Dr Habumuremyi yashimye Intwari z’i Nyange zanze kwivangura hashingiwe ku moko

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 19-03-2019 saa 16:48:02
Aha hari mu muhango wo kwibuka Intwari z'Imena z'i Nyange (Foto Sezibera A)

U Rwanda ruzakomeza kwibuka Intwari z’Imena z’i Nyange kandi ruzakomeza kuziha agaciro kanini cyane kubera ubunyarwanda zubatse.

Ni ibyatangajwe n’Umuyobozi w’Urwego rw’Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’ishimwe (CHENO) Dr. Habumuremyi Pierre Damien.

Hari muri Werurwe muri 1997, ubwo Ishuri rya ES Nyange ryo mu Karere ka Ngororero ryababwaho igitero n’Abacangezi, babasaba kwitandukanya.

Abana banze kwitandukanye hashingiwe ku moko, bituma bamwe bicwa abandi barakomeretswa. Kwanga kwitandukanye byatumye bashyirwa mu ntwari, z’Imena.

Mu muhango wo kwibuka abo bana, Dr. Habumuremyi yagize ati, “Intwari z’Imena z’i Nyange zanze kugira ngo ubunyarwanda bugende zihitamo kubuharanira. Intwari z’Imena z’i Nyange, ni imfura za politiki y’ubumwe n’ubwiyunge kubera ko zabimburiye abandi banyarwanda”.

Yasabye abanyeshuri ba ES Nyange by’umwihariko gukora gitwari, bakirinda uwabashora mu bindi bikorwa bibi bigira ingaruka kuri bakuru babo.

Byinshi ku banyeshuri b’i Nyange

Abanyeshuri b’i Nyange batewe n’abacengenzi banga kwitandukanya tariki ya 18/03/1997 mu ijoro. Iri shuri ryisumbuye riherereye mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Ngororero ahari mu ntara ya Kibuye.

Mu mwaka wa 1997 ubwo mu Rwanda hari umutekano muke, abacengezi bateye iri shuri binjira mu mwaka wa 5 n’uwa 6. Ubwo abo banyeshuri baterwaga n’abacengenzi, bakinjira bahise bababaza bati: Muratuzi? Barongera baravuga bati: Mwatwirukanye mu Rwanda duhungira muri Zaïre mudusangayo none “vous allez me voir” (mugiye kumbona).

Basabye aba banyeshuri kwitandukanya bavuga bati: “Abahutu bage ukwabo n’Abatutsi ukwabo”. Abanyeshuri basubiza bavuga bati: “Twese turi Abanyarwanda”. Ni bwo abacengezi batangiye kubarasa. Bamwe muri bo barapfa abandi barakomereka. Aba banyeshuri bavuga ko ubuyobozi bwahoraga bubashishikariza kubana mu mahoro.

Abanyeshuri barokotse igitero cy’abacengenzi bahamya ko bakundaga gusenga kandi abayobozi bakababa hafi. Abanyeshuri bishwe mu gitero ni barindwi naho undi umwe yapfuye nyuma azize ingaruka z’Igitero; ariko 40 barokotse icyo gitero na bo ni Intwari z’Igihugu, mu kiciro k’Imena.

Imena ikaba ari Intwari iyinga Imanzi, ikaba inkwakuzi mu kugaragaza ibikorwa byiza bidasanzwe mu gihugu birangwa n’ubwitange buhebuje, akamaro n’urugero bihanitse.

Abato biyemeje gutera ikirenge mu cya bakuru babo

Abanyeshuri bakiga mu ishuri ryisumbuye rya Nyange na bo barahamya ko nyuma yo kumva uruhare rwa bakuru babo hari amasomo basigaranye.

Sibomana Marsen wiga mu mwaka wa 6, avuga ko ubutwari bwa bakuru babo bahisemo kutitandukanya ubwo babisabwaga n’abacengezi, ari intambwe ikomeye bemera kandi baha agaciro kuko yabasigiye amasomo yo kwirinda amacakubiri bagashimangira ubunyarwanda.

Agira ati: “Igikorwa cya bariya banyeshuri twibuka kiduha isomo ryo kwirinda amacakubiri tukazirikana ko twese turi Abanyarwanda kuko na bo babigezeho kuko biyumvagamo ubutwari bose.”

Mutijima Isaac wo mu mwaka wa 6, asanga igikorwa cyo kwibuka bakuru babo bishwe n’abacengezi ari umwanya mwiza wo kubibutsa nk’abanyeshuri ko ari Abanyarwanda kandi bagomba kubuharanira buri gihe.

Agira ati: “Nk’urubyiruko rwari mu myaka icyo gihe nk’iyo tugezemo ubu, ubutwari bwabo butugaragariza ko bwakomotse ku mateka bagiye bigishwa kandi na bo biyubakamo ikintu cyo kumva ko ari Abanyarwanda batifuza ko amacakubiri, kwicamo ibice bidakwiye gusubira, akaba ari muri urwo rwego natwe twiteguye guhangana n’ikindi icyo ari cyo cyose cyaza gisa nabyo.”

Riza Ange Kenisha wo mu mwaka wa 5 avuga ko ubutwari bw’abanyeshuri b’Intwari z’Imena bwatumye nka barumuna babo babasha gusobanukirwa gutandukanya ikiza n’ikibi, bahereye ku mahitamo bagize ndetse binabongerera ubumenyi ku byatumye igihugu gihura n’ingaruka mbi ndetse no kubasha guhangana nazo.

Avuga ko ubutwari bakuru babo bagize na bo ubu bafite ubushobozi bwo gutera ikirenge mu cyabo kuko bagenda babyigishwa mu masomo haba mu ishuri, ubuyobozi bw’igihugu n’ababyeyi babo.

Iradukunda Florence wiga mu mwaka wa 2 avuga ko nyuma y’amateka yabaye kuri bakuru be biciwe mu kigo, yiyemeje kuba umuhanzi w’indirimbo ziharanira ubutwari atitaye ku myaka afite yiyemeza kubuharanira yirinda kwitandukanya na bagenzi be.

Mugirente Laurent umubyeyi w’abana 4 utuye mu Karere ka Ngororero atangaza ko bamaze kubona ko ubutwari butagombera imyaka myinshi, akizera ko igikorwa cyakozwe n’abanyeshuri b’i Nyange banga kwitandukanya imbere y’umwanzi bitanga ikizere ku rubyiruko rw’ubu ko nabo babyigiraho.

Avuga ko umusanzu wabo nk’ababyeyi ari ukubasubiriramo amateka nyayo igihugu cyanyuzemo kandi yose agamije kwirinda amacakubiri.

Sindayiheba Phanuel uhagarariye ishyirahamwe Komeza Ubutwari rihuza Intwari z’Imena z’i Nyange, avuga ko bageze kuri iryo shuri batojwe intero yo gukunda ikiza bakanga ikibi bakanakirwanya, batozwa gukundana no gukunda umurimo.

Avuga ko bazakomeza kwigisha abana babaha ubuhamya kandi banatanga umusanzu wabo mu gukemura ibibazo icyo kigo k’ishuri rigifite.

Sindayiheba avuga ko Intwari z’Imena z’i Nyange zikiriho 39 zabashije kwiga mu byiciro bitandukanye mu rwego rwo kwiyubaka, mu buzima naho abari bafite ibibazo bagiye bahabwa serivise z’ubuvuzi.

Muri rusange abagarutse ku butumwa bwabo bagiye bakangurira urubyiruko gukomeza gutera ikirenge mu k’Intwari z’Imena z’i Nyange kugira ngo ubunyarwanda bube nyambere.

 

Aha hari mu muhango wo kwibuka Intwari z’Imena z’i Nyange (Foto Sezibera A)

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.