Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Dj Pius yahagurukiye gufasha Amalon

Yanditswe na Ndamyirokoye François

Ku ya 26-02-2019 saa 13:53:12
Dj Pius

Rukabuza Richie Pius ukoresha mu buhanzi izina rya Dj Pius, aravuga ko muri iyi minsi arimo kureba ukuntu Amolon yarushaho kuzamuka mu buhanzi bwe.

Guhura kwabo bwa mbere, Pius yavuze ko bahuriye mu nzu itunganya umuziki yumva Amalon aririmba neza batangira kumenyana uko yiyemeza gutangira kumuba hafi mu bijyanye n’umuziki we.

Kuva bamenyana amaze kumushyigikira mu ndirimbo zirimo iyitwa « Yambi », « Derilla » Amalon yakoranye na Ally Soudy kandi uyu muhanzi aherutse gusohora indirimbo nshya yitwa « Byakubaho » yasohotse mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho.

Ati « Twahuriye mu nzu ikora umuziki numva azi kuririmba dutangira kumenyana uko niyemeza kumushyigikira mu buhanzi bwe ».

Umuhanzi Amalon

Amasezerano y’imikoranire bafitanye Pius yavuze ko azamara imyaka itatu.

Ku rundi ruhande Dj Pius yahoze mu itsinda rya Two for Real aho yaririmbanaga na TK Aiden ariko baza gutandukana none ubu asigaye akora ubuhanzi ku giti cye.

Gusa n’ubwo batandukanye Pius yavuze ko hari indirimbo arimo gufasha mu mikorere yayo TK Aiden.

Gukunda umuziki kwe avuga ko byatangiye akiri umwana aho by’umwihariko yigaga mu mashuri abanza bakajya bakunda kuririmba ngo kandi ageze nko mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza yagiye mu itsinda ryaririmbaga indirimbo zo kuramya no guhimbaza.

Mu mashuri yisumbuye avuga ko yakomeje kuba muri ayo matsinda aririmba ngo gusa yaje kuba n’umuyobozi w’abanyeshuri ushinzwe imyidagaduro.

Kubera izo nshingano yaje guhabwa ku ishuri avuga ko byatumye amenya gukoresha bimwe mu bikoresho by’umuziki asoje amashuri yisumbuye afata umwanzuro wo kujya kwiga kuvanga imiziki mu buryo bw’umwuga.

Mu gutangira kubyimenyereza Dj Pius yavuze ko nyirasenge yari afite akabari atangira kuzajya ajya gucuranga muri ako kabari.

Mu gucuranga imiziki avuga ko yifashishaga gahunda zo kuvanga imiziki zitandukanye zirimo Virtual Dj, PC Dj ndetse n’izindi.

Kuko yaje kwiga ibijyanye n’ikoranabuhanga avuga ko ubwo bumenyi bwose bwaje gutuma ajya gukora kuri City Radio nk’ushinzwe kuzajya amenya umuziki uzajya ucurangwa mu biganiro bitandukanye gusa yajyaga anavugira kuri radiyo nk’umunyamakuru.

Mu kugenda atera imbere mu kuvanga imiziki, Dj Pius avuga ko yakoze mu tubari « Pubs » dutandukanye dukomeye mu mujyi wa Kigali.

Nubwo yaje kuba umuhanzi avuga ko mu muryango akomokamo nta muntu wundi wigeze aba umuhanzi ngo gusa mu bijyanye no kuvanga imiziki ngo murumuna we ni we wabyinjiyemo akaba muri uwo mwuga akoresha izina rya Dj Virus.

Kuri ubu avuga ko atabona umwanya cyane wo gukora akazi ko kuvanga imiziki ngo ariko hari igihe ajya gushyigikira abakorera mu itsinda rye ry’abavanga imiziki ryitwa 1K entertainment.

Impamvu iryo tsinda yaryise uko avuga ko yagendeye ku kuntu u Rwanda ari igihugu cy’imisozi igihumbi.

Akiri muri Two for ubwo bajyaga gusohora Alubumu yabo ya mbere avuga ko ari bwo yashinze iryo tsinda ry’abavangavanga imiziki.

Ubwo yatangira ubuhanzi wenyine avuga ko yahagaritse iryo tsinda ngo ariko arimo gutegura gusohora Alubumu ye ya mbere yongeye kuritangira bundi bushya ashyiramo n’abavanga imiziki batandukanye.

Uretse kuba kandi Dj Pius ari umuhanzi yavuze ko azi no gutunganya indirimbo ngo kuko ba The Ben na Meddy bagitangira kuririmba yajyaga abafasha mu nzu zitunganya umuziki ngo kandi ubwo we na mugenzi bashingaga itsinda akenshi indirimbo zabo bazijyana mu nzu zitunganya umuziki zenda kurangira.

Umuhanzi Dj Pius azwi ku ndirimbo zirimo iyitwa « Manawe », « Iwacu Rwanda », « Wabulila wa », « Agatako », « You got it » kandi afite n’izindi ndirimbo zitandukanye.

Dj Pius usigaye ufasha Amalon

 

Umwanditsi:

Ndamyirokoye François

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.