Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Dr. Munyakazi yifurije abanyeshuri umwaka mushya w’amashuri 2019

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 13-01-2019 saa 09:41:40
Dr Munyakazi Isaac usaba abanyeshuri kwigana umwete bakazatahana insinzi (Foto James)

Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Dr Munyakazi Isaac yifurije abanyeshuri umwaka mushya w’amashuri anishimira ibimaze gukorwa kugira ngo abanyeshuri babe bagiye kwiga.

Yabivuze muri iki gihe abanyeshuri basubira ku ishuri, yishimira umurimo mwiza wakozwe n’intambwe nshya yatewe iganisha ejo hazaza heza.

Yagize ati “Gusubira ku mashuri ni impamvu yo kwishima ku bw’intambwe nshya itewe igana ejo hazaza heza. Mugire umwaka mushya w’ishuri wuzuye insinzi.”

Nyuma yo kwifuriza abanyeshuri insinzi muri uyu mwaka mushya w’amashuri no kwishimira ko abanyeshuri basubiye ku mashuri, hari ababyeyi bagaragaje ko hari abanyeshuri batarabona aho baziga, nyuma y’uko bakoze ibisabwa byose binyujijwe mu buyobozi bw’uburezi mu karere.

Uwineza Liliane na we yagaragaje ko hari abana batarabona amashuri bazigamo, abaza uko bizagenda kugira ngo na bo basubire kwiga.

Yagize ati: “Nyakubahwa Minisitiri, hari abanyeshuri batarabona ibigo bazigamo, mwari mwasabye ko buzuza urupapuro ruriho ibisabwa (form) ku karere ariko n’ubwo abandi bari gusubira ku mashuri bo bizagenda bite ko mutasubije ngo bamenye aho bazajya kwiga.”

Uwineza kimwe n’abandi bahuje ikibazo, Umunyamabanga wa Leta yabasubije ko babariza mu Kigo k’Igihugu cy’Uburezi, ariko ababwira ko bikomeza gukorwaho na bo bakamenyeshwa aho bazajya kwiga.

Si umunyamabanga wa Leta gusa wishimiye ko abanyeshuri basubiye ku mashuri, ababyeyi n’abanyeshuri ubwabo barabyishimiye kandi bakereye gusubira ku mashuri, aho ugera muri gare ugasanga baragura amatike abajyana kwiga ari benshi baherekejwe n’ababyeyi babo.

Kantengwa Anita ni umwe mu banyeshuri bagiye ku ishuri, yiga mu Karere ka Nyanza, akaba yaganiriye n’Imvaho Nshya aho yamusanze muri gare ateze imodoka.

Yavuze ko yishimiye kujya ku ishuri, akaba afite intego yo kwiga neza no gutsinda akaba agendeye igihe kugira ngo abashe kwitegura amasomo yo ku munsi wa mbere, kuko hari n’ubwo bahabwa imikoro n’amabazwa.

Yagize ati “Nsubiye ku ishuri, ndi hano muri gare naherekejwe n’ababyeyi n’abavandimwe, nishimiye kujya kwiga kandi mfite intego yo kuzatsinda neza.

Bizimana Alexis na we ni umunyeshuri wari uteze imodoka zijya mu Ntara y’Amajyepfo kuko ariho yiga yavuze ko afite umukoro ukomeye muri uyu mwaka wo kuziga neza ashyizeho umwete kuko agiye mu mwaka azakoramo ikizamini cya Leta, akaba afite intego yo kugitsinda.

Ati “Ngiye mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, ntangiranye intego yo kwiga cyane kandi neza nshakisha insinzi kuko ndi mu mwaka nzakoramo ibizamini bya Leta, niyemeje rero kwitegura neza kugira ngo igihe cyo gukora ibizamini bya Leta kizagere mbasha kugikora nta kindi kibazo.”

Minisiteri y’Uburezi yashyize ahagaragara amanota y’abanyeshuri ndetse ikurikizaho kuba imyanya bazigamo, kuri ubu abanyeshuri barimo gusubira ku mashuri kuko umwaka w’amashuri uzatangira ku mugaragaro, ku wa Mbere, tariki ya 14 Mutarama 2019.

Dr Munyakazi Isaac usaba abanyeshuri kwigana umwete bakazatahana insinzi (Foto James)

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.