Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Dore uko wateka ibirayi birimo amata

Yanditswe na Tumukunde Georgine

Ku ya 12-07-2019 saa 14:25:34

 

Gufata amafunguro wari usanzwe uteka ugahindura uburyo uyatekamo bituma arushaho kukuryohera.

Hari uburyo bumenyerewe cyane bwo guteka ibirayi bitogosheje no  kubitekamo ifiriti, ariko hari ubundi buryo bwinshi byatekwamo. Ushobora gutegura ifunguro ry’ibirayi birimo amata.

Iyo ugiye kuritegurira abantu 6 wiyegereza ikiro kimwe k’ibirayi, agakombe k’amata y’inshyushyu, utumanyu tubiri  twa tungurusumu, umunyu uringaniye na poivre.

Umaze kwegeranya ibikenewe, uhata ibirayi ukabironga, ukabikatamo kane, ufata za tungurusumu ukazitonora, ugafata amata ukayasuka mu isafuriya. Ushyiramo umunyu n’agakombe k’amazi, ukongeramo ibirayi na tungurusumu. Ubishyira ku ziko ariko ku muriro muke, kugeza ibirayi wumvise ko bihiye gahoro.

Ubikuraho ukabiminina, ariko uwo mushongi ntuwumena kuko uwukenera urimo gukora inombe ya bya birayi ukoresheje ikanya,  ugenda uyongeramo. Usya na za tungurusumu ukavanga hamwe na poivre, n’amavuta          (beurre). Usubiza ku ziko umwanya muto. Ugabura ifunguro rigishyushye. Imvaho Nshya ibikesha Muhingabire Anne Marie wize ibijyanye no guteka akaba ari na byo akora mu Mujyi wa Kigali.

Umwanditsi:

Tumukunde Georgine

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.