Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

Don Moen yasabye abantu kutazajya bemera ibihuha bimuvugwaho

Yanditswe na Ndamyirokoye François

Ku ya 12-02-2019 saa 15:59:45
Don Moen ukomoka muri Amerika

Donald James ukoresha mu buhanzi izina rya Don Moen, umuhanzi wo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ubwo yataramiraga i Kigali mu gitaramo yakoze mu ijoro ryo ku ya 10 Gashyantare 2018 yasabye abantu kutazajya bemera ibihuha bimuvugwaho.

Aha yatanze urugero rw’ukuntu mu myaka yatambutse hari amakuru yacaracaye avuga ko yitabye Imana ngo kandi atari ibyo. Urundi rugero yatanze ni urw’uko hari ahantu yigeze kujya gutaramira umunyamakuru amubaza ukuntu amerewe nyuma yo gutandukana n’umugore amusubiza ko atigeze atandukana n’umugore we.

Abisaba abantu yagize ati “Ntimukumve ibihuha bimvugwaho binyuze ku mbuga nkoranyambaga ngo mubyemere.”

Yatanze ubuhamya kandi bw’ukuntu yashatse umugore akamara imyaka 20 atabyara ariko Imana iza kumukorera ibitangaza mu myaka 7 nyuma abyara 5 ari na bo ubu afitanye n’umugore we bamaranye imyaka 45.

Uyu muhanzi waranzwe no gushimisha abantu mu buryo bukomeye mu gitaramo, yaririmbye nyuma y’uko ku rubyiniro hari havuyeho umuhanzi witwa Levixone ufite inkomoko yo mu Rwanda ndetse no muri Uganda, Israel Mbonyi ndetse na Uwera Dinah urimo kugenda amenyekana muri muzika ya gikiristo.

Don Moen ageze ku rubyiniro ahagana saa tatu z’ijoro yakiranywe amashyi y’urufaya dore ko ari umuhanzi ukunzwe cyane ku rwego rw’Isi.

Indirimbo yahereyeho ataramira abari bahari ni iyitwa “Our father», «Here We are», “Thank you Lord”, “He never sleeps”, “This is your house” n’izindi zirimo iyitwa “God will make a way”.

Don Moen ukomoka muri Amerika

Iki gitaramo cyaranzwe n’umunezero mwinshi kuko Don Moen yararimbaga yagera aho akanaganiriza n’abantu ariko na ko abasangiza ijambo ry’Imana binyuze mu bihangano bye.

Yongeye gusubiramo kandi ko kugira ngo aze gutaramira mu Rwanda byamutwaye imyaka 20 ngo kuko yajyaga atumirwa ariko ntibimushobokere kuza.

Gusa yavuze ko ari wo mwanya nyawo Imana yashimye ko aza gutaramira mu Rwanda.

Ku rundi ruhande Israel Mbonyi we yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “Sinzibagirwa”, “Hari ubuzima”, “Intashyo”, “Ku marembo y’ijuru” yaririmbye n’izindi ndirimbo.

Nk’uko Mbonyi ari mu bahanzi bakunzwe hano mu Rwanda mu ndirimbo zo kuramya Imana no kuyihimbaza, ubwo yari ku rubyiniro aririmba abantu barishimye cyane.

Igitaramo Don Moen yakoreye mu Rwanda ni kimwe mu bitaramo bitazigera byibagirana mu mitwe y’ababashije kukitabira.

Umwanditsi:

Ndamyirokoye François

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.