Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Dr Habumuremyi arakangurira Abanyarwanda gukomeza gusigasira umuco w’ubutwari

Yanditswe na UWERA MARIE CLAIRE

Ku ya 27-01-2018 saa 06:47:02
Umuyobozi mukuru w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, Dr Habumuremyi Pierre Damien

Umuyobozi mukuru w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, CHENO, Dr Habumuremyi Pierre Damien yakanguriye Abanyarwanda  gukomeza gusigasira umuco w’ubutwari no kuwugenderaho mu byo bakora byose, mu mibereho ya buri munsi.

Umuyobozi mukuru w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, Dr Habumuremyi Pierre Damien

Ibi yabigarutseho ejo hashize tariki 26 Mutarama 2018, mu nama nyunguranabitekerezo ku muco w’ubutwari, inama yahuje abantu bo mu byiciro bitandukanye.

Dr Habumuremyi yavuze ko ubutwari ari inkingi u Rwanda rwubakiyeho, akaba ari nabwo bwafashije u Rwanda mu bihe bikomeye rwagiye runyuramo.

Bamwe mu batanze ibiganiro k’umuco w’ubutwari bagize byinshi basobanura biwuranga n’icyo ari cyo.

Prof. Kabwete Mulinda Charles, Umwarimu muri Kaminuza, yavuze ko ubutwari bugaragarira mu mibereho, ku rugamba no gukunda igihugu kandi ko ubutwari bujyana no gufasha abandi no gukora ibikorwa bihindura ubuzima bwabo kandi mu buryo budasubirwaho, bigakorwa nta nyungu igamijwe, nta gihembo kigamijwe, ahubwo ari ukubera ubwitange kugeza no ku rwego rwo gutanga ubuzima bwawe ndetse bukajyana no kwicisha bugufi.

Dr Nkaka Raphael yavuze ko umuco wo gushima no kugororera abakoze ibikorwa by’indashyikirwa warangaga abakurambere kuva kera. Mu Rwanda hashimangirwaga cyane ubutwari ku rugamba, ingabo zitangiye igihugu zigahabwa impeta ariko kandi bagashimangira no guteza imbere umuco harimo abasizi, abisi n’abandi bagahabwa imidari n’amashimwe.

Umwe mu ntwari z’u Rwanda zikiriho, umunyeshuri w’i Nyange Sindayiheba Fanuel yagize ati “Ndakangurira urubyiruko kwigira kuri byinshi byo mu muco nyarwanda, tukiteza imbere, twubaka igihugu cyacu.”

Bimwe mu byifuzo byagarutsweho harimo kuba hakongerwa ubumenyi ku butwari binyuze mu burere no mu burezi,  gusobanura cyane bishingiye ku bushakashatsi ubutwari icyo ari cyo.

Iyi nama yateguraga kwizihiza  ku nshuro ya 24 umunsi w’intwari uba ku itariki 1 Gashyantare buri mwaka. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Dukomeze ubutwari, twubake u Rwanda twifuza”.

Intego y’iyi nama kwari ugukomeza guteza imbere ubutwari bugaragarira muri gahunda yo gukunda i Gihugu no kubaka ubumwe no gukunda umurimo unoze.

 

 

Umwanditsi:

UWERA MARIE CLAIRE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.