Dr Byamungu wari umuyobozi muri BRD yaguye muri Uganda

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 31-12-2018 saa 09:04:02
Dr Byamungu Livingstone

Imwe mu nkuru zasakaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 31 Ukuboza ni iy’urupfu rwa Dr Livingstone Byamungu wahoze ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ishoramari muri Banki y’u Rwanda y’Itarembere.

Televiziyo ya NBS yo muri Uganda yatangaje ko Dr Byamungu yaguye mu mpanuka yo mu muhanda ahitwa Lwengo mu muhanda Mbarara-Masaka, mu ijoro ryakeye.

Iyi ni imodoka Byamungu yarimo ubwo impanuka yabaga, ngo yagonganye n’igikamyo muri Uganda. Ifoto/NBS

Hari amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko hari abandi bapfanye na we, ariko amakuru dukomeje gukusanya aravuga ko bamwe mu bo bivugwa ko bapfuye ari bazima, barwariye mu Bitaro bya Masaka.

Ntiturabasha kuvugana n’inzego zibishinzwe ngo ziduhe amakuru afatika kuri iyi mpanuka. Gusa ikizwi ni uko Dr Byamungu yari kumwe n’umugore we n’abana be mu modoka yabo.

Ubuyobozi bwa Baki y’u Rwanda y’Iterambere (BRD) buravuga ko bwababajwe n’urupfu rwa Byamungu, ariko bukavuga ko atari agikorera iyi banki kuko ngo yasezeye ku mirimo ye nko mu kwa cumi uyu mwaka.

Nyakwigendera Byamungu yatangiye gukorera BRD muri Kanama 2016, ariko ntiyari mushya muri yo kuko yari yarigeze kuyikorera mu myaka ya 2001-2007, aho yagize imyanya itandukanye muri icyo gihe cy’imyaka itandatu.

Nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe imari, umwanya yahawe agarutse muri 2016, nyakwigendera Byamungu yari ashinzwe gutanga ubufasha mu by’imiyoborere mu mashami atandatu y’iyi banki ari yo, ishami rishinzwe ishoramari mu buhinzi, irishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, irishinzwe ishoramari mu by’ingufu, irishinzwe guteza imbere imyubakire ihendutse, irishinzwe guteza imbere uburezi n’irishinzwe imishinga yihariye.

Dr Byamungu yari afite n’ubumenyi butandukanye yakuye mu rugaga rw’abikorera, mu miryango ya sosiyete sivile ndetse no muri Leta.

Mbere yo kugaruka muri BRD, nyakwigendera Byamungu yari umuyobozi w’ishami ry’u Rwanda rya Techno Brain Group, iyi ikaba ari sosiyete ikora ibijyanye na porogaramu za mudasobwa ikomeye muri Afurika.

Yanakoreye Urugaga rw’Abikorera aho yagize imyanya ibiri, uw’umujyanama mu bijyanye n’Iterambere ry’urwo rugaga ndetse n’umuhuzabikorwa w’imishinga ku rwego rw’igihugu.

Uyu mugabo yakoraga n’imirimo y’ubujyanama mpuzamahanga mu by’icungatungo.

Dr Byamungu mbere yo kujya mu rugaga rw’abikorera yakoreye imiryango ya sosiyete sivili itandukanye irimo World Vision aho yagizemo imirimo itandukanye kugeza ku murimo wo kuba Uhagarariye World Vision mu Rwanda.

Mbere yaho yari yarakoreye Leta y’u Rwanda kuva mu mwaka wa 1994.

Nyakwigendera Byamungu yize muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda, akaba yari afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Imiyoborere mu by’Ubucuruzi.

Nyuma ya Makerere uyu mugabo yize no muri kaminuza ya ‘Cardif University’ yo mu Bwongereza, aho yize ibijyanye n’Icungamari n’Ingamba (Finance and Strategy).

Turacyashaka amakuru ajyanye n’impanuka yaguyemo.

Nyakwigendera Dr Byamungu Livingstone

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

One Comment on “Dr Byamungu wari umuyobozi muri BRD yaguye muri Uganda”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.