Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Dr. Bizimana yahagarariye Kagame mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 13-10-2021 saa 09:51:00

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascène, ari mu Suwede aho yahagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu nama y’Ihuriro Mpuzamahanga rya Malmö (Remember-ReAct) ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi no kurwanya ivangura rikorerwa Abayahudi.

Minisitiri Dr. Bizimana yitabiriye ari kumwe n’Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Suwede Dr. Diane Gashumba, ndetse yanavuganye n’abanyamakuru ku isano ya Jenoside yakorewe Abayahudi mu myaka ya 1940 n’iyakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Jenoside yakorewe Abayahudi yakozwe n’aba Nazi bari bafite umugambi wo gutsemba burundu Abayahudi, bikaba bifitinyane isano n’iyakorewe Abatutsi yateguwe hagamije kurimbura Abatutsi. hari n’ibindi byinshi izo Jenoside zihuriyeho uhereye kuri uwo mugambi ukageza ku buryo bwagiye bukoreshwa mu kuwusohoza.

Iyo nama yabaye kuri uyu wa Gatatu taliki ya 13 Ukwakira 2021 iribanda cyane ku buryo Jenoside yakorewe Abayahudi igenda igabanyirizwa uburemere, mu gihe u Busuwisi bwizihiza Isabukuru y’imyaka 20 y’iyi nama igaruka ku kwibuka Jenoside.

Iyi nama kandi yanitabiriwe n’abayobozi baturutse mu bice bitandukanye by’Isi ndetse n’Umuyobozi w’Ihuriro rya Malmö (Remember-ReAct) Marija Pejčinović Burić.

Iyi nama yanitabiriwe kandi n’Abakuru b’Ibihugu barimo nka Perezida wa Isiraheli Isaac Herzog na Emmanuel Macron w’u Bufaransa, Perezida w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi Ursula von der Leyen, n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Antony Blinken, bose bakaba bitabiriye bifashishije ikoranabuhanga.

Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascène yahagarariye Perezida Kagame

Abitabiriye iyo nama bitezweho kuganira byimbitse ku ruhare rw’imbuga nkoranyambaga mu izamuka rikabije ryo guhohotera no kuvangura Abayahudi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Isiraheli Nachman Shai, witabiriye iyo nama y’umunsi umwe, yagize ati: “Hariho ukwiyongera gukabije kw’ivangura rikorerwa Abayahudi ku Isi yose, cyane cyane bitewe n’imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga zigezweho.”

Imbuga nkoranyambaga n’indi miyoboro y’itumanaho itandukanye iravugwaho kuba umusemburo w’ubwiyongere bw’urwango bukomeje gufata indi ntera, bityo hakwiye kurebwa uko icyo kibazo gikwiye guhagurukirwa.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Budage na we yagize ati” Iki kibazo giteye inkeke ku rwego mpuzamahanga”, aho yari ashingiye ku rugero rwa vuba rw’Abayahudi baherutse kwibasirwa mu Budage.

Iyi nama yitezweho gutera intambwe zifatika mu gutegura ukwiyemeza mpuzamahanga kugamije kongera imbaraga mu kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi ndetse no gukomeza kwigisha kwirinda ivangura iryo ari ryo ryose riri ku rwego ruteye inkeke.

Inama y’uyu mwaka ibaye nyuma y’imyaka 20 kuko iya mbere yabereye i Stockholm mu mwaka wa 2000, aho abayobozi b’ibihugu bicaye bwa mbere bakiyemeza gukora ubukangurambaga bugamije kwigisha ububi bwa Jenoside hashingiwe ku yakozwe n’aba Nazi.

Inama y’uyu munsi yari iteganyijwe kuba mu Kwakira 2020 ariko irasubikwa umwaka wose kubera icyorezo cya COVID-19.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.