Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Dj Pius yahuje imbaraga na Ray Signature

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 29-05-2018 saa 07:20:53
Umuhanzi Dj Pius

Rukabuza Richie Pius uzwi nka Dj Pius akaba ari umuhanzi nyarwanda yakoranye indirimbo n’umuhanzi Ray Signature wo muri Uganda.

Umuhanzi Dj Pius

Indirimbo aba bahanzi bombi  bakoranye yitwa «Too bad» bakaba bayisohoye mu buryo bw’amajwi gusa. Iyi ndirimbo kandi iririmbye mu  cyongereza, Ikinyarwanda ndetse n’Ikigande.

Dj Pius asohoye iyi ndirimbo mu gihe arimo no kwitegura kumurika Alubumu ye ya mbere  yitwa «Iwacu Rwanda» avuga ko izaba ikubiyeho indirimbo zitandukanye yakoze nyuma y’uko yatandukanye na mugenzi we TK Aiden bahoranye mu itsinda rya Two for real.

Ray Signature wakoranye indirimbo na Dj Pius

Iyi Alubumu Dj Pius yavuze ko azayimurikira mu karere ka Musanze ndetse no mu Mujyi wa Kigali. Kugeza ubu avuga  ko  Dr Jose Chameleone azaza kumushyigikira kumurika iyo Alubumu dore ko bakoranye indirimbo yitwa «Agatako». Pius  ubusanzwe kandi azwi ku ndirimbo zirimo iyitwa «Wabulila wa», «You got it» n’izindi.

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.