Gusa Dr. Munyakazi yanenze bamwe mu babyeyi bagira uruhare mu guta ishuri kw’abana ntibanatange umusanzu wo kuribagaruramo.

Ati “Hari ababyeyi bamwe bagira uruhare mu guta ishuri kw’abana, abo rwose bakwiye kwisubiraho, ntibanagire uruhare rwo gufatanya n’izindi nzego ngo abaritaye barigarurwemo, ibyo ni ibyo kunengwa, birakwiye ko iyo myitwarire ihagarara.”

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.