Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Dr. Munyakazi yagaye amashuri afite imikorere idahwitse

Yanditswe na KAYIRA ETIENNE

Ku ya 28-06-2019 saa 08:08:08
Dr. Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri y'inshuke, abanza n'ayisumbuye

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) Dr. Isaac Munyakazi, yagaye amashuri amwe afite abarimu barangwa n’ingeso mbi, n’ibigo bikirangwamo umwanda ukabije,  asaba abayobozi b’ibigo by’amashuri guhindura imikorere kugira ireme ry’uburezi rikunde rigerweho.

Yabivugiye mu nama ngarukamwaka yaguye y’Uburezi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali yabaye ejo hashize ku wa Kane tariki 27 Kamena 2019.

Hari nyuma yo kugaragarizwa amashuri amwe afite abarimu barangwa n’ingeso mbi, n’ibigo bikirangwamo umwanda ukabije.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye yasabye ko imikorere nk’iyo igomba guhinduka, ngo ni bwo uburezi bufite ireme buzagerwaho mu Rwanda.

Dr. Munyakazi yagiriye inama abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu turere 3 tugize Umujyi wa Kigali.

Inama yateguwe yari ifite intego zo gusangira amakuru agaragaza uko uburezi buhagaze mu Mujyi wa Kigali, kwiga ku bibazo bitandukanye biri mu burezi haba mu mashuri, imirenge, uturere no gushimangira imikoranire n’ubufatanye bw’inzego z’uburezi mu kurushaho guteza imbere ireme ry’uburezi n’ibijyanye naryo.

Nyuma yo gukurikirana raporo y’ibyavuye mu isuzuma ry’imikorere y’ibigo by’amashuri ryakozwe n’abakozi ba MINEDUC, hamwe n’iryakozwe n’itsinda ry’abarezi bashyizweho n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bakazenguruka ibigo byose bya Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge, Dr. Munyakazi Isaac yashimiye abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye iyo nama ngarukamwaka muri rusange, anashimira ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali by’umwihariko.

Asoza iyo nama yagize ati: “Nka Minisiteri y’Uburezi, duha cyane agaciro iyi nama muba mwadutumiyemo tukicarana twese nk’abantu dushinzwe uburezi. Mbibona nk’amahirwe akomeye yo guhura n’abafatanyabikorwa bacu mu mirimo dushinzwe yo kurerera u Rwanda, cyane cyane ko turi kumwe n’abayeyi bahagarariye abandi. Numva ari umwanya mwiza wo gufata ingamba zo gukosora amakosa amwe akorwa mu mashuri tweretswe muri raporo”.

Dr. Munyakazi yababajwe n’uburyo muri raporo y’ibyavuye mu isuzuma hagaragaye amashuri amwe agifite abarezi barangwa n’imyitwarire mibi yo gushuka abana b’abakobwa mu bijyanye no kubashora mu busambanyi, harimo abigisha barwana abana barera babireba, harimo n’amashuri afite umwanda ukabije, ariko Abayobozi b’ibigo n’abayobozi b’uburezi mu mirenge n’uturere bakabirebera, abakora amahano nk’ayo ntibabiryozwe.

Mu kiganiro Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’iyo nama, yatangaje ko amakosa yagaragaye mu bigo bimwe na bimwe byo mu Mujyi wa Kigali ngo biva ku miyoborere mibi ya bamwe mu bayobozi b’amashuri.

Dr. Munyakazi yamenyesheje ko MINEDUC igiye kuzagira inama abagaragawemo n’inenge kugira ngo bikosore. Nibatikosora ngo bazafatirwa ibyemezo hisunzwe amategeko.

Mu bayobozi b’ibigo byanenzwe harimo ibimaze imyaka irenga 10 biza mu myanya ya nyuma mu gutsindisha abana. Mu bagiriwe inama yo guhindura imikorere harimo n’abashinzwe uburezi mu mirenge n’uturere kubera kutava mu biro ngo bage gusuzuma abayobozi b’ibigo mu nzego ziri hasi yabo. Iyo nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Ireme ry’Uburezi, Umusingi w’Iterambere rirambye”.

Dr. Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye

Umwanditsi:

KAYIRA ETIENNE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.